RFL
Kigali

Umurambo wa Robert Mugabe mu nzira ucyurwa muri Zimbabwe

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:11/09/2019 15:08
0


Umurambo wa Robert Mugabe wahoze ari Perezida wa Zimbabwe wavanywe mu bitaro muri Singapore uyu munsi werekezwa muri Zimbabwe aho utegerejwe cyane.



Bwana Mugabe yapfuye kuwa gatanu afite imyaka 95. Yari amaze amezi ari mu bitaro muri iki gihugu aho yakunze kujya kwivuriza kenshi mu zabukuru ze. Umurambo we wavanywe mu bitaro ujyanwa ku kibuga cy'indege uherekejwe n'abapolisi n'izindi modoka nyinshi.

Abantu amagana biteganyijwe ko bari bube bari ku kibuga cy'indege cya Harare uyu munsi, baje kwakira umurambo w'uyu mugabo wayoboye Zimbabwe imyaka 37. Umunyamakuru wa BBC i Harare avuga ko umurambo we uzashyirwa mu nteko mu gihe cy'iminsi ibiri kugira ngo abantu babashe kumusezeraho bwa nyuma.

Kugeza ubu ariko abo ku ruhande rwa leta n'abo mu muryango we ntibaremeranya aho Robert Mugabe azashyingurwa. Haracyaba inama zihuza imapande zombi. Bwana Mugabe afatwa nk'intwari yaharaniye ubwigenge bwa Zimbabwe, umwanya we mu irimbi ry'intwari ry'igihugu urateganyijwe.

Gusa abo mu muryango we bivugwa ko mbere yo gupfa yababwiye ko yifuza kuzashyingurwa ku rugo rwe ruri kw'ivuko mu cyaro. Bivugwa kandi ko Mugabe atifuje ko abamuhiritse ku butegetsi ari bo bazayobora imihango yo kumushyingura.

Src: bbc.com 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND