Kwiyambura ubuzima ni igikorwa gikunze gukorwa n’abantu hirya no hino kw’isi mu bice bitandukanye, gusa iki gikorwa ntabwo kiza umunsi umwe. Kwiyambura ubuzima ni ibintu bitegurwa igihe kinini. Muri iyi nkuru tugiye kwifashisha inzobere zitandukanye turebere hamwe ibyo zivuga ku gikorwa cyo kwiyambura ubuzima (kwiyahura).
Kwiyahura cyangwa kwiyambura ubuzima ni icyemezo gisa n’ikigoye gufata mu buzima ariko benshi barabikora ndetse benshi bibaza impamvu ibitera bikabayobera. Ugasanga hari abibaza bati 'ese haba hari ibimenyetso umuntu mukorana cyangwa mubana ashobora kugaragaza mbere y'uko yiyambura ubuzima'? Ese biramutse bihari ukamubona ni gute wamufasha akaba yahagarika uyu mugambi mubisha? Ese umuntu wiyahura yaba hari ikibazo aba yagize kijyanye n’uburwayi runaka'?
Twifashishije ubushakashatsi bwakozwe n’inzobere zitandukanye mu bumenyi bujyanye n’imitekereze ya muntu ndetse n’ibitabo bitandukanye tugiye kugaruka kuri iki kibazo cyo kwiyambura ubuzima ndetse n'ikibitera. Umuryango “World Health Organization” batubwira ko nibura buri nyuma y'amasegonda 40 haba hamaze kwiyahura umuntu umwe (1), ni ukuvuga umunsi ugira amasegonda 86400 bisobnuye ko nibura abantu 2160 biyahura buri munsi ku isi hose. Iki kigeraranyo kitwereka ko mu mwaka nibura hapfa abasaga 788400 .Benshi mu nzobere zitandukanye hari ibintu bavuga bikunda gutuma abantu biyambura ubuzima bashingiye ku bushakatsi baba barakoze, batubwira ko akenshi abantu biyahura bakunze kuba bafite ibibazo byiganjemo:
1.
Gutandukana n'abakunzi babo kubyakira bikabananira
2.
Ibibazo
by’ubukene
3.
Ihohoterwa
rishingiye ku mibonano mpuzabitsinda y'agahato
4.
Kwirukanywa mu muryango, ku ishuri cyangwa
ku kazi
5.
Kwiheba biturutse ku gikorwa kibi wakoze cyangwa
wakorewe (remorse) urugero ugasanga bamufotoye yambaye ubusa kwihangana
bikamunanira
6.
Kunywa ibiyobyabwenge byinshi bikabije
7.
Itotezwa rya hato na hato
8.
Uburwayi budakira
Bimwe mu binyetso bikunzwe kugaragara ku muntu ufite umugambi wo kwiyambura ubuzima:Inzobere zitubwira ko umuntu ufata icyemezo cyo kwiyahura atari uko aba ashaka kwiyambura ubuzima ahubwo aba ashaka kurangiza ibibazo cyangwa uburibwe bw’ikintu aba ahora yibuka cyangwa atekereza kiba cyaranze kumuha amahwemo mu buzima, agahitamo umuti wo kukirangiza binyuze mu kwiyambura ubuzima. Dore muri bimwe mu bimenyetso bizakwereka ko umuntu ashobora kuba atekereza cyangwa afite umugambi wo kwikura mu buzima:
1. Guhindura
imyitwarire: Muri uku guhindura imyitwarire inzobere ituruka muri Kaminuza
y’ubuvuzi ya Arizona “Joel A. Dvoskin” avuga ko akenshi umuntu ugiye kwiyahura
mu guhindura imyitwarire ye haba higanjemo gukora ibintu bimubabaza ndetse cyane
cyane akikorera ikintu ubona ko ari kibi kuri we ariko wowe ukaba ubona ntacyo bimubwiye kandi ubusanzwe atariko byari bisanzwe.
2. Kwigunga: Inzobere mu bijyanye n’imitekerereze ya
muntu Daniel J. Reidenberg atubwira ko ushobora kuba wari usanzwe uzi umuntu ari
umuntu ukunda gusabana n’abandi ariko umunsi ku wundi ukabona arimo guhitamo
kujya yigendana cyangwa akunda kwicara ahantu ha wenyine atagikunze kuvugana
cyangwa guhura n’abandi. Aha nubona uyu muntu uzatangire umube hafi ashobora
kuba yatekereza kwigirira nabi cyangwa afite ikibazo gishobora kumushora
mu kaga.
3. Uzasanga asigaye yivugisha
ko nta mpamvu yo kubana n'abantu ndetse ko nta n'inyungu zo kuvugana n'abantu: Akenshi
abantu bakunda kwiyahura baba bahuye n’ibibazo byakozwe na bagenzi babo baba
basigaye bumva nta nyungu zo kubana n’abantu
bakabona kandi ko no kubaho ntacyo bimumariye. Iki gihe aba yumva kubaho byaranze ndetse nta n'icyo bimaze.
4. Umuntu wakundaga
umurimo, ishuri cyangwa gukora siporo uzasanga asigaye yiganyira ndetse rimwe
na rimwe anabihagarike nta mpamvu ndetse nta n'ikindi kintu arimo gukora: Twese
mu buzima duhora cyane ngo dutere imbere ndetse bamwe ugasanga twabaye
imbata y’ibintu runaka ndetse no kuba twabihagarika bitapfa kutworohera ariko
umuntu ufite uyu mugambi mubisha wo kwiyambura ubuzima ahita areka gutekereza
akazi cyangwa ishuri nta mpamvu ndetse akenshi ugasanga yirirwa aryamye cyangwa
akishora mu biyobyabwenge.
5. Uzasanga yibanda ku biganiro cyangwa asoma ibitabo
biganisha ku bikorwa bibisha, urugero azahora areba cyangwa yibaza uko wagura
imbunda cyangwa usange akunda gushushanya ibishushanyo by’imbunda ndetse
anareba na filime zigize aho zihuriye n'ubwiyahuzi cyangwa ubwihebe atari
asanzwe abikunda. Ku kijyanye n'uyu muntu ufite umugambi wo kwiyahura ni uko
ahora atekereza ikintu gifite aho gihuriye n’ubwiyahuzi, Dr.Reidenberg avuga ko
umuntu uzabona ahora avuga ku bintu bijyanye n’ubwiyahuzi iki nacyo benshi
mu biyahura bakunze kugihuriraho.
6. Umuntu ashobora kuba afite uyu mugambi akunze
kugaragaza ibimenyetso atarasanzwe akunda kugira nko kubura ibitotsi nta
mpamvu, gutakaza ibiro nta gitera ndetse no guhorana amaganya adashira. Akenshi aba bantu bakunze guhorana amaganya y'uko
nta mpamvu yo kuba bari mu buzima ndetse n'iyo yatangiye kujya abura ibitotsi
cyane kandi nta mpamvu uyu umuntu umubonye ushobora kumuba hafi kuko iki nacyo ni ikimenyetso
kiri mu by'ingenzi abantu bafite umugambi wo kwiyambura ubuzima bahuriraho. Icyakora Dr.
Dvoskin avuga ko kenshi abantu bafite kwiheba cyangwa amaganya bose siko baba
bafite uyu mugambi kandi akemeza ko benshi iyo bimenyekanye iki kibazo kirakira
kandi vuba.
7. Akenshi uyu muntu
ahora avuga ko nta bufasha ahabwa n’inshuti cyangwa imiryango ye. Ahora afite impamvu zivuga ko nta muntu umukunze kandi ko abantu bose bamwanze
kandi ku kigero cyo hejuru. Iki gihe umuntu ufite iki kibazo aba asigaye
avuga ko nta n’impamvu yo kuba ariho cyangwa afite ubuzima.
8. Kwitesha agaciro
bikabije: Umuntu ufite intumbero yo kwishyira mu kagozi uzasanga niba yari
umuntu ukomeye ndetse yarahawe n’ibihembo cyangwa yafatwaga nk'umuntu wubashywe
asigaye avuga ko nta n'icyo amaze. Umuntu watangiye kwigira uku aba ashobora no kuba yakwiyahura kuko aba asigaye avuga ko ntacyo kubaho cyangwa
ibyo yagezeho bimumariye.
Ese ni gute wafasha umuntu ushobora kuba yagaragayeho ibimenyetso byo kwikura mu buzima akaba yahindura izi ntekerezo zidahwitse?Akenshi abantu bafite ibitecyerezo byo kwiyahura bitangira bumva batagikunze ubuzima nk'uko zimwe mu nzobere mu bijyanye n’imitekerereze ya muntu zibivuga, ngo baba bumva ibibazo bafite nta kindi kintu cyabikemura cyangwa ngo kibigabanye usibye kuva mu buzima. Akenshi gufasha aba bantu biba bisa n’ibigoye, gusa ikintu cy'ibanze baba bakeneye ni ukubona abantu bamenya ibibazo bafite ndetse nyuma yo kumenya ibi bibazo bakabona ubufasha bw'ibitecyerezo bigamije gutuma bagira icyizere cy’ubuzima bwiza akenshi binyura mu kubaganiriza.
Igihe uzabona umwana, inshuti cyangwa umuvandimwe wawe yatangiye
kugaragaza ibimenyetso muri bimwe twavuze haruguru, gerageza umube hafi ndetse
niba uziranye n’umuntu uzi ibijyanye n’imitecyerereze ya muntu, wamujyanayo
akamuganiriza. Gusa mu bihugu bikiri mu nzira y’iterambere biragoye kuba wabona aba
bantu naho baba ni ku bitaro cyangwa ku bigo by'amashuli bimwe na bimwe, gusa
akenshi n'abashinzwe umutekano hari igihe bashobora gutanga ubufasha bw'ibanze.
Ikindi ni uko mu gihe umuntu afite iki kibazo usanga adakunda
abantu bamwiyegereza, gusa iyo wamaze kubona ko ashobora kuba afite iki kibazo
gerageza ukore uko ushoboye umutware gacye gacye, uko ugenda umwumvisha
buryo ki ari uw'ingenzi unafitiye akamaro benshi, azagenda ahindura
intekekerezo gaho gahoro.
Urugero niba ari wa muntu ufite ikibazo cyo gutandukana
cyangwa guhemukirwa n'uwo bakundanaga ukaba wabasha kumubwira ko bishoboka ko
azabona undi kandi w'agaciro uzamukunda kandi uruta uwo wamwanze cyangwa
wamuhemukiye, inzobere zitubwira ko n'ubwo bigoye ariko byoroshye cyane kandi
bishoboka kuba wahindura intecyerezo z'uyu muntu ufite umugambi wo kwiyambura
ubuzima akaba yabivamo mu gihe wabimenye.
Ese umuntu ashobora kwiyahura bitewe n’uburwayi runaka yaba afite?Inzobere zitandukanye zitubwira ko ko akenshi abantu bakunze kwiyahura bitangira bafite ibibazo bisanzawe ariko bikaza kugera ku rwego bisa naho byarenze ubushobozi bwa nyirabyo bikagera aho yumva ahaze ubuzima. Bimwe mu bikunze guhitana abantu ni byo twabonye haruguru. Gusa benshi bakunze kubikora barabanza bagafata ibiyobyabwenge bitandukanye bakabona gushirika ubwoba bwo kwiyambura ubuzima.
Inzobere zivuga ko benshi mu bantu bakunze kwiyahura bakunze kuba baramaze kwangirika mu mutwe bitewe n'uko iyo bahuye n'ikibazo bahita batangira gufata ibiyobyabwenge byinshi cyane bigatuma bangirika mu bwonko. Kwiyahura ni igikorwa kitagira aho cyagenewe ndetse n'aho kitagenewe. Tugendeye ku rutonde rwakozwe na worldpopulationreview.com ku wa 27 Kanama 2019, ibihugu 5 ku isi biza ku isonga mu kugira umubare mwinshi w'abantu biyahura: 1. Lithuania, 2. Russia, 3. Guyana, 4. South Korea, 5. Belarus.
Mu gutegura iyi nkuru twifashishije imbuga nka rd.com, thehealthy.com, afsp.org na joeldvoskin.com
TANGA IGITECYEREZO