RFL
Kigali

Ibizagaragara mu mashusho y'indirimbo ya DJ Phil Peter, DJ Lenzo na Aime Blueston-AMAFOTO

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:12/09/2019 8:52
0


DJ Phil Peter na DJ Lenzo bamaze gufata amashusho y’indirimbo yabo bakoranye na Aime Blueston izagaragaramo imbunda n’abakobwa b’ikimero.



Abakurikirana imbuga nkoranyambaga za DJ Phil Peter bamaze igihe kinini bateguzwa indirimbo ye ya mbere yise “Bombe” aho yayifatanyije na DJ Lenzo ndetse na Aime Blue Stone uzwiho ubuhanga mu kuririmba. DJ Phil Peter yabwiye INYARWANDA ko iyi ndirimbo izajya hanze kuri tariki 13 Nzeli 2019, mu gufungura akabyiniro ka Hangout Club gaherereye ku Muhima hafi ya Hoteli Okapi.

Uyu musore watangiye ari umunyamakuru n’umushyushyarugamba ubu akaba asigaye avanga imiziki, yavuze ko iyi ndirimbo izashimisha benshi bitewe n’uko bayikoranye n’umuhanzi w’umuhanga. Bombe izasohokana n’amajwi n’amashusho nk’uko dufite amwe mu mafoto agaragaza uko byari bimeze mu ifatwa ryayo.

Nk’uko “Bombe” ari intwaro yo ku rugamba, iyi ndirimbo igaragaramo imbunda z’ubwoko butandukanye ndetse n’abakobwa b’ikimero babyinisha ikibuno. DJ Phil Peter na DJ Lenzo bafitanye imikoranire ya hafi cyane haba mu kuvanga imiziki no gukora indirimbo. Mu minsi ishize bahuriye mu ndirimbo yitwa “Akuka” yanaririmbwemo na Sintex, ikaba iri mu zabyinywe cyane muri iyi mpeshyi.   

Mu mashusho y'iyi ndirimbo bagaragara nk'abasirikare

Muri Bombe hazagaragaramo abakobwa b'ikimero

Aime Blueston na DJ Lenzo bafashije DJ Phil Peter muri "Bombe"

Umukobwa wakoreshejwe mu mashusho ya Bombe mu ishusho y'umusirikare 

Banacanye umuriro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND