RFL
Kigali

Ibyo wamenya kuri Naomi Elaine Campbell witabiriye 'Kwita Izina 2019', yigeze gushyirwa ku rutonde rw’abantu 50 beza ku isi

Yanditswe na: Editor
Taliki:12/09/2019 19:12
1


Naomi Elaine Campbell ni umwe mu bitabiriye umuhango wo Kwita izina ku nshuro ya 15 akanita umwe mu bana b’ingagi ari we Intarutwa ukomoka mu muryango witwa Muhoza. Ni mu muhango wabaye ku wa 6 Nzeli 2019 mu murenge wa Kinigi muri Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.



Naomi Elaine Campbell yavukiye mu Bwongereza ku itariki 22 Gicurasi 1970. Akaba ari umunyamideli, umukinnyi wa filime ndetse n’umushoramari. Umwe mu babyeyi b’uyu munyamideli ntazwi ari we se, nyina yitwa Valerie Morris akomoka muri Jamaica akaba ari n’umubyinnyi gakondo.

Uyu munyamideli ntiyigeze akora ubukwe gusa yakundanye n’abagabo babiri ari bo: Adam Clayton na Flavio Briatore.Ku myaka ye icumi yatangiye kwiga mu Butariyani (Italia Conti Stage school) aho yigaga ibijyanye no kubyina, ahandi yize ni mu Bwongereza (the London Academy of Performing Arts) yihugura mu bijyanye n’ubugeni ari n’aho muri iyo minsi yagaragaye muri filime ebyiri arizo: Quest for Fire(1981) na Pink Floyd’s The Wall(1982).

Yatangiye gukora ibijyanye n’imideli ku myaka ye 15 gusa. Sosiyete (company) y’imideli ya mbere yagiranye nayo amasezerano yo kuyikorera ni iyitwa Elite Modeling Agency, aho yatangiye kugenda akorana na bamwe mu bikomerezwa mu bijyanye n’imideli harimo Isaac Mizrahi, Calvin Klein ndetse na Azzedine Alaia.


Naomi Campbell mu muhango wo 'Kwita Izina 2019'

Zimwe muri filime yakinnye harimo:-Quest for Fire (1981), The Wall (1982), Cool as Ice (1991), The Night We never Met(1993), Miami Rhapsody (1995), Invasion of Privacy (1996), Trippin’ (1999), Prisoner of Love (1999) na Destinazione Verna (2000).

Naomi Campbell ni we mwirabura wa mbere wagaragaye ku ma gazeti y’imideli nk’iy’u Bufaransa, u Butariyani, Amerika ndetse n’u Bwongereza ahagana mu mwaka w’i 1980. Kubera uyu mwuga we w’imideli yashoboraga gukuramo amafaranga angana $10,000 ku munsi.

Ku bijyanye n’indirimbo, yasohoye alubumu ebyiri arizo: -Love and Tears (1994)  na Babywoman (1995). Yasohoye indirimbo “La,La,La Love ” yakoranye n’umuyapani witwa Toshi, iyi ndirimbo ikaba yarahise iba iya mbere mu Buyapani. Uretse iyi ndirimbo hari izindi nyinshi yagiye agaragaramo mu buryo bw’amashusho harimo iya Michael Jackson yitwa “In the Closet” n’iya George Michael “Freedom”.

Uretse kuba umunyamideli, umukinnyi wa filime n’umuririmbyi, Naomi Campbell ni umushoramari akaba yarabitangiye afungura resitora mu mwaka w’i 1995 aho yari afatanyije na bagenzi be b’abanyamideli barimo: Elle MacPherson, Claudia Schiffer, Christy Turlington na Tommaso Buti (wari ufite restaurant mu Butariyani). 

Iyo restaurant bafunguye yitwa “The Fashion Café” aha mbere yatangiye gukorera ni mu mujyi wa New York. Ikindi Naomi azwiho ni ukuba yarasohoye umubavu (parfum) wamwitiriwe ari wo “Naomagic” wamamajwe mu mwaka w’i 2000. Uyu mubavu wasohotse abifashijwemo na Givaudan Roure ndetse naThierry de Baschmakoff. 

Nyuma yo gushyira hanze umubavu wamwitiriwe yagiye akora ibijyanye n’amavuta yo kwisiga hamwe n’ibindi bikoresho byifashishwa mu kwita ku ruhu ngo ruse neza. Uretse imyuga itandukanye akora uyu munyamideli umwanya we munini yawuhariraga ibikorwa by’urukundo aho yakoranye n’umushinga Dalai Lama mu kubakira ishuri ry’incuke abana batishoboye. 


Naomi Campbell na Nelson Mandela (mu gikorwa cyo gufasha abana batishoboye).

Nanone mu kwezi kwa Gashyantare umwaka w’i 1998 yari umwe mu bari bashyigikiye Afrika y’Epfo mu mushinga watangijwe na Nelson Mandela wo gufasha abana batishoboye. Nk'uko tubikesha ikinyamakuru 'People Weekly 1991' Naomi akaba yarashyizwe ku rutonde rw’abantu 50 beza ku isi.


Naomi Campbell mu 1991 yashyizwe ku rutonde rw'abantu beza cyane ku isi


Naomi Campbell hamwe na Perezida Kagame

Umwanditsi: Ange Uwera






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Shanny4 years ago
    This article is amazing!





Inyarwanda BACKGROUND