RFL
Kigali

Abanyarwandakazi 4 bitabiriye Toronto International Film Festival iri mu maserukiramuco ya filime akomeye ku Isi

Yanditswe na: Editor
Taliki:5/09/2019 11:27
0


Abakobwa bakinnye muri filime “The Lady Of Nile” ishingiye ku gitabo cya Scholastique Mukasonga mu iserukiramuco rya Toronto International Film Festival aho iyo filime yerekanwa ku nshuro ya mbere, bitabiriye iserukiramuco ryitwa Toronto International Film Festival.



Iyi filime yakinywemo n’abakobwa 20 ariko batanu ni bo bafite imyanya y’ibanze. Abo ni Amanda Mugabekazi, Malaika Uwamahoro, Albina Sydney Kirenga na Clariella Bizimana na Rubango Simbi Belina.

Aba bakobwa bose uvanyemo Maliaka Uwamahoro uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bahagurutse i Kigali ku wa Kabiri tariki 3 Nzeli 2019 berekeza muri Canada aherekanirwa bwa mbere filime bakinnyemo.

“The Lady Of Nile” iri muri filime zerekanwa mu gufungura Toronto International Film Festival itangira kuri uyu wa kane tariki 05 Nzeli 2019 muri Canada.

Abanyarwandakazi bakinnye muri 'The Lady of Nile' bitabiriye Toronto International Film Festival

Iyi filime yatunganyijwe na Atiq Rahimi yakiniwe mu Karere ka Musanze no muri Rutsiro mu ishuri rya Murunda, ikaba ishingiye ku nkuru iri mu gitabo cya Mukasonga Scholastique cyitwa “Notre Damme Du Nil” aho agaragaza ihohoterwa ryakorerwaga abanyeshuri bo mu bwoko bw’Abatutsi mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iki gitabo cyahawe ibihembo mpuzamahanga bibiri ari byo Prix Renaudot na Prix Ahmadou Kourouma. Toronto International Film Festival yatangiye mu 1976 iba buri mwaka ikamara iminsi 10. Iri mu maserukiramuco ya filime akomeye ku Isi kandi yitabirwa n’abantu benshi.

Filime zerekanwa bwa mbere muri iri serukiramuco zikunze kugira amahirwe yo kwegukana ibihembo bya Oscars. Filime “Mercy Of The Jungle” ya Joel Karekezi imaze guca uduhigo dutandukanye nayo yigeze kwerekanwa muri Toronto International Film Festival.


The Lady Of Nile ivuga ku buzima bw'abanyeshuri b'abakobwa bigaga mu mashuri yisumbuye mbere ya Jenoside

Muvunyi Arsene






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND