RFL
Kigali

VICTORIA: Amavubi yakoze imyitozo ya nyuma mbere yo gucakirana na Seychelles-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:4/09/2019 18:33
0


Ikipe y’u Rwanda y’umupira w’amaguru (Amavubi) yahagurutse mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri mu gicuku (00h20’) iri mu rugendo rugana muri Seychelles aho igiye kubasura mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2022 kizakirwa na Qatar.



Mu rucyerera rw’uyu wa Gatatu tariki ya 4 Nzeli 2019 ni bwo iyi kipe yageze i Victoria mu murwa mukuru wa Seychelles ahazabera umukino ku kibuga cya sitade INITE.


Amavubi muri sitade INITE bazakiniramo 

Amakuru ava muri iki gihugu biciye mu banyamakuru b’abanyarwanda bari kumwe n’Amavubi avuga ko ikipe yose imeze neza kandi ko imyitozo ya nyuma yagenze neza kuko ngo nta n’umwe ufite imbogamizi izatuma adakina.



Haruna Niyonzima kapiteni w'Amavubi ubwo yari ageze ku kibuga

Bageze muri iki gihugu bagomba gukiniramo kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Nzeli 2019, Mashami Vincent yagaragarije abanyamakuru ko ikipe yose muri rusange inaniwe bitewe n’uburyo urugendo rwagenze ariko ko bitazaba urwitwazo mu gihe ikipe yaba yitwaye nabi.

“Ibyo ntabwo byabura uramutse ushyize mu nyurabwenge ariko na none twavuganye b’abakinnyi ko ahantu turi n’ibibazo turimo muri iki gihe n’uburyo ikipe imaze igihe yitwara, tugeze mu gihe cyo kutagira urwitwazo na rumwe bityo ibyo kuba waba wakoze urugendo rugoranye, waba unaniwe utananiwe akenshi ibyo abantu ntabwo babirebaho icyo baba bashaka ni iminota 90’. Turi hano (Seychelles) ngo dukore ako kazi tutitaye ku byabaye byose kuko ntabwo bibara ku muntu utabirimo”. Mashami

Mashami Vincent na Haruna Niyonzima bajya umugambi wo gutegura umukino bafitanye na Seychelles 

Umukino w’u Rwanda na Seychelles uzakinwa tariki ya 5 Nzeli 2019, ukazaba ari umukino ubanza mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2022 kizabera muri Qatar. Umukino wo kwishyura uzakinwa tariki ya 10 Nzeli 2019 kuri sitade ya Kigali saa kumi n’ebyiri (18h00’).


Hakizimana Muhadjili rutahizamu w'Amavubi na Emirates Club yo muri Saudi Arabia 

Dore abakinnyi 20 Mashami Vincent yagiriye icyizere:

Ndayishimiye Eric Bakame (GK,AS Kigali), Kimenyi Yves (GK,Rayon Sports), Rwabugiri Omar (GK, APR FC), Manzi Thierry (APR FC), Bayisenge Emery (Saif Sprting Club, Bangladesh), Rwatubyaye Abdoul (Colorado Rapids, USA), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Ombolenga Fitina (APR FC), Eric Rutanga Alba (Rayon Sports) , Mukunzi Yannick (Sandvikens IF, Sweden), Niyonzima Olivier (APR FC), Bizimana Djihad (Waasland Beveren, Belgium), Muhire Kevin(Mir El Makkasa, Egypt), Haruna Niyonzima (C, AS Kigali), Iranzi Jean Claude (Rayon Sports), Sugira Ernest (APR FC), Medie Kagere (Simba SC, Tanzania), Tuyisenge Jacques (Petero Atletico de Luanda, Angola), Hakizimana Muhadjiri ((Emirates Club, Saudi Arabia) na Sibomana Patrick (Yanga SC, Tanzania).


Meddi Kagere rutahizamu w'u Rwanda na Simba SC   


Amavubi yakoze imyitozo ya nyuma mbere yo gucakirana na Seychelles 


Seninga Innocent umutoza wungirije mu Mavubi 



Muhire Kevin umukinnyi wo hagati 


Eric Rutanga myugariro w'ibumoso


Sugira Ernest (16) na Jacques Tuyisenge (9) bageze kuri sitade 



Sugira Ernest asohoka mu modoka 


Ombolenga Fitina myugariro wa APR FC n'Amavubi  


Emery Bayisenge (15) na Eric Rutanga Alba (3)


Mashami Vincent umutoza mukuru w'Amavubi afite icyizere cy'amanota atatu


Imyitozo ya nyuma y'Amavubi yasize abakinnyi bose bameze neza 

PHOTOS: Sammy Imanishimwe 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND