RFL
Kigali

Itandukana rya Magaly Pearly n’umusore wambwambitse impeta ryasembuye indirimbo yise Ab’ubu

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/09/2019 10:54
0


Magaly Pearl usanzwe ukorera muzika muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko itandukana rye n’umusore w’umunyamerika witwa Austin ari kimwe mu byatumye atekereza gukora indirimbo yise "Ab'ubu".



Kuri uyu wa kane tariki 12 Nzeli 2019 nibwo Magaly Pearl yashyize ahagaragara amajwi y’indirimbo nshya yise "Ab'ubu". Yiyongereye ku rutonde rw’indirimbo nka ‘The one’ yakoranye na Ice Prince, ‘Hold me’ n’izindi.

Muri iyi ndirimbo "Ab'ubu" Magaly aririmba avuga ko yashatse urukundo akarubura ndetse ko atigeze amenya ko rwimutse rukagira aho rushakirwa, arenzaho ko rwabaye urw’amafaranga n’urw’ibintu.

Uyu mukobwa yambitswe impeta na Austin mu Ukuboza 2018. Muri Mata 2019 yatangarije INYARWANDA, ko yatandukanye na Austin bari bamaze umwaka urenga bari mu munyenga w’urukundo.

Yavuze ko "ndi umunyarwandakazi ni umunyamerika urumva ntabwo duhuje imico rero hari ibyo tutahuje duhitamo gutandukana kugeza ubu nta bwo tugikundana."

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, kuri uyu wa kane tariki 12 Nzeri 2019, Magaly yavuze ko mu bintu bito byashyigikiye ko yandika indirimbo ‘Abubu’ harimo n’urukundo yarimo yagiranye n’umusore Austin bamaze gutandukana.

Yagize ati "Ngiye kukubwiza ukuri! Ntabwo navuga ko nakuye ‘inspiration’ ku rukundo rwanjye n’uriya musore gusa navuga ko hari ibintu bicyeye nanyuramo nawe byashyigikiye igitekerezo cyanjye cyo gukora iyi ndirimbo ‘Ab'ubu’."

Mu Ukuboza 2018 nibwo Magaly yambitswe impeta y'urukundo n'umusore w'umunyamerika Austin

Akomeza avuga ko igitekerezo cye cyo kwandika indirimbo ‘Abubu’ cyanashyigikiwe n’ibyo abona mu buzima busanzwe no ku nshuti ze. Yivugira ko inshuti nyinshi afite ari abasore bamubwira ko kubona abakobwa bakundana bisaba amafaranga. Ngo iyo asubije amaso inyuma asanga n’abakobwa atari shyashya.

Magaly avuga ko umuco wo gukundana batojwe bakiri abana bato uri kugenda ucika kandi ngo si ibintu byo mu Rwanda ahubwo abantu babivoma mu muhanga. Amaze igihe kinini muri Amerika ariko ngo iyo arebye umuco waho bimutera ishema ryo kuba ari umunyarwandakazi.

Ati "Ibi bihugu n’ubwo tuba dushaka kubizamo ariko dufite ikintu tubarusha. Tubarusha umuco tubarusha ubumwe no gukundana.Hano n’ubwo bateye imbere ariko usanga n’iyo mitungo ntabwo bayibamo neza. Ntabwo bayibanamo amahoro kubera ko nta rukundo rurimo. Nta rukundo rw’ukuri burya amafaranga ashobora kuguha ibintu byose ariko ntabwo amafaranga ashobora kuguha urukundo nyarukundo."

Anavuga ko iyandikwa ry’iyi ndirimbo ‘Ab'ubu’ ryanashyigiwe n’inkuru yigeze kumva y’umusore wakundanye n’umukobwa amukurikiyeho ubutunzi. Nawe ubwe yaricaye asanga hari ibyo yatojwe akiri umwana muto ‘byiza’ yari yatangiye gutakaza kubera kuba mu muhanga no kugendera mu kigare.

Ati "Naricaye ndatekereza cyane. Nitekerezaho ndavuga ni gute nshobora kuba narafashe nk’iyi mico?. Ni gute nshobora kuba nkora nk’ibi ng’ibi kandi mu by’ukuri bidahuye n’uwo ndi we bidahuye n’ibyo natojwe."

"Ab'ubu" ibaye indirimbo ya munani ashyize hanze kuva atangiye urugendo rw’umuziki. Avuga ko kugeza ubu umuziki ugenda waguka agashima Imana n’abafana be bakomeje kumwereka urukundo kugeza ubu.

Uyu muhanzikazi avuga ko arajwe ishinga no gukora indirimbo igirira akamaro umuntu runaka kuko ngo ni byo bimushimisha mu buzima bwe. Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo yakozwe na Nicolas.

Magaly asanzwe akorera muzika muri Leta zunze ubumwe za Amerika


KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "ABUBU" YA MAGALY PEARL






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND