RFL
Kigali

Kwita Izina 2019: Amafoto 50 utabonye mu muhango witabiriwe na Perezida Kagame, Ne-Yo, Tony Adams, Van Gaal, Meddy n’abandi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/09/2019 13:37
7


Buri mwaka mu Rwanda haba umuhango wo ‘Kwita Izina’ abanga b’ingagi. Umuhango wo muri uyu mwaka wari ubaye ku nshuro ya 15, wabaye tariki 06 Nzeli 2019 ubera mu Kinigi mu Karere ka Musanze witabirwa ku rwego rwo hejuru.



Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yitabiriye uyu muhango 'Kwita Izina 2019' ashimira abaturage bo mu karere ka Musanze uburyo bita ku ngagi anabasaba kurushaho kuzitaho. Uyu muhango witabiriwe kandi n’icyamamare Ne-Yo, Tony Adams, Louis Van Gaal, Meddy, Ange Kagame n’umugabo we Bertrand Ndengeyingoma, umunyamideri Naomi Campbell, Sherrie Silver, Areruya Joseph n’abanyacyubahiro batandukanye yaba abo mu Rwanda no hanze yarwo. Abitabiriye uyu muhango basusurukijwe n'abarimo King James, Riderman na Senderi International Hit.


Perezida Kagame asuhuza abitabiriye uyu muhango

Abana b’ingagi 25 bavutse muri uyu mwaka wa 2019 biswe amazina n’abantu batandukanye bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu ngeri zitandukanye kuva muri politiki kugera mu mikino n’imyidagaduro. Mu bantu bise amazina abana b’ingagi bavutse muri uyu mwaka, harimo n’umusore Niringiyimana Emmanuel w'imyaka 23 wakoze umuhanda wa Km 7. Muri iyi nkuru turakugezaho amazina yiswe abana b’ingagi ndetse tunakwereke amafoto utabonye y’uyu muhango.


Perezida Kagame hamwe n'abantu bise amazina abana b'ingagi

Amazina yiswe abana 25 b’ingagi bavutse muri uyu mwaka ni:Ingando, Isanzure, Igihango, Sura u Rwanda, Irembo, Inkoramutima, Kira, Indongozi, Umukuru, Intego, Uhiriwe, Nimugwire mu Rwanda, Uruti Nazirian, Intarutwa, Inganji, Ikirenga, Ibirori, Karame, Inararibonye, Ituze, Bisoke, Umwihariko, Ingoga, Inzobere na Biracyaza.


Icyamamare Ne-Yo yitabiriye uyu muhango anita izina umwana w'ingagi, yamwise 'Biracyaza'

Twabibutsa ko abana b’ingagi biswe amazina mu 'Kwita Izina 2019' ari abavutse hagati ya tariki 1 Nyakanga 2018 n’iya 11 Gicurasi 2019. Abana b’ingagi bahawe amazina ni abo mu miryango ya Amahoro, Umubano, Hirwa, Igisha, Isimbi, Muhoza, Kwitonda, Sabyinyo, Susa, Pablo, Kuryama, Mafunzo, Kureba, Musirikali na Ntambara.

REBA AMAFOTO UTABONYE Y'UMUHANGO WO 'KWITA IZINA 2019'


Perezida Kagame hamwe n'abandi banyacyubahiro

Perezida Kagame asuhuza Louis Van Gaal

Perezida Kagame asuhuza Niringiyimana wakoze umuhanda wa Km 7


Umubyinnyi w'icyamamare w'umunyarwanda, Sherrie Silva


Ange Kagame hamwe n'umugabo we Bertrand Ndengeyingoma

Perezida Kagame aganiriza abitabiriye 'Kwita Izina 2019'

Abise amazina abana b'ingagi bafashe ifoto y'urwibutso hamwe na Perezida Kagame

KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI Y'UYU MUHANGO

AMAFOTO: Village Urugwiro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nizeyimana theoneste 4 years ago
    Murabeshya Neyo yayise birasyaza none mutangiye kumubeshyera
  • Gad 4 years ago
    ni byiza cyane Urwanda ni rwiza ruraryoshye Ibirutatse n'abarutuye Visit our Rwanda
  • dufatanye damour4 years ago
    ndabashimiyecyane nibyiza cyane nshimiye n'uwomusore wagaragaje indangagaciro yakinyarwanda n'intore kbs!
  • ndayikunze Jean baptista4 years ago
    byariby'iza cyane
  • Gakwavu justin4 years ago
    Ndabashimiye cyane byumwihariko kutugezaho ukogahundazagenzezose turabakunda mukomerezaho imana iguhumugisha
  • pedro someone4 years ago
    Byari byiza ,Rwanda komeza utere I mbere ,ukomeze uyoborwe neza
  • Emmy4 years ago
    Twishimiye preresint wacu turamukunda pe atuzanira iterambere mugihugu





Inyarwanda BACKGROUND