La Source ikorera umurimo w'Imana mu itorero rya ADEPR mu karere ka Rubavu, yasohoye indirimbo nshya 'Ntiwigeze udutererana' irimo ubutumwa buhamya ko nta muntu wizeye Imana ngo imutererane.
Korali La Source igizwe n’abaririmbyi 75 yatangiye umurimo w’Imana mu mwaka w’i 1999 muri paroise ya Gisenyi. Iyi paruwasi niyo yaje kubyara paroise ya Mbugangari , ariho uyu mutwe w’Abaririmbyi ukorera ivugabutumwa magingo aya. Mu mpera z’umwaka wa 2016 Korali la Source bashyize hanze album ya mbere yitwa “Tuzanye inkuru nziza“. Bakoreye ingendo nyinshi mu Ntara z’Igihugu ,gusa ngo hari rumwe batazibagirwa bitewe n’umusaruro waruvuyemo.
Thierry Nzayikorera Perezida wa korali La Source yabwiye Inyarwanda.com ko kuva isi yaremwa Imana itari yatererana umuntu uyizeye, ubwo akaba Ubutumwa buri muri iyi ndirimbo yabo nshya bise 'Ntiwigeze udutererana'. Yagize ati "Ubutumwa burimo ni uko nta muntu n'umwe wizeye Imana ngo imutererane kuva isi yaremwa." Iyi ndirimbo Ntiwigeze udutererana yumvikanamo aya magambo:
Aho twagendaniye Yesu wee, ntiwigeze udutererana. Namenye ko Umubyeyi wakubyaye yagutererana kandi n’inshuti ntizitinya kubikora ariko Imana ya Isiraheri ntijya itererana abayo, mu makuba no mu byago ntidutererana. Nsubije amaso inyuma ha handi navuye hari mu mubabaro n’agahinda, ntibyangombeye ko ntitiriza, Oya, navuze rimwe gusa Urumva, Uwiteka urahambaye. Warangaburiye, waranyambitse, ntacyo naburiye mu maboko yawe Mana.
KANDA HANO WUMVE NTIWIGEZE UDUTERERANA INDIRIMBO NSHYA YA KORALI LA SOURCE
TANGA IGITECYEREZO