RFL
Kigali

Amafoto y'abakobwa bari muri Miss Supranational bambaye 'Bikini ya Made in Rwanda' idasanzwe-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/09/2019 0:37
0


Abakobwa bahataniye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019 biyerekanye mu mwambaro wo kogana uzwi nka ‘Bikini’ wakorewe mu Rwanda [Bikini ya Made in Rwanda’]'. Ni wo mwenda uzambarwa n’umukobwa uzaserukira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational izabera muri Poland mu Ukuboza 2019.



Iyi ‘Bikini’ yerekanwe yasimbuye iyakunze kwambarwa n'abakobwa baserukiye u Rwanda igateza impagarara igihe kinini. Yerekanwe mu birori byo guhitamo umukobwa wegukana ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019 byabaye kuri iki cyumweru tariki 08 Nzeli 2019 muri Kigali Serena Hotel.

Ni umuhango witabiriwe n'inshuti n'abavandimwe b'aba bakobwa bahataniye ikamba. Buri wese yagaragaje amarangamutima ku mukobwa ashyigikiye ubwo umwe mu bahataniye ikamba yabaga aserutse imbere y'Akanama Nkemurampaka.

Uko ari 15 baserutse imbere y'Akanama Nkemurampaka n'abitabiriye uyu muhango bambaye 'Bikini ya Made in Rwanda' itica umuco nyarwanda nk'uko byatangajwe mu kiganiro kompanyi ya KS Ltd yagiranye n'itangazamakuru muri Kanama 2019.

Biyerekanye ari babiri bagatambuka mu ntambuko ya ba Nyampinga bagakomerwa amashyi na benshi. 'Bikini ya Made in Rwanda' ifite ibara ry'umweru n'ubururu.

Imeze nk'ishabure, ikoze mu buryo itagaragaza ikimero n’amatako nk’uko iya mbere yambawe na benshi ikoze. Uburyo biyerekanye bwanyuze benshi bakomerwa amashyi.

Uwase Aisha na Umulisa Divine muri 'Bikini ya Made in Rwanda'

Ni umwenda worohereye ubonerana ugaragaza mu bitugu, ugahisha amabere n'imyanya ndangagitsina y'umukobwa. Iyi ‘Bikini ya Made in Rwanda’ yakozwe na kompanyi The Power yanambitse aba bakobwa umushanana n’amakunzu ya ‘Made in Rwanda’.

Abakobwa batangiye umwiherero tariki 03 Nzeli 2019 basoje kuri iki cyumweru tariki 08 Nzeli 2019. Mu mwiherero bigishijwe indangagaciro zikwiye umunyarwandakazi, basuye Ingoro y'Urugamba rwo kubohora igihugu, batembereye Umujyi wa Kigali n'ibindi byinshi byabagize intyoza.

Umwali Bella muri 'Bikini ya Made in Rwanda'

Umwanya Shanitah muri 'Bikini ya Made in Rwanda'

AMAFOTO: Evode Mugunga-INYARWANDA ART STUDIO

ABAKOBWA BIYEREKANYE MURI 'BIKINI YA MADE IN RWANDA'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND