RFL
Kigali

Harabura amasaha abarirwa ku ntoki ngo hatangizwe imikino y’Agaciro Cup 2019

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:13/09/2019 9:41
0


Buri mwaka mbere gato y’uko hatangira umwaka w’imikino mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) bafatanyije n’ikigega Agaciro Development Fund, bategura irushanwa ry’amakipe aba yarahize ayandi muri shampiyona bityo hagatangwa ibihembo ku makipe n’abakinnyi b’intyoza.



Muri uyu mwaka wa 2019 ubwo iri rushanwa rizaba rikinwa ku nshuro yaryo ya gatanu (2012, 2015, 2017, 2018), riratangira ku gicamunsi cy’uyu wa Gatanu tariki 13 Nzeri 2019 aho APR FC itangira icakirana na Mukura Victory Sport (13h00’) mbere y’uko Police FC ihura na Rayon Sports saa cyenda n’igice (15h30’).

Imikino yose irabera kuri sitade Amahoro i Remera.


Mukura VS itarangira icakirana na APR FC saa saba (13h00')

Nyuma amakipe araba yatsinze kuri uyu munsi wa mbere w’irushanwa azahurira ku mukino wa nyuma uzakinwa tariki 15 Kanama 2019 mu gihe amakipe azaba yatsinzwe azahatanira umwanya wa gatatu.

Irushanwa ry’uyu mwaka rizitabirwa n’amakipe ane (4) ariyo; Rayon Sports, APR FC, Mukura Victory Sport na Police FC nk’amakipe yasoje mu myanya ine ya mbere muri Azam Rwanda Premier League 2018-2019.

Rayon Sports yasoje ku mwanya wa mbere muri shampiyona 2018-2019 inatwara igikombe, APR FC yasoje ari iya kabiri, Mukura VS isoza ku mwanya wa gatatu mu gihe Police FC yari ku mwanya wa kane.


Mugheni Kakule Fabrice arambika Iyabivuze Osee (22) mu mukino uheruka guhuza Rayon Sports na Police FC muri shampiyona 2018-2019

Dore uko gahunda y’ibihembo iteye uyu mwaka:

Ikipe izatwara igikombe cy’uyu mwaka izahabwa na miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda (3,000,000 FRW), ikipe ya kabiri ifate miliyoni imwe n’igice (1,500,000 FRW) mu gihe ikipe izasoza ku mwanya wa gatatu izafata ibihumbi magana atanu (500,000 FRW).

Nyuma y’ibihembo by’amakipe, uyu mwaka hazahembwa n’abakinnyi ku giti cyabo aho umukinnyi uzitwara neza kurusha abandi mu irushanwa (Best Player of the Tournament) azahembwa ibihumbi ijana na mirongo itanu y’u Rwanda (150,000 FRW), uwuzatsinda ibitego byinshi (Topscorer) azahembwa ibihumbi ijana (100,000 FRW).


Muhire Kevin wahoze muri Rayon Sports ni we ufite igihembo cy'umukinnyi w'irushanwa rya 2018

Ku kijyanye n’abakinnyi bashobora gutsinda ibitego byinshi barenze umwe, Mugabe Charles ushinzwe ishoramari mu kigega Agaciro Development Fund yavuze ko bazahembwa bose kandi buri umwe agahabwa ibihumbi ijana by’amafaranga y’u Rwanda.

Mbere y’uko amakipe yinjira muri iri rushanwa yahawe miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda yo kwitegura (1,000,000 FRW).


Bimenyimana Bonfils Caleb wahoze muri Rayon Sports ni we wari wahembwe nk'uwatsinze ibitego byinshi mu 2018

Muri iri rushanwa buri kipe yemerewe kwandikisha abakinnyi 30 kandi nta mubare w’abakinnyi b’abanyamahanga uzarebwa kuko no mu gihe bose uko ari 30 baba ari abanyamahanga bakina nta kibazo.

Mu mukino nyirizina, ikipe izaba yemerewe gusimbuza abakinnyi batanu (5) nta kindi kibazo kibayeho kandi mu gihe muri uwo mukino amakipe yarangiza iminota 90’ anganya umusaruro, bazajya bahita batera penaliti nta minota 30 y’inyongera (Extra-Time).


Kwinjira kuri uyu wa Gatanu ni 10,000 FRW, 5000 FRW, 3000 FRW na 1000 FRW

Mu 2012 ubwo habaga iri rushanwa ku nshuro ya mbere, ikipe ya Rayon Sports yatwaye igikombe itsinze Mukura Victory Sport igitego 1-0 ku mukino wa nyuma, igitego cyatsinzwe na Kambale Salita Gentil.

Mu 2015, Police FC yatwaye igikombe itsinze Sunrise FC ku mukino bivuye ku gitego cyatsinzwe na Ngomirakiza Hegman.

2017, Rayon Sports yatwaye igikombe itsinze APR FC ku mukino wa nyuma. Igitego rukumbi cyatsinzwe na Eric Rutanga Alba mbere y’uko bisubiza ikindi mu 2018 n’ubundi batsinze APR FC igitego 1-0 cya Mugisha Francois Master.

Abakinnyi bagiye batsinda igitego ku mikino ya nyuma uretse Eric Rutanga ukiri mu ikipe ye ya Rayon Sports, abandi bose bagiye bayavamo ntabwo bazaba bayarimo muri uyu mwaka wa 2019.

Imikino yos eya nyuma yakinwe muri iri rushanwa yarangiye ari igitego 1-0.


Mugisha Francois Master wahoze muri Rayon Sports ni we mukinnyi uheruka gutsinda igitego mu irushanwa ry'Agaciro Cup        





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND