Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi umukobwa witwa Ingabire Shakira ukekwaho gukomeretsa umuhanzikazi Asinah bahuriye mu kabari.
Muri Kanama ni bwo umuhanzikazi Mukasine Asinah [Asinah
Erra] yatewe icyuma n’umukobwa bahuriye mu kabyiniro ka People kari mu Mujyi wa
Kigali akamukomeretsa ku itama ry’ibumoso.
Asinah yavuze ko uyu mukobwa wamukomerekeje batari
basangiye ndetse atari amuzi ku buryo yari gukeka ko hari icyo bapfa, gusa
yabashije kugeza ikirego cye ku rwego rushinzwe ubugenzacyaha [RIB].
Kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Nzeri 2019, Polisi y’u
Rwanda ibinyujije ku rubuga rwa Twitter yatangaje ko yataye muri yombi umukobwa
witwa Ingabire Shakira ukekwaho gukometsa Asinah.
Polisi y'u Rwanda yagize ati “Polisi y’u Rwanda yafashe uwitwa Ingabire Shakira
ufite imyaka 27 wavukiye mu mudugudu w'Akabugenewe, Akagali ka Kinyange,
Umurenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge. Ingabire Shakira arakekwaho icyaha
cyo gukubita no gukomeretsa yakoreye Mukasine Asinah. Akaba yashyikirijwe RIB.”
Ingingo y’124 mu gitabo cy’Amategeko ahana ibyaha, umuntu
wese, ukomeretsa undi abishaka, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa
kiboko bubabaje aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo
kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu
y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko
atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).
Iyo icyaha cyakorewe umwana, umubyeyi, uwo
bashyingiranywe cyangwa umuntu udashoboye kwitabara kubera imiterere ye ku
mubiri cyangwa mu bwenge, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko
kitarenze imyaka umunani (8) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya
miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW).
Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye indwara
cyangwa kudashobora kugira icyo umuntu yikorera ku buryo budahoraho, igihano
kiba igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi
n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu
(3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).
Iyo byateye indwara idakira, ubumuga buhoraho butuma
ntacyo yikorera, kubuza burundu urugingo rw’umubiri gukora no gutakaza igice
cy’umubiri, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko
kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari
munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu
(5.000.000 FRW). Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byagambiriwe, byategewe igico,
uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko
kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari
munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu
(5.000.000 FRW).
Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka cumi n’itanu (15) ariko kitarenze imyaka makumyabiri (20) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW).
Asinah Erra wakomerekejwe agiye guhabwa ubutabera
TANGA IGITECYEREZO