Inyarwanda art Studio
Kigali

BOX TO BOX: AS Kigali na Rayon Sports mu makipe afite imikino, Korean Ambassador's Cup iratangira-VIDEO

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:7/09/2019 7:18
0

Guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Nzeli 2019, hirya no hino mu gihugu haraba hari ibikorwa bitandukanye bya siporo aho amakipe atandukanye mu mupira w'amaguru akina imikino ya gicuti. AS Kigali irakira Bugesera FC kuri uyu wa Gatandatu, Rayon Sports izakira Musanze FC ku Cyumweru.



Kurikira gahunda zose z'imikino iri mu mpera z'iki Cyumweru mu kiganiro "Box to Box"

Nyuma y'uko AS Kigali izaba imaze kwakira Bugesera FC kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Nzeli 2019 kuri sitade ya Kigali (15h30'), Rayon Sports izahakirira Musanze FC ku Cyumweru tariki ya 8 Nzeli 2019 icyo gihe APR FC izaba iri kumwe na Gasogi United ku kibuga cya Kicukiro guhera saa cyenda (15h00').

Mu ishyirahamwe ry'umukino wa Taekwondo (RTF) baratangira igikorwa cyo kwakira imikino ya Korean Ambassador's Cup 2019, irushanwa rigiye kuba ku nshuro ya karindwi (7).








Bahaus

Inyarwanda BACKGROUND