Inyarwanda art Studio
Kigali

Urwandiko rwa Gatete Janvier rusaba guhindura amazina

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/09/2019 14:43
0

INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA GATETE Janvier RUSABA GUHINDURA AMAZINA



Uwitwa GATETE Janvier, mwene GATETE Charles na MUKANKUSI Violette, utuye mu Mudugudu wa Mwezi, Akagari ka Nyaruhombo, Umurenge wa Rwaniro, Akarere ka Huye, ubarizwa kuri telefone No 0787484323;

Yasabye uburenganzira bwo guhindura amazina ye GATETE Janvier, hakongerwaho izina NIZEYIMANA mu mazina ye asanganywe, GATETE Janvier, akitwa GATETE NIZEYIMANA Janvier mu Irangamimerere.

Impamvu atanga n’uko izina NIZEYIMANA ari izina yiswe n’ababyeyi be akivuka kuko yiswe GATETE NIZEYIMANA Janvier ariko izina NIZEYIMANA ntiryandikwe mu nyandiko ze zimwe na zimwe;

Akaba asaba kwemererwa binyuze mu nzira zemewe n’amategeko, kongera izina NIZEYIMANA mu mazina asanganywe GATETE Janvier, bityo akitwa GATETE NIZEYIMANA Janvier mu gitabo cy’Irangamimerere kirimo inyandiko ye y’ivuka.








Inyarwanda BACKGROUND