RFL
Kigali

Harerimana Obed yafashije Musanze FC gutsinda Rayon Sports-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:8/09/2019 20:20
0


Harerimana Obed ukina asatira aca mu mpande z'ikibuga yafashije Musanze FC gutsinda Rayon Sports igitego 1-0 mu mukino wa gicuti waberaga kuri sitade ya Kigali kuri iki Cyumweru.



KANDA HANO UREBE INCAMAKE KURI UYU MUKINO

Igitego cya Harerimana Obed cyabonetse ku munota wa 69' w'umukino wa gicuti wagoye Rayon Sports mu buryo bwo kubona igitego.


Harerimana Obed watsindiye Musanze FC 

Ni umukino Rayon Sports yakinnye idafite abakinnyi bane bari mu Mavubi barimo; Kimenyi Yves , Iradukunda Eric Radou, Iranzi Jean Claude na Eric Rutanga Alba.



Harerimana Obed hagati ya Rugwiro Herve (4) Iragire Said (2)

Aba biyongera kuri Ulimwengu Jules nawe uri mu ikipe y'igihugu y'Abarundi.

Abandi bakinnyi bakomeye muri Rayon Sports batagaragaye barimo Sarpong Michael ufite ikibazo kitaramenyekana nk'uko Kayiranga Baptiste yabisobauriye abanyamakuru nyuma y'umukino akavuga ko nk'abatoza bari bumenye igisubizo ntacyo babonye raporo y'abaganga.


Imurora Japhet mukuru wa Harerimana Obed

Kambale Salita Gentil (9) ashaka igitego cya Musanze FC abereye rutahizamu 

Nshimiyimana Amran ntiyakinnye kuko arwaye kimwe na Mugheni Kakule Fabrice wagiriye imvune mu mukino bahuyemo na Al-Hilal muri Soudan i Khartoum muri Total CAF Champions League.


Didier Touya (24) ahanganye na Nyandwi Saddam (16

Muri uyu mukino, Kayiranga Baptiste yari yahisemo gukoresha abakinnyi asanzwe abana nabo mu myitozo ya buri munsi kuko ari bwo buryo bwari buhari.

Mazimpaka Andre yari mu izamu, ubwugarizi bugizwe na Nyandwi Saddam, Iragire Saidi, Rugwiro Herve na Irambona Eric Gisa wari Kapiteni.



Olokwei Commodore umukinnyi wo hagati muri Rayon Sports uva muri Ghana


Mumbele Saiba Claude (13) azamukana umupira ku mbaraha acika Habimana Hussein

Imbere y'abo hari Olokwei Commodore akina azibira abasatira ba Musanze FC (Holding midfielder), akorana bya hafi na Habimana Hussein ndetse na Omar Sidibe.

Cyiza Hussein yakinaga inyuma ya Bizimana Yannick naho Mugisha Gilbert agaca mu mpande bitewe n'aho abona hari amahirwe y'igitego.

Musanze FC bari bafite ikipe ubona ko ari iya mbere bazanashingiraho mu mwaka w'imikino 2019-2020 kuko Ndoli Jean Claude yari mu izamu.

Habimana Hussien yatangiye akina hagati arangiza akina inyuma

Abugarira bari bagizwe na Mbonyingabo Regis murumuna wa Mugiraneza Jean Baptiste Miggy, Mwiseneza Daniel, Kayigamba Jean Paul na Eugene Habyarimana.

Kayiranga Baptiste yungurana inama na Alain Kirasa

Imbere y'abo hari Habineza Isiaq ukina neza hagati yugarira (Holding midfielder) afashwa bya hafi na Moussa Ally Sova kimwe na Imurora Japhet.

Kambale Salita Gentil yari rutahizamu, iburyo hagana imbere hanyura Harerimana Obed, Mumbele Saiba Claude agace ku rundi ruhande.




Ndoli Jean Claude umunyezamu wa Musanze FC

REBA HANO INCAMAKE Y'UMUKINO RAYON SPORTS YATSINZWEMO NA MUSANZE FC

Rayon Sports yakinaga ubona ko bagenda bashaka inzira yabaha igitego ariko biranga kuko baganzwaga hagati ndetse n'uburyo babonye ntibushegeshe ubwugarizi bwa Musanze FC kuko iyi kipe yambara umweru n'ubururu itari ikakaye hagati mu kibuga.



Cyiza Hussein agenzura umupira 

Nyuma yo kubona ko hagati harimo ikibazo, Kayiranga Baptiste yahise azanamo Nizeyimana Mirafa asimbura Rugwiro Herve wari mu bwugarizi, icyo gihe Habimana Hussein yahise aza mu bwugarizi kugira ngo Nizeyimana Mirafa akore akazi hagati mu kibuga.


Irambona Eric Gisa (17) imbere ya Mbonyingabo Regis (25)

Amakipe yombi yakomeje gukora impinduka ariko birangira Rayon Sports itabonye igitego cyo kwishyura.


Clovis umwe mu bakinnyi bari mu igeraagezwa muri Rayon Sports

Rayon Sports bagomba gukomeza kwitegura neza kugira ngo imikino y’Agaciro Cup 2019 bazabe bahagaze neza kuko ubwo izaba itangira tariki 13 Nzeli 2019 bacakirana na Police FC saa kumi n’ebyiri kuri sitade ya Kigali (18h00’).


Omar Sidibe yahize amahirwe y'igitego kirabura 

Bizimana Yannick (23) azamaukana umupira 

Abakinnyi amakipe yombi yabanje mu kibuga:

Rayon Sports XI: Mazimpaka Andre (GK,30), Nyandwi Saddam 16, Irambona Eric Gisa 17, Herve Rugwiro 4, Iragire Saidi 2, Olokwei Commodore 11, Cyiza Hussein 10, Habimana Hussein 20, Unar Sidibe 9, Mugisha Gilbert 12, Bizimana Yannick 23.

Musanze FC XI: Ndoli Jean Claude (GK.C,1), Mbonyingabo Regis 25, Habyarimana Eugene 2, Kayigamba Jean Paul 18, Mwiseneza Daniel 4, Habineza Isiaq 12, Moussa Ally Sova 10, Mumbele Saiba Claude 13, Kambale Salita Gentil 9, Harerimana Obed 22, Imurora Japhet 7.



Abafana ba Rayon Sports baribageregeje kuza kuri sitade




Mwiseneza Daniel myugariro wa Musanze FC abangamiwe na Bizimana Yannick


Nizeyimana Mirafa nyuma yo kugera mu kibuga


Habineza Isiaq umukinnyi mushya hagati muie MUsanze FC wanitwaye neza 

Rugwiro Herve myugariro wa Rayon Sports




Nyandwi Saddam (16) na Mumbele Saiba Claude (13)


Bizimana Yannick (23) ashaka inzira





Mugisha Gilbert ahanganye na Kayigamba Jean Paul

KANDA HANO UREBE INCAMAKE KURI UYU MUKINO


Dore uko imikino ya gicuti yarangiye:

Kuwa Gatandatu tariki 7 Nzeli 2019

-AS Kigali 4-1 Bugesera FC

Ku Cyumweru tariki 8 Nzeli 2019

-Rayon Sports 0-1 Musanze FC

-Etincelles FC 0-0 Marines FC

-APR FC 3-0 Gasogi United

-AS Muhanga 1-0 Gicumbi FC

PHOTOS: Saddam MIHIGO (INYARWANDA.COM)

VIDEO: Eric Niyonkuru-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND