RFL
Kigali

VIDEO: "Nabuze inshuti! ‘Rwasa’ yishyuriye indirimbo The Ben, ambuza gutandukana na Tom Close" Ikiganiro na Alex Muyoboke

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/09/2019 16:10
1


Ku gicamunsi cyo ku wa kane tariki 05 Nzeli 2019 ni bwo Nsanzamahoro Denis wamamaye muri filime nyarwanda nka ‘Rwasa’ yitabye Imana. Ni inkuru yashenguye inshuti, abavandimwe, abayobozi, abamumenye mu ruganda rw’imyidagaduro n’abandi; cyane cyane inshuti ye magara Alexis Muyoboke.



Imyaka 20 yari ishize ‘Rwasa’ yunze ubumwe na Alexis Muyoboke wareberereye inyungu za Tom Close, itsinda rya Dream Boys, Urban Boys n’itsinda rya Charly&Nina. Isoko y’ubushuti bwabo yabaye imodoka bahuriyemo bava mu Mujyi wa Kampala berekeza i Kigali.

Mu rugendo ntibigeze bavugana kugera ku mupaka wa Kagitumba. Muyoboke yabonaga ‘Rwasa’ nk’umusore ukunda umuziki bitewe na ekuteri yari yambaye n’akantu yari afite yashyiragamo ‘CD’ akumva muzika.

Icyo gihe Muyoboke yari umunyeshuri mu mwaka wa Gatanu w’amashuri yisumbuye. Yabwiye INYARWANDA ko ahura bwa bwere na Denis ari nabwo yabonye ‘CD’ n’ubwo ari asanzwe ari umukunzi w’umuziki.

Denis [Dj Denis] yari avuye i Kampala aje i Kigali gucuranga Cosimos, Casablanca n’ahandi. Yavugaga neza Ikinyarwanda byagera ku kigande bikaba ibindi bindi. Bahuye mu 1999 ubushuti buraguka bupfundikirwa n’imyaka 20.

Muyoboke ati “ Nsanzamahoro Denis twamenyanye mu 1999. Hashize imyaka 20. Twahuriye mu rugendo ava muri Uganda nanjye ariho mva. Twicaye muri ‘bus’ ku ntebe imwe…tugeze Kagitumba ku mupaka niho yavuganye n’umuntu numva avuze Ikinyarwanda. Icyo gihe yari agifite umusatsi wose.”

Yungamo ati “Yari afite ekuteri mu matwi yari umu-Dj. Kuva uwo munsi kugera avuyemo umwuka ni inshuti yanjye.”

Denis yakoraga umurimo wo kuvangavanga umuziki anakorera Radio Flash Fm. Yahinduye umuvuno yinjira mu mwuga wo gukina filime nk’inzozi yakuranye. Yabwiye Muyoboke ko yakuze areberera ku bakinnyi ba filime bakomeye ku isi ku buryo yakuze yifuza gukabya inzozi ze.

Yagize ati “..Filime yarabikundaga ubusanzwe. Ntigeze kumubaza nti kuki uretse ubu-dj arambwira ati ariko buriya inzozi zanjye kuva cyera kwari ugukina filime…akambwira abakinnyi ba filime bakomeye yajyaga areba.”

Avuga ko mu gihe cyo guhitamo abakina filime, ‘Rwasa’ yazaga imbere y’abandi bose kandi ngo uko yagaragara muri filime bitandukanye kure n’ubuzima bwe yabanagamo n’inshuti ze, umuryango we n’abandi.

Muyoboke avuga ko ibitaramo yateguraga bikabera mu Mujyi wa Huye, abahanzi bo muri Uganda yabatumiraga anyuze kuri Denis wacuranze mu tubari dukomeye muri iki gihugu.

Ubwo yinjiraga mu bijyanye no kureberera inyungu z’abahanzi yahereye kuri The Ben. Denis niwe watanze ibihumbi ijana [100 000] Frw kugira ngo amashusho y’indirimbo “Amaso ku maso” akorwe na Arnold.

Yagize ati “Ndibuka dufata amashusho y’indirimbo “Amaso ku maso” ya The Ben. Sinibuka umwaka neza. Niba ari mu 2008. Denis narampumagaye ndamubwira nti tugiye gufatira amashusho indirimbo ya The Ben kandi nta mafaranga dufite.

Ndabyibuka yazanye ibihumbi ijana [100 000] Frw kugira ngo Arnold wakoraga ‘video’ ayikore.”

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'AMASO KU MASO' YA THE BEN YATANZWEHO IBIHUMBI 100 NA DENIS


Denis yari yarahaye Muyoboke izina rya ‘Mr Kapalaga’ n’ubwo atigeze amusobanurira icyo bivuga. Muyoboke avuga ko ubushuti bwabwo bwageze kure bahurira ku mishinga imwe n’imwe ibyara inyungu agiye batarayishyira mu bikorwa.

Bombi bari bahuriye ku mushinga w’ibihembo bya ‘Music Awards’ bitabashije gutangwa mu 2018 bitewe n’uko babuze abaterankunga. Muyoboke avuga ko azakora uko ashoboye kugira ngo ibi bihembo bitangwe.

Imyaka 20 yari ishize Muyoboke ari inshuti y'akadasohoka ya Denis witabye Imana

Muyoboke akomeza avuga ko mu buzima bwa buri munsi bwa Denis yahaniraga kudatakaza inshuti kuko ngo kubona inshuti biragoye. Yibuka ko ubwo yari agiye gutandukana n’umuhanzi Tom Close, Denis yakoze uko ashoboye kugira ngo abunge ariko biranga.

Ati “Denis ni umuntu waharaniraga kunga abantu…itandukana ryanjye na Tom Close ni umuntu byateye kubanza kubyanga atabyumva. Akaza ku ruhande rwanjye akambwira akajya kwa Tom Close akamubwira agahamagara David Bayingana akamuba ati ‘twakora iki?.”

Yungamo ati “…Yumvaga icyadutakanya yacyunga kikavaho akarema ikindi kintu gituma tugumana.” Avuga ko Denis atamufashije mu bijyanye n’amafaranga gusa ahubwo ngo yanamufashishije mu bijyanye n’ibitekerezo. 

Yitanze henshi agaragara mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi nyarwanda bagezweho n’abandi. Muyoboke avuga ko asigaranye urwibutso rwo kwihangana, kumenya kuvuga ikiri ngombwa itakiri ngombwa akakireka, uko agomba kwitara imbere y’itangazamakuru n’ibindi.

Denis yari umuntu ugira Ubuntu akaba umufana ukomeye w’ikipe ya Chelsea. Yari umwe mu bakinnyi ba filime nyarwanda bari bamaze kwigaragaza ku isoko rya sinema; isura ye yagaragara muri filime ‘100 Days’, “Sakabaka” yagize uruhare mu ikorwa ryayo, ‘Operation Turquoise’ n’izindi nyinshi zamumenyekanishije birushijeho.

Soma: Agahinda n'Urwibutso Nsanzamahoro Denis [Rwasa] asize mu nshuti ze


Amb.Nduhungirehe yavuze ko mu mashuri abanza yiganye na 'Rwasa'

'Rwasa' yabaye Dj, umukinnyi wa filime, akorera Flash Fm...

MUYOBOKE YAVUZE KURI 'RWASA' INSHUTI YE MAGARA,WISHYURIYE INDIRIMBO THE BEN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nsengimana eugene4 years ago
    Imana imwakiremubayo kuko twamukundaga kandi mwibuke ko ariho twese turikujya ubworero mukomere kumwami yesu kuko araje bidatinze aduhe ibihembo bihwanye nibyo twakoreye muriyisi,





Inyarwanda BACKGROUND