RFL
Kigali

Jacques Tuyisenge yanenze bamwe mu bafana b’Amavubi-VIDEO + AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:11/09/2019 8:37
2


Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru yanyagiye Seychelles ibitego 7-0 mu mukino wo kwishyura muri gahunda yo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2022 kizabera muri Qatar.



Tuyisenge ntiyishimiye ibyo abafana bakoreye Manzi Thierry

Tuyisenge Jacques wari kapiteni w’u Rwanda muri uyu mukino, yababaye ndetse anenga abafana babonye Manzi Thierry agiye mu kibuga bakamuvugiriza induru.

U Rwanda rwabonye itike irujyana mu matsinda yo ku mugabane wa Afurika kugira ngo bazakomeze gushaka itike izabonwa n’ibihugu bitanu bizava kuri uyu mugabane. Amavubi yakomeje ku giteranyo cy’ibitego 10-0 kuko mu mukino ubanza bari batsinze ibitego 3-0 i Victoria muri Seychelles.



Jacques Tuyisenge wari kapiteni w'Amavubi yababajwe n'imyitwarire y'abafana

Benshi mu basesenguzi bumvaga ko Jacques Tuyisenge wari wambaye igitambaro cy’abakapiteni ari mu bantu bishimye cyane ariko siko byagenze kuko nyuma yo kuba yatsinze ibitego bibiri mu mukino, uyu musore ngo yababajwe ndetse anenga abafana bacunze Manzi Thierry agiye kwinjira mu kibuga bakamuvugiriza induru.


Manzi Thierry yari yabanje mu basimbura

Manzi Thierry wahoze ari kapiteni wa Rayon Sports, ubu ni kapiteni wa APR FC. Muri uyu mukino, yinjiye mu kibuga asimbuye Rwatubyaye Abdul ku munota wa 75’.

Nyuma yo kumva ibi, INYARWANDA yaje gucyeka ko byaba byakozwe na bamwe mu bafana ba Rayon Sports batishimiye n’uburyo yabasize akajya muri mucyeba wabo, niko kwegera umwe mu bafana bari bisize amarangi y’ibendera ry’u Rwanda.


Jacques Tuyisenge (9) yasabye abafana kujya bihangana iby'Amavubi bikaba umwihariko kurusha ubucyeba bagirana muri shampiyona

Wanyanza umwe mu bafana bakomeye muri Rayon Sports yavuze ko bishoboka ko ari abafana bagenzi be bo muri Rayon Sports ariko ko na we yabanenze kuko ngo iyo byageze ku gihugu buri umwe aba agomba gutiza umurindi ikipe y’igihugu ngo yandike amateka.



Jacques Tuyisenge aganira n'abanyamakuru nyuma y'umukino

Bizimana Djihad (19'), Meddie Kagere (30 & 55'') na Jacques Tuyisenge (32'& 36'), Yannick Mukunzi (61') na Hakizimana Muhadjili (79') ni bo batsinze ibitego birindwi by'u Rwanda muri uyu mukino wo kwishyura.


Jacques Tuyisenge yatsinze ibitego bibiri muri birindwi u Rwanda rwatsinze

Wanyanza kimwe n'abandi bafana banenze bagenzi babo bavugirije induru Manzi Thierry


AMAFOTO:Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)

VIDEO: Niyonkuru Eric (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • David Niyomugabo4 years ago
    Ndi umureyo nange abobafana ndabanenze
  • Hhhhhhh4 years ago
    Abafana bavugirije induru umujura uvanze numugambanyi ntakibazo ikipe yigihugu ntikwiriye gukinirwa nabantu nka Thiery ajyamo twitahira





Inyarwanda BACKGROUND