RFL
Kigali

Menya amazina 25 abana b'ingagi biswe n'abarimo Ne-Yo, Van Gaal, Meddy na Niringiyimana wakoze umuhanda wa Km 7

Yanditswe na: Editor
Taliki:6/09/2019 17:55
1


Kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Nzeri 2019 abantu babarirwa mu bihumbi bitabiriye umuhango wo ‘Kwita Izina’ abana b’ingagi bo muri Pariki y’igihugu y’Ibirunga bavutse muri uyu mwaka.



Ni umuhango ngarukamwaka ubera mu Kinigi mu Karere ka Musanze ubaye ku nshuro ya 15 ukaba wanitabiriwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’abandi banyacyubahiro batandukanye. Abana b’ingagi 25 bavutse muri uyu mwaka biswe amazina n’abantu batandukanye bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu ngeri zitandukanye kuva muri politiki kugera mu mikino n’imyidagaduro.

Abise amazina abana b’ingagi bari bayobowe na Fred Skwaniker washinze kaminuza ya African Leadership University akaba n’inshuti y’u Rwanda cyane. Jeremy Jauncey washinze akaba n’umuyobozi mukuru wa Beautiful Destinations yise umwana w’ingagi “Ingando” ukomoka mu muryango witwa Isimbi akaba abyarwa na Izuba.

Madeleine Nyiratuza, ukora muri UNDP Rwanda umwana yamwise “Isanzure”, Amabasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adams yise umwana w’ingagi “Igihango”. Tony Adams wakiniye ikipe ya Arsenal n’Ikipe y’u Bwongereza y’umupira w’amaguru yise “Sura u Rwanda”, rwiyemezamirimo wo muri Suède akaba yaranashinze Norrsken, Niklas Adalberth, yise “Irembo”.


Umuhanzi w’umunyarwanda Ngabo Medard Jobert uzwi nka Meddy umwana w’ingagi yamwitiriye izina ry'indirimbo ye ndetse rikaba n'izina ry’abakunzi be “Inkoramutima”, umucuruzi wo muri Sri Lanka akaba n’umugiraneza, Otara Gunewardene, yise umwana w’ingagi “Kira”.

Louis Van Gaal watoje amakipe akomeye ku mugabane w’u Burayi yabanje gushimira Perezida Kagame ku bw’imbaraga yakoresheje mu guhindura u Rwanda n’abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Umwana w’ingagi yamwise “Indongozi”.

Hailemariam Desalegn Boshe wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia yise umwana w'ingagi “Umukuru” mu gihe umufotozi wa National Geographic, Ronan Donovan, yise umwana w'ingagi “Intego”.

RH Princess Basma Bint Ali yise ‘Uhiriwe’, Emmanuel Niringiyimana wakoze umuhanda ureshya na Kilometero zirindwi mu gihe cy’imyaka itatu yise “Nimugwire mu Rwanda”, Dame Louise Martin na Patricia Scotland bise “Uruti Nazirian.”


Emmanuel Niringiyimana

Umunyamideli w’umwongerezakazi Naomi Campbell yise “Intarutwa”, umukinnyi wamamaye mu mukino w’amagare, Areruya Joseph, yise “Inganji, Lambertini Marco uyobora ikigega mpuzamahanga cyo kwita ku bidukikije yise ‘Ikirenga’.

Umubyinnyi Sherrie Silver ukomoka mu Rwanda yise “Ibirori”, Anthony Inzuki uyobora abarinda pariki yise “Karame”, Dr Wilfred David Kiboro uyobora Nation Media Group yita “Ituze”.

Jean Nepomuscene Musekura urinda pariki yise “Bisoke”, Ambasaderi w’u Burusiya mu Rwanda, Karen Chalya yise “Umwihariko” Umuyobozi wungirije wa Loni, akaba yarahoze ari Minisitiri w’Ibidukikije wa Nigeria, Amina Mohammed yise “Ingoga”, Robert Twibaze Uyobora ba mukerarugendo muri Pariki y’Ibirunga yise “Inzobere” mu gihe umuhanzi Ne-Yo yise “Biracyaza.”


Icyamamare Ne-Yo

Perezida Paul Kagame yashimiye uburyo abaturage bo mu Karere ka Musanze bita ku kurengera ingagi zikabaho neza kugera aho zibaye isoko y’ubukungu bw’igihugu, anabasaba gukomeza kwita kuri pariki. “Turasaba abaturage gukomeza kugira uruhare kugira ngo tubone iterambere atari aho batuye gusa ahubwo no muri pariki aho ingagi ziba.

Perezida Paul Kagame yijeje abaturage ko uko bazarushaho kwita ngagi no kuzirengera inyungu zizarushaho kubageraho dore ko 10% yinjizwa n’ingagi ajya mu bikorwa bibafitiye akamaro. Mu 2003 mu Rwanda hari ingagi 380 kuri ubu zimaze kuba 604 mu mwaka ushize ubukerarugendo muri pariki y’ibirunga bwinjije milini $20. Abitabiriye uyu muhango basusurukijwe n'abarimo King James, Riderman na Senderi International Hit.


Areruya Joseph


Ambasaderi w'u Burusiya mu Rwanda

Umwanditsi: Muvunyi Arsene-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Okok4 years ago
    Amafoto yanyu arabishye kbs mushake abandi ba photographe





Inyarwanda BACKGROUND