RFL
Kigali

U Buhinde: Umugore w’imyaka 73 yabyaye impanga, umugabo we ahita agwa muri koma

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:6/09/2019 14:01
0


Umugore w'imyaka 73 wo mu majyepfo y'u Buhinde muri Leta ya Andhra Pradesh yabyaye abana b'abakobwa b'impanga umugabo we ahita agwa muri koma.



Abaganga bamubyaje ejo ku wa kane nyuma y'uko yari yafashijwe gusama atewe igi ryateguwe mu buryo bwa gihanga (In vitro fertilisation,IVF). Dr Uma Sankar wabyaje uyu mubyeyi yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko uyu mubyeyi n'impinja ze bamerewe neza.

Mangayamma Yaramati avuga ko we n'umugabo we ufite imyaka 82 y'amavuko bari baragerageje gusuma ariko byaranze kugeza binjiye izabukuru. Sitarama Rajarao umugabo we ati: "Turishimye cyane". Avuga ko umugore we yabashije gutwita hashize amezi abiri atangiye gufashwa hakoreshejwe buriya buhanga bwa IVF

Arakomeza ati: "Twari twaragerageje inshuro nyinshi, twararebye abaganga benshi, ubu rero nicyo gihe gishimishije kurenza ibindi mu buzima bwacu".

Uyu mubyeyi avuga ko yasaga n'uwahawe akato mu muryango no mu gace batuye, ndetse ngo mu makoraniro y'abandi babyeyi bamuhezaga kuko atabyaye. Ati: "Buri gihe banyitaga ingumba".

Nyuma y'uko bibarutse ariko, Bwana Rajarao yahise agira ikibazo cyo gucika k'udutsi two mu mutwe (stroke) ubu akaba nawe yashyizwe mu bitaro.

Aba bana bavutse nyina abazwe, uburyo kandi bwifashishwa mu kubyaza kudasanzwe. Mu 2016 undi muhindekazi wari mu myaka 70 witwa Daljinder Kaur nawe yabyaye umwana w'umuhungu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND