RFL
Kigali

Kim Kardashian yinjije miliyoni z'Amadorali nyuma y'iminota micye ashyize ku isoko imyambaro y'imbere

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:12/09/2019 0:01
0


Kim Kardashian yinjije miliyoni ebyiri z’amadorali ya Amerika nyuma y’iminota micye ashyize ku mugaragaro imyenda y’imbere y’abagore yise SKIMS.



Kuri uyu wa kabiri tariki 10 Nzeri 2019 nibwo Kim Kardashian yatangiye kugurisha imyenda y’imbere y’abagore yise SKIMS. Iyi myenda yari yaramamajwe cyane mbere y’uko isohoka yaciye agahigo ko kwinjiza amafaranga menshi cyane nyuma y’igihe gito ishyizwe ku isoko.

Ikinyamakuru TMZ cyanditse ko abagore bitabiriye guhaha iyi myambaro nk’abagura amasuka ku buryo nyuma y’iminota micye uyu mugore wa Kanye West yari amaze kwinjiza miliyoni ebyiri z’amadorali y’Amerika, ndetse iyo yari yashyize ku isoko yose yamaze gushira.

Iyi myambaro yabarirwaga mu bihumbi ngo uwaguraga menshi ni amadorali y’Amerika 100. Imyenda y’imbere ya Spanx niyo yari afite agahigo ko kuba yaragurishijwe amafaranga menshi aho mu mwaka umwe yinjije miliyoni enye z’amadorali y’Amerika none SKIMS ya Kim Kardashian yinjije ½ cyayo mu gihe kitageze no ku munsi umwe, ibigaragaza ko izinjiza akayabo.

Muri Kamena uyu mwaka nibwo Kim Kardashian West yatangaje ko agiye gushyira hanze iyi myambaro ariko yari yayise ‘Kimono’. Icyo gihe uyu mugore yashyizwe ku gitutu n’Abayapani bamwamaganye bavuga ko yatesheje agaciro umuco wabo kuko mu busanzwe imyambaro ya Kimono yambarwa mu birori bikomeye muri iki gihigu. Mu kwezi gushize nibwo Kim Kardashian yatangaje izina rishya ry’imideli ye ayita SKIMS.

Imyambaro ya SKIMS yabanje kwitwa Kimono nyuma ihindurirwa izina

Kim kardashian yinjije miliyoni ebyiri z'amadorali mu gihe gito cyane 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND