Umwaka w’imikino mu ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Baskeball uri kugera ku musozo kuko imikino ya kamara mpaka (Playoffs) igeze mu mahina aho REG BBC isabwa gutsinda umukino bafitanye na Patriots BBC kugira ngo batware igikombe cya 2018-2019.
Umukino REG
BBC isabwa ni uwuzabahuza na Patriots BBC kuwa Gatatu tariki 11 Nzeli 2019 kuri
sitade nto ya Remera guhera saa tatu z’umugoroba (21h00’) mu gihe mu bagore
ikipe ya APR BBC isabwa kongera gutsinda The Hoops Rwa kugira ngo basubire mu
murongo kuko ubu banganya imikino 2:2. APR WBBC batsinze umukino uheruka
amanota 55-54.
REG BBC irasabwa umukino umwe igatwara igikombe
Mu cyiciro
cy’abagabo, Kuwa Gatanu bakinaga umukino w’umunsi wa kane wa Playoffs, REG BBC
itsinda Patriots BBC amanota 63-62. REG yahise yuzuza intsinzi eshatu mu mikino
ine bamaze gukina.
Patriots BBC irasabwa gutsinda kuri uyu wa Gatatu kugira ngo igaruke mu irushanwa
Bitewe n’uko
muri “Playoffs” bakina imikino irindwi (7) noneho uwutanze undi intsinze enye
(4) agatwara igikombe, ubu REG BBC irasabwa gutsinda umukino umwe gusa igahita
itwara igikombe cy’umwaka w’imikino 2018-2019 ndetse ikazanasohokera u Rwanda
mu mikino Nyafurika.
Kubwimana
Kazingufu Ali kapiteni wa REG BBC wananyuze muri Patriots BBC avuga ko muri iyi
mikino ya Playoffs bafashe umwanya bakiyigaho bakaza gusanga bagomba kwita kuko
ngo bibukaga neza ko Patriots BBC yabatsinze muri shampiyona.
“Patriots
BBC duhatanye ni ikipe ikomeye. Muri shampiyona yaradutsinze ariko ntabwo
twacitse intege kuko twagerageje gukora impinduka, abayobozi bakora impinduka
ku batoza n’abakinnyi buri wese arikosora areba aho atakoze neza muri
shampiyona. Turabizi ko gutwara Playoffs ari urundi rugamba rutuma umuntu
azajya mu marushanwa akomeye niyo mpamvu buri wese ubina ashaka igikombe”.
Kubwimana
Kubwimana Kazingufu Ali kapiteni wa REG BBC
Kubwimana
Kazingufu Ali muri iyi mikino ya Playoffs, ni umwe mu bakinnyi bari ku rwego
rwo hejuru bigendeye ku musaruro atanga mu kibuga afasha REG BBC kwisasira
Patriots BBC.
Ibi
bitandukanye n’imyaka ibiri ishize kuko uyu musore atakunze guhabwa umwanya
munini ngo yigaragaze. Ku giti cye avuga ko muri iyi mikino ya Playoffs yisanze
mu buryo umutoza mushya Igor Kovacevic akoresha kandi ko yishimiye uko
amukinisha mu kibuga.
“Akenshi
usanga uburyo abatoza bakinisha ikipe butandukanye. Uyu mutoza mushya wacu
akoresha abakinnyi babiri bazamukana imipira iva inyuma (Point Guard) babiri mu
kibuga kugira ngo mu gihe bafashe umwe undi ahite azamura imipira kandi akenshi
abo bakinnyi baba bihuta cyane, bigatuma uwo muhanganye bimugora abo bakinnyi,
niyo mpinduka yabaye mu mikinire yacu”. Kubwimana
Kubwimana avuga ko Patriots BBC yababaje muri shampiyona bityo bikabatera undi mugambi
Muri uyu
mukino, REG BBC yatsinze umukino wa gatatu wikurikiranya 63-62 (15-12, 14-13,
21-17, 13-20), Makiadi Ongea Michael wa Patriots BBC yatsinze amanota 17 na
Rebounds 12 aza imbere ya Kaje Elie wa REG BBC watsinze amanota 15 nawe akaba
yarakoze Rebounds 12.
Makiadi Ongea Michael (55) ashaka kwambura umupira Kami Kabange Milambwe (20)
Mugabe
Arstide kapiteni wa Patriots BBC yatsinze amanota icyenda (9) anganya na
Hagumintwari Steve bakinana bigaragara ko muri uyu mukino atagize uburyo bwo
gutsinda kuko mu mikino ibanza yabaga ari mu bakinnyi batatu bafite amanota
menshi mu mukino.
Mugabe Arstide (88) kapiteni wa Patriots BBC agenzura umupira
Ku ruhande
rwa REG BBC, Beleck Bell yatsinze amanota 11 mu gihe Nshobozwabyosenumukiza
Jean Jacques Wilson yatsinze amanota icumi (10).
Kubwimana Kazingufu Ali (24) imbere ya MUgabe Arstide (88)
Nyuma yo
gutsindwa umukino wa gatatu yikurikiranya, Henry Mwinuka umunyatanzania utoza
Patriots BBC nk’umutoza mukuru, yabwiye abanyamakuru ko igikombe kitaragenda
kuko ngo arabizi neza ko umukino wo kuwa Gatatu azawutsinda bityo bakazakina
undi mukino nawo bakwutsinda.
“REG BBC
usibye ko bahinduye umutoza nta zindi mpinduka bakoze muri iyi mikino. Ni
baratugoye ariko nizeye ko umukino utaha tuzabatsinda kuko ubona ko badutsinda
bashingiye ku makosa yacu tuba twakoze. Igikombe ntabwo turagitakaza, kuko nidutsinda
kuwa Gatatu bizadusubiza mu mukino ariko nidutsindwa nyine bizaba birangiye.
Bafite umutoza mwiza ariko nta kindi kintu bahinduye”. Mwinuka
Henry Mwinuka umutoza mukuru wa Patriots BBC ahamya ko igikombe atarakurayo amaso
Mwinuka
avuga ko nka Patriots BBC bagiye kwicara bakosore amakosa bakoze mu mikino
ibanza bityo bibabereye isomo rizabafasha mu mukino wa gatanu uzakinwa kuri uyu
wa Gatatu tariki 11 Nzeli 2019 muri sitade nto ya Remera (21h00’).
Kubwimana Kazingufu Ali ku mupira ahunga Ndizeye Diedonne
Patriots BBC
yatangiye iyi mikino itsinda REG BBC amanota 67-58 mu mukino wa mbere wabereye
muri Kigali Arena. Gusa umukino wa kabiri batsinzwe amanota 66-65 mbere yo
gutsindwa amanota 64-59 mu mukino wa gatatu. Umukino wa kane batsinzwe na REG
BBC amanota 63-62.
Kubwimana Kazingufu Ali azamura umupira mu bwugarizi bwa Patriots BBC
Mu cyiro cy’abagore
(Women Category), ikipe ya The Hoops Rwa yananiwe gutsinda APR WBBC umukino wa
gatatu wikurikiranya kuko batsinzwe amanota 55-54 (6-11, 17-15, 15-13 na 17-15)
mu mukino wa kane nawo wakinwe kuwa Gatanu.
Nyuma y’intsinzi
ya APR WBBC byahise bivuga ko ubu amakipe yombi anganya imikino ibiri kuri ibiri
mu buryo bw’intsinzi (2:2) bivuze ko amakipe yombi agomba guhatana kugira ngo
havemo imwe izuzuza intsinzi enye (4) ikabona gutwara igikombe.
Muri uyu
mukino utarasojwe neza bitewe n’uko The Hoops Rwa bavuga ko bibwe amanota abiri
yasoje umukino, Micomyiza Rosine (The Hoops Rwa) na Kantore Sandra wa APR WBBC
banganyije amanota kuko buri umwe yatsinze 17.
Umugwanea
Charlotte kapiteni wa APR WBBC yanganyije na Mwizerwa Faustine wa The Hoops Rwa
kuko buri umwe yagize amanota 14.
Ange Akimana
(APR WBBC) yatsinze amanota 13 mu gihe Marie Laurence Manizabayo wa The Hoops
Rwa yatsinze amanota 12 mu mukino.
Kantore Sandra wa APR WBBC
Umukino wa
Gatanu muri iki cyiciro, uzakinwa kuwa Gatatu tariki 11 Nzeli 2019 muri sitade
nto ya Remera guhera saa moya (19h00’).
Moise Mutokambali umutoza mukuru wa The Hoops Rwa abaza abasifuzi niba ibintu bamukoreye ari ukuri
TANGA IGITECYEREZO