RFL
Kigali

Ibyo ukwiriye kwitwararika mu gihe ukwirakwiza amakuru y’umuntu wiyahuye

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:13/09/2019 16:06
1


Burya ntabwo ari byiza ko usakaza uko wiboneye amakuru y’umuntu wiyahuye mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga kuko ahanini bishobora guteza ibibazo bikomeye kurushaho. Aha mwumve neza ntituvuze ko kwandika inkuru zijyanye no kwiyahura ari bibi ahubwo hari ibyo usabwa kwitwararika.



Umuryango “World Health Organization” uvuga nibura buri nyuma y'amasegonda 40 haba hamaze kwiyahura umuntu umwe (1), ni ukuvuga umunsi ugira amasegonda 86400 bisobnuye ko nibura abantu 2160 biyahura buri munsi ku isi hose. Iki kigeraranyo kitwereka ko mu mwaka hiyahura abantu basaga 788400. Igihe utangaza amakuru y'umuntu wiyahuye yaba mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga hari ibyo ugomba kwitwararika.

Dr Ayal Schaffer wo muri kaminuza ya Toronto muri Canada avuga ko ubushakashatsi bwimbitse ku muntu wiyahuye ari bwo bukenewe kuko uko hagenda hatangazwa inkuru zo kwiyahura n’uko byagenze ngo umuntu yiyahure ni nako burya abantu bakomeza kwiyahura.

Ahanini abatangaza amakuru birengagiza ko hari abanyamuryango cyangwa se inshuti z’umuntu wiyahuye zisigaye bagakomeza gutangaza amagambo akomeretsa abasigaye mu bitangazamakuru.Si byiza gukuririza inkuru ngo ushyiremo ibikabyo byinshi.

Ni yo mpamvu rero ukwiye kwirinda amagambo amwe n’amwe mu gihe utangaza ko hari uwiyahuye.Aha Dr. Ayal yerekanye bumwe mu buryo bwiza bwo gutangaza inkuru ku muntu wiyahuye :

-Sibyiza kuvuga ngo kanaka yiyambuye ubuzima, Yiyahuye ku bushake

-Wikwandika cyangwa se ngo uvuge uko byagenze kugira ngo umuntu yiyahure

-Gerageza kwandika inkuru idakura abantu umutima, interuro yoroheje ishobora gukiza ubuzima bw’umuntu uri gusoma inkuru, ushobora kuvuga uti niba nawe ufite ikibazo hamagara izi nimero ziragufasha, ibyo bishobora gufasha umuntu wari uri mu nzira yo kwiyahura koko akabona aho ahera atabaza.

Ushobora kwandika cyangwa gutangaza ibimenyetso biranga umuntu ushaka kwiyahura nyuma yo kuvuga ko umuntu yiyahuye kugira ngo abamuri hafi bamutabare atari ukuvuga ko kanaka yiyambuye ubuzima kuko byagenze gutya gusa

-Witangaza inkuru ivuga ko kwiyahura byatewe n’akantu gato cyane kuko burya ni igikorwa giterwa n’ibintu byinshi bitandukanye kandi mu bihe bitandukanye

-Benshi bakunze kuvuga ko kanaka yiyahuye kuko yashwanye n’umukunzi, yabuze akazi n’ibindi ariko burya ntago ari byo kuko kwiyahura ni urugendo runini

-Niba ari ibibazo by’uburwayi byatumye umuntu yiyahura, kora inkuru ariko unaganire kuri ubwo burwayi ndetse utange icyizere ko bwakira

-Aho gukoresha ifoto na video by’umuntu wiyahuye koresha byibura amafoto ari kumwe n’abandi ku ishuri n’ahandi.

Muri Kamena uyu mwaka wa 2019, umunyamideri Kate Spade ndetse n’icyamamare Anthony bourdain bariyahuye ndetse biyahura mu cyumweru kimwe bamwe batangaza ko ihinduka ry’ikirere n’ubushyuhe bukabije bwaba ari bwo bwari bwihishe inyuma y’uku kwiyahura.

Abantu barasabwa kwitwararika igihe bari gutangaza amakuru y'umuntu wiyahuye kuko gukwirakwiza aya makuru bitera icyo bita 'Suicide contagion' aho byongerera benshi amahirwe yo kuba bakwiyahura cyane cyane urubyiruko nk'uko bitangazwa na Dr Ayal Schaffer

Twagize amatsiko yo kumenya uko mu Rwanda abafite itangazamakuru mu nshingano bakira 'ikwirakwizwa ry'amakuru y'umuntu wiyahuye'. Mu kiganiro INYARWANDA yagiranye na Mbungiramihigo Peacemaker Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Inama Nkuru y'Itangazamakuru (MHC) yadutangarije ko ku giti cye asanga atari byiza gusakaza amakuru y'umuntu wiyahuye.

Peacemaker Mbungiramihigo yagize ati "Njye mbona ari ukwinjira mu buzima bwite bw'umuntu. Its my personal opinion and analysis based on the media". Aha yasobanuraga ko mu mitekerereze ye bwite n'ubusesenguzi agendeye ku itangazamakuru, asanga gusakaza amakuru y'umuntu wiyakuye ari ukwinjira mu buzima bwite bw'umuntu.

Inkuru bifitanye isano: Bimwe mu bimenyetso bigaragazwa n'umuntu ushaka kwiyahura n'uburyo wamufasha kubireka

Src: reportingonsuicide.org, www.int, www.ijnet.org & www.time.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • DeShalom4 years ago
    birakwiriye ko abanyarwanda bigishwa ububi bwa cyber bullying ndetse nicyakorwa.





Inyarwanda BACKGROUND