RFL
Kigali

Abanyamakuru 7 n’amatsinda 2 batsindiye gukomeza mu irushanwa ‘Talent Show’ rya Royal FM-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/09/2019 18:00
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 07 Nzeli 2019 kuri Maison de Jeunes Kimisagara habereye irushanwa ‘Talent show’ rya Royal FM aho abashaka kuvamo abanyamakuru barindwi n’amatsinda abiri bakomeje bitegura guhatana mu kindi cyiciro cy’iri rushanwa.



Ni ku nshuro ya Gatatu ‘Talent zone’ itegurwa. Muri uyu mwaka harashakishwa abashaka kuzavamo abanyamakuru b'ejo hazaza ndetse n'abahatana mu cyiciro cyo kubyina (Dance Crews) mu mbyino nyafurika (Traditional African Dance) ndetse n'imbyino zigezweho (Modern Dance).

Mu mujyi wa Kigali hiyandikishije 1 800 gusa hitabiriye 4 00 ariko kandi hari abitabiriye basanga ntibujuje ibisabwa. Iri rushanwa ryatewe inkunga na Royal FM ndetse na Minisiteri y'urubyiruko hamwe n'abandi bafatanyabikorwa batandukanye.

Akana Nkemurampaka k’iri rushanwa kagizwe na Aissa Cyiza Umunyamakuru wa Royal FM, Mabobo [Mc Buryohe]  na Regis Ziggy uzwi cyane mu gutegura ‘Talent Shows’.

Umushyushyarugamba muri aya marushanwa yari Bogard usanzwe ari umunyamakuru. Umujyi wa Kigali hatoranyijwe abashaka kuba abanyamakuru bagera kuri barindwi, amatsinda yagizwe abiri.

Akanama Nkemurampaka k'irushanwa 'Talent zone'

Ni mu gihe mu zindi ntara hagiye hafatwa abanyamakuru 3 n'itsinda rimwe gusa. Abatsinze mu cyiciro cy’ubunyamakuru ni: Mulisa Eugene, Ingabire Esther, Uwineza Rosine, Twahirwa Herckson, Uzabakiriho Cyprien, Tumusime Robert, Kubwimana Yvan.

Amatsinda yakomeje ni Kdp na Kty. Abatsinze i Kigali no mu Ntara enye z’u Rwanda bazahurira muri ‘semi-final’ izaba kuwa 05 Ukwakira 2019 ari nabwo hazatoranywa abajya kuri ‘final’.

Ababashije gukomeze bavuze ko bishimiye iki gikorwa banavuga ko ari amahirwe akomeye k'urubyiruko. Abari bagize Akanam Nkemurampaka baganirije ababashije gukomeza ariko kandi banasaba abatabashije gukomeza kudacika intege.

Amatsinda abiri y'ababyinnyi niyo yakomeje muri iri rushanwa

Abashaka kuba abanyamakuru 7 nibo bakomeje mu irushanwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND