RFL
Kigali

RIB yataye muri yombi abantu bakekwaho kwica umukobwa wigaga muri kaminuza

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:13/09/2019 12:23
0


Urwego rw'ubugenzacyaha ruvuga ko rwafashe abantu babiri bakekwaho "gucura umugambi no kwica" umukobwa wigaga muri Kaminuza y'u Rwanda wasanzwe yishwe



Imanishimwe Sandrine w'imyaka 21 y'amavuko yigaga mu mwaka wa mbere mu ishami ry'ikoranabuhanga mu gashami ka 'biochemistry'

Mu butumwa bwo ku rubuga rwa Twitter, urwego RIB rwagize ruti: "RIB yafashe babiri bakekwaho gucura umugambi no kwica Imanishimwe Sandrine, barimo uwahoze ari umukunzi we..."

RIB yongeyeho ko uwo munyeshuri yishwe ku itariki ya 8 z'uku kwezi cya cyenda, ariko nta yandi makuru arenzeho yatangaje.

Bamwe mu banyeshuri babwiye BBC ko umurambo we wabonywe n'abanyeshuri mu ijoro ryo ku cyumweru muri iyi Kaminuza ishami ryayo riri mu mujyi wa Kigali, afite uruguma runini inyuma ku mutwe.

Mike Karangwa, umuvugizi w'iyi Kaminuza, yavuze ko nubwo umurambo wa Sandrine wasanzwe muri iyi Kaminuza, ntawakwemeza ko ari ho yiciwe.

Umwe mu banyeshuri utivuje ko amazina ye atangazwa, yavuze ko urupfu rw'uyu munyeshuri rwamuteye ubwoba we na bagenzi be biga hano.

Iri shami rya Kaminuza riri hagati mu mujyi wa Kigali mu cyahoze kitwa KIST, hafi y'ahantu hakomeye nka Serena Hotel, hafi kandi y'urugo rw'umukuru w'igihugu, ariko ni na hafi y'agace gatuwe cyane kitwa Biryogo.

 Src: BBC

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND