RFL
Kigali

FIFA WCQ 2022: Amiss Cedric yafashije u Burundi kubona inota kuri Tanzania-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:4/09/2019 17:40
0


Ikipe y’igihugu y’u Burundi mu mupira w’amaguru yanganyije na Tanzania igitego 1-1 mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2022 kizabera muri Qatar.



Igitego cy’u Burundi cyatsinzwe na Amiss Cedric  (80’) kishyurwa na Simon Msuva (84’). Kwizera Pierrot ntabwo yahiriwe n’uyu mukino kuko ku munota wa gatandatu (6’) yahise agira ikibazo mu itako asimburwa na Gael Duhayindavyi usanzwe akinira Mukura Victory Sport.


Kwizera Pierrot yavuye mu kibuga hakiri kare kubera imvune  


Simon HappyGod Msuva (12) yatsinze igitego cya Tanzania 

Umukino ubanza wakinwe kuri uyu wa Gatatu kuri sitade Intwari iri i Bujumbura mu Burundi, amakipe yombi yananiwe kwisobanura banganya igitego 1-1.

Abarundi bari mu rugo bafunguye amazamu ku munota wa 80’ ku gitego batsindiwe na Amiss Cedric nyuma yo kugenzura neza umupira yahawe na Amiss Mohammed wari winjiye mu kibuga asimbuye Kanakimana Bienvenue.


Simon HappyGod Msuva (12) ashaka inzira 

Igitego cya Tanzania cyaje kishyura ku munota wa 84’ gitsinzwe na Saimon HappyGod Msuva nyuma yo kubyaza umusaruro umupira muremure watewe na Iddy Seleman bita Iddy Nado bityo Nsabiyumva Frederick, Nshimirimana David na Nahimana Jonathan wari mu izamu bananiwe kumvikana bityo umupira ubatanga mu izamu.


Saido Berahino (9) na Mbwana Samatta (10) batombora ibibuga 

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Burundi XI: Nahimana Jonathan (GK,1), Ramadhan Diamant 2, Joel Bacamanwa 3, Frederick Nsabiyumva 19, Nshimirimana David 6, Kwizera Pierrot 4, Bigirimana Gael 7, Amiss Cedric 17, Kanakimana Bienvenue 22, Bimenyimana Bonfils Caleb 11 na Saido Berahino (C,9).

Tanzania XI:Juma Kaseja (GK,1), Shamte Ramadhan 3, Gadiel Michael 2, Kelvin Yondani 5, Erasto Nyoni 4, Jonas Mkude 20, Himid Mao 7, Aboubakar Salum 8, Mbwana Samatta (C,10), Saimon HappyGod Msuva 12 na Hassan Dilunga 11.


Olivier Niyungeko umutoza mukuru w'u Burundi


Mbere gato y'umukino nyirizina habanza kuririmbwa indirimbo zubahiriza ibihugu

Dore uko imwe mu mikino yarangiye:

-Burundi 1-1 Tanzania

-Erythrea 1-2 Namibia

-Ethiopia 0-0 Lesotho






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND