RFL
Kigali

Agahinda n'urwibutso Nsanzamahoro Denis 'Rwasa' wapfuye amarabira asize mu nshuti ze magara

Yanditswe na: Editor
Taliki:5/09/2019 20:42
5


Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane Tariki 5 Nzeli 2019 ni bwo inkuru mbi yatashye mu banyarwanda ko Nsanzamahoro Denis wamamaye muri filime nka ‘Rwasa’ yitabye Imana. Inshuti ze babanye mu buzima bwa buri munsi bagize icyo bamuvugaho.



Imbuga nkoranyamabaga zitandukanye, abantu benshi bashyizeho amafoto ye, bayaherekesha amagambo y’agahinda no gusezera kuri uyu mukinnyi wakunzwe na benshi.

Apfuye by’amarabira! Uretse ko yari akiri muto mu myaka, uburwayi bwa diabetes bumuhitanye atari amaze n’icyumweru mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK.


Nsanzamahoro ntakiri mu mubiri

Rwasa yari umwe mu bantu bamaze igihe kinini mu myidagaduro yo mu Rwanda. Yacuranze mu tubyiniro dutandukanye tw’i Kigali na Kampala, akora kuri Radio Flash FM ndetse anaba umushyushya rugamba mu bitaramo byategurwaga n’uruganda rwa Bralirwa.

Uretse kuba icyamamare kubera impano ze, Nsanzamahoro yari umuntu ufite inshuti nyinshi haba mu banyamuziki, abakinnyi ba filime n’abandi bantu bataba mu Isi y’imyidagaduro.


Rwasa yari inshuti y'ibyamamare

INYARWANDA yaganiriye na bamwe mu bari inshuti ze bagaragaza ishavu batewe no kumubura ariko banavuga bimwe mu byaranze ubuzima bwe.

Alex Muyoboke umenyerewe mu gufasha abahanzi ni umwe mu bari inshuti za hafi za Nsanzamahoro dore ko ari we banafatanyije gutangiza ibihembo bya Music Rwanda Awards n’ubwo bitabaye.

Muyoboke wavuganaga ikiniga cyinshi, yavuze ko afitanye amateka yihariye na nyakwigendera kuko bamenyanye kuva kera. Yavuze ko Rwasa muri Uganda yari umu DJ ukomeye.

Muyoboke Alex avuga ko azi byinshi kuri Nsanzamahoro Denis, ngo mu buzima bwe yaranzwe no gufasha cyane haba abahanzi ndetse n’abakinnyi ba filime.

Ati “Aba bose uri kubona ni abo yafashije yaba ari uburyo bw’amafaranga, mu buryo bwo mu bitekerezo, yagiye mu mashusho y’indirimbo zabo murabibona, benshi yabinjije mu mwuga wa sinema…”


Nsanzamahoro yarangwaga no gukunda abantu

Willy Ndahiro wakinanye na Nsanzamahoro muri filime yitwa “Ay’Urukundo” avuga ko icyo yari umuziho kugira ubuhanga mu gukina filime ku buryo bitamutwaraga igihe kugira ngo yisanishe n’umwanya yahawe gukina.

Kimwe na Muyoboke, Ndahiro ahamya ko Nsanzamahoro yari umuntu ugira urugwiro kandi uzi kubana n’abantu ku buryo ‘uwo bananiranwaga yabaga adashobotse.’

Ku rwibutso amusigiye yagize ati: "Twarwananye urugamba ruzamuka nk’uko twabyifuzaga kandi ibyinshi twabigezeho, imbaraga twakoresheje zagaragarije abanyarwanda ko dushoboye gukina filime ziri mu rurimi rwacu kandi bakazikunda. Icyo kintu ntabwo nzakibagirwa."


Rwasa yabanye neza na benshi

Rukunda Arnold uzwi nka Shaffy icyo azibukira kuri Nsanzamahoro Denis ni inama yahoraga amugira amwereka ko yabasha kurenga isoko ryo mu Rwanda akajya no ku rwego mpuzamahanga.

Ati “Yambwiraga ko urwego ngezeho ngomba guhanga amaso isoko mpuzamahanga kurenza iryo mu Rwanda, nkakora ikintu kiri bunyinjirize amafaranga. Icyo kintu twakiganiriyeho amasaha atatu numva ari ikintu kinkozeho mu buzima bwanjye.”

Uretse aba baganiriye na INYARWANDA ibyamamare bitandukanye byagiye bigaragaza ko byababajwe n’urupfu rw’imburagihe rutwaye Nsanzamahoro Denis. Umunyambanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko yiganye na nyakwigendera mu mashuri abanza muri APE Rugunga. 

Nsanzamahoro Denis yaherukaga gukina muri filime ishingiye ku gitabo cya Gaël Faye “Le Petits Pays” na n’ubu itarasohoka. Yakinnye muri filime zirimo “Rwasa” yamwitiriwe, “Ay’Urukundo”, “100 Days”, “Some Times In April”, “Sakabaka” n'izindi. Yacuranze mu tubyiniro dutandukanye turimo Cosimos, Cadillac, akitwaga Casablanca n’utundi.


Nsanzamahoro mu ifatwa rya filime ya nyuma yakinnyemo

Umwanditsi: Muvunyi Arsene-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • dodi4 years ago
    OH NON, SO SAD. KUKI ABEZABATARAMBA KOKO? BAJYA NOKUGENDA BAKAGENDA BITUNGURANYE GUTYA??? YAGIZURUHARE RUNINI MUKUMENYEKANISHA AMATEKAMABI IGIHUGU CYANYUZEMO ABINYUJIJE MUMPANO YE YA FILM, ADUFASHAGUHINYUZA ABAYAPFOBYAGA AGAKINAGARAGAZA UKULI KWIBYABAYE MURWANDA. ROLE NYINSHI YAKINYEMO YABAGARI INTERAHAMWE CG UMUSILIKARE, KULIJYE NABWONUBUTWARI KWEMERA GUKINAZILIYA ROLE, NUMUSANZU UKOMEYE YATANZE TURABIMUSHIMIRA. IKINDIKANDI YARUMWE MUBYAMAMARE BYAMBARANEZA MULIKIGIHUGU. IMANA IMWAKIRE MUBAYO
  • UWASE Benitha4 years ago
    Kubeshya x bimariye iki abantu
  • Juliette4 years ago
    IMANA imwakire mubayo muri cinéma habuzemo umuntu wingenzi
  • murera eric4 years ago
    Imana izamuhe iruhuko ridashira
  • niyoneza alexis4 years ago
    yo nagahinda gakomeye mumitima ya banyarwanda tubuze untu wingezi ntituzamwibagirwa.





Inyarwanda BACKGROUND