RFL
Kigali

Upendo choir bageze kure imyiteguro y'igitaramo batumiyemo Alarm Ministries, True Promises, Kingdom of God n'abandi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/09/2019 11:01
0


Upendo choir igiye gukora igitaramo cy'imbaturamugabo yatumiyemo amatsinda akunzwe mu Rwanda mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Ni igitaramo bise 'Wa Mwenda Album Launch' kizabera mu mujyi wa Kigali ku Gisozi.



Upendo choir ikorera umurimo w'Imana mu rusengero rwa EENR/Kimisagara. Yakunzwe mu ndirimbo nka ‘Wa mwenda watabutsemo'. Iyo ndirimbo ni nayo bitiriye album yabo ya mbere ‘Wa mwenda’. Itorero EENR iyi korali ibarizwamo, mu magambo arambuye bivuga "Eglise Evangelique de la bonne Nouvelle au Rwanda", rikaba rikorera mu ntara zitandukanye mu Rwanda. Mu mujyi wa Kigali iri torero rikorera i Kanombe munsi y’ikibuga cy’indege ndetse rigakorera n'i Kimisagara ku Ntaraga.


Upendo choir ubwo bari batumiwe kuri Radio Rwanda

Kuri ubu Upendo choir iri mu myiteguro y'igitaramo gikomeye kizaba tariki 15/09/2019 ku Gisozi kuri Bethesda Holy church aho kwinjira bizaba ari ubuntu ku bantu bose. Ni igitaramo bazamurikiramo album yabo bise 'Wa Mwenda' igizwe n'indirimbo 9 z'amajwi. Aimable Rutabara Perezida wa Upendo choir yabwiye Inyarwanda.com ko bazaba bari kumwe n'amatsinda atandukanye nka; Alarm Ministries, True Promises, Kingdom of God Ministries, El Shaddai choir, Gisubizo Ministry na Glory of God.  Yavuze ko uzabwiriza ijambo ry'Imana ari Pastor Aaron Ruhimbya wa ERC Kimisagara.


Bamwe mu baririmbyi ba Upendo choir

Korali Upendo igizwe n'abaririmbyi barenga 40. Yatangiye ivugabutumwa ryo kuririmba mu mwaka w’2000 ubwo yari iyobowe n’uwitwa Albert Gisoda, wakurikiwe na Esther Marikiya waje gusimburwa na Hosea Eric Ndundutse, haza kujyaho Kega Aimee, asimburwa na Espoir Ngabo, ubu bakaba bari kuyoborwa na Aimable Rutabara. Yagiye ikora ibikorwa bitandukanye birimo gusura amatorero ariko cyane cyane bakibanda cyane ku biterane byabo ndetse n’ibyo batumirwagamo. Muri 2007 ni bwo korali Upendo yakoze album yabo ya mbere yitwa “MFITE IBYIRINGIRO”.



Igitaramo Upendo choir yatumiyemo amatsinda akomeye arimo na Alarm Ministries

UMVA HANO 'WA MWENDA' INDIRIMBO YA UPENDO CHOIR







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND