RFL
Kigali

Sinach yunze mu rya Apotre Masasu ahanura abahanzi batagira amatorero babarizwamo, Abo Masasu yise 'Inzererezi'

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/09/2019 17:28
0


Osinachi Joseph wamamaye nka Sinach umuhanzikazi w’icyamamare wo muri Nigeria uherutse mu Rwanda muri 2018 mu gitaramo gikomeye cya Pasika yatumiwemo na Patient Bizimana, yatanze impanuro ku bahanzi ba Gospel batagira aho babarizwa (inzererezi) agira icyo abisabira mu rwego rwo kubaka umurimo w'Imana.



Sinach afatwa nka nimero ya mbere muri Afrika mu bahanzikazi bakunzwe cyane mu muziki wa Gospel. Umwibuke mu ndirimbo ze zikunzwe ku isi nka’; I know who I am, Way maker, He did it again, The name of Jesus n’izindi zitandukanye. Uyu muhanzikazi aherutse muri Kenya mu giterane mpuzamahanga cy’abari n’abatergarugori yahuriyemo n’abakozi b’Imana bakomeye barimo na Apotle Mignonne Kabera Umushumba Mukuru wa Women Foundation Ministries na Noble Family Church.


Sinach ubwo yari muri Kenya mu giterane cyabaye mu mpera za Kanama

Iki giterane cyiswe Daughters of Zion Convention 2019 (DOZ Convention 2019) cyatumiwemo Sinach, cyabaye tariki 20-25/08/2019 cyitabirwa n’abakozi b’Imana batandukanye barimo; Rev.Funke Felix Adejumo umu Nigeria kazi umaze kwamamara mu buhanga n’ubumenyi mw’Ijambo ry’Imana, mu gufasha abagore kurushaho gusobanukirwa icyo Ijambo ry’Imana ribavugaho ndetse no kubahugura kuruhare rw’umugore mu kubaka umuryango;

Dr Wale Akinyemi Inzobere mu by’ubukungu (Business strategist) akaba n’umwandisti w'ibitabo nawe yitabiriye DOZ Convention 2019. Ni igiterane ngarukamwaka gitegurwa Rev Kanty Kiuna. Icyamamare Sinach wo muri Nigeria yitabiriye iki giterane cyo muri uyu mwaka ajyana abacyitabiriye bose mu bihe byo kuramya no guhimbaza Imana. Yatanze impanuro ku bahanzi abasaba kugira ababyeyi babitaho mu buryo bw’Umwuka.


Sinach yahesheje umugisha abitabiriye iki giterane

Sinach yasabye abaramyi mu muziki wa Gospel guhaguruka kandi bakita cyane ku mihagurukire yabo. Yagize ati “Si byiza kwigenga/kwiyobora. Mukwiye kugira aho mubarizwa. Kugira impano ntibikwiye kubabuza kugira ababyeyi babarera mu buryo bw’Umwuka. Mu bigaragara maze gukomera ariko ndacyakora inshingano zanjye mu rusengero kandi ndacyayoborwa n’umushumba wanjye Pastor Chris Oyakhilome."


Sinach hamwe n'abandi bakozi b'Imana bitabiriye iki giterane

Abandi bakozi b’Imana bitabiriye iki giterane DOZ Convention 2019 harimo abakozi b’Imana muri Afrika y’Iburasirazuba nka Pr Rose Amri, Pr Rose Shoboka bombi bava muri Tanzania hamwe na Apotre Mignonne Kabera wo mu Rwanda. Mu ijambo rye, Apotre Mignonne yavuze ibigwi ubuyobozi bwiza Imana yahaye igihugu cy’u Rwanda burangajwe imbere na Nyakubahwa Paul Kagame Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.


Apotre Mignonne yahembuye imitima ya benshi binyuze mu ijambo ry'Imana


Igiterane Sinach akubutsemo muri Kenya cyitabiriwe n'abakozi b'Imana batandukanye

Apotre Masasu hari icyo yigeze kuvuga ku bahanzi b’inzererezi

Muri 2016 Apotre Masasu Yoshuwa umuyobozi wa Restoration church ku isi yatangaje ko umuziki wa Gospel ukwiye guhagarikwa imyaka itanu bitewe nuko benshi mu bahanzi bawukora ari inzererezi. Ibi byakomerekeje abahanzi batari bacye ndetse hari n’abatangarije Inyarwanda ko akwiye gusaba imbabazi.

Apotre Masasu uyobora itorero ribazwamo bamwe mu bahanzi bakomeye yavuze umuziki wa Gospel urimo gutera imbere cyane cyane mu bya tekiniki gusa ngo ahangayikishijwe n’imyitwarire y’abahanzi kuko asanga ari abasitari b’isi bisize Yesu na Bibiliya, bakaba badafatika, bataragirwa, iby’amasengesho ntibabikozwa,ari abasambanyi, batandukana n'abo bashakanye n'ibindi. Kubw’ibyo akaba asanga ari inzererezi. Kugira ngo bikosorwe ngo byaba byiza babaye bahagaritse kuririmba nk’imyaka itanu. Yagize ati:

Kugeza ubu ngubu (umuziki wa Gospel) ubona hari Improvement gusa ikibazo mfite ni kimwe ni uko abazamuka b'abaririmbyi, Spiritual purity (Uko bitwara mu Mana) yabo iracyari poor (irakennye), ni abasitari b’isi bambaye Kristo bamwe. So, binteye impungenge kuko iyo ubona umuririmbyi wa Gospel agomba kwambara nk’uw’isi bitwara nk’uw’isi no kuvuga nk’uw’isi rimwe na rimwe usanga ari igipagani basize Kristo n’amagambo ya Bibiliya I don’t believe that ntabwo mbyemera rwose. Cyangwa se ukabona wa mukristo waririmbaga abaye nk’umusitari wundi ntafatika ntaragirwa ntagira aho abarizwa muhura mu muhanda, ntasenga mu masengesho yo kwiyiriza ubusa n’ayo kurya, ukabona ni nk’aho ari inzererezi.
Si mvuze ko ari bose ariko standard ya spirituality iracyari very very low kuri njyewe. Hari hakwiye guhagarikwa byaba bishoboka imizika nk’imyaka itanu bakabanza bakarerwa hanyuma bakabarekura maze baga shining bakanyeganyeza isi ariko batinya Imana mu mitima yabo mu buryo bukomeye. (umuhanzi) ari mu rugo ntabwo yabura gufashwa n’ibiva mu rugo ariko adafatika, n’uwashaka kumufasha se yamufasha amusanze mu muhanda? Mbwira wowe ni bangahe uzi, umushumba wabo yatangira ubuhamya ngo uyu ndamufite ni bacye ni inzererezi abenshi.


Apotre Masasu yigeze gutangaza ko bibaye byiza umuziki wa Gospel wahagarikwa imyaka 5

Ku bwa Apotre Masasu, umuhanzi aba akwiye kuba mu itorero, yagira aho ajya mu ivugabutumwa akabimenyesha umushumba we. Ibi byatangajwe na Apotre Masasu, byashimangiwe na Sinach wavuze ko abahanzi bakwiriye kugira aho babarizwa ndetse nawe yitangaho urugero avuga ko n’ubwo amaze kwamamara ariko bitamubuza kugira umubyeyi agisha inama. Benshi mu bahanzi ba Gospel baganiriye na Inyarwanda icyo gihe hari abavuze ko ibyo Masasu yavuze ari ukuri icyakora bamunenga ijambo yakoresheje ry’Inzererezi. Hari abandi bavuze ko umuhanzi adakwiriye kuzirikwa mu rusengero rumwe ahubwo ko aba akwiriye kujyana ubutumwa bwiza no mu zindi nsengero. 


Apotre Masasu azwiho gushyigikira cyane abahanzi bo mu itorero rye

Apotre Masasu watangaje ibi, twabibutsa ko ayoboye itorero Evangelical Restoration church ribarizwamo abahanzi b'ibyamamare mu muziki wa Gospel barimo; Gaby Kamanzi, Israel Mbonyi, Serge Iyamuremye, Patient Bizimana, Liliane Kabaganza, Arsene Tuyi, Cubaka Justin, Christian Irimbere n'abandi. Kuri aba baramyi urongeraho n'amatsinda akunzwe cyane muri iyi minsi nka Shining Stars na Shekinah worship team. Restoration church ni itorero ryareze Rehoboth Ministries, nyuma baza gutandukana ku bw'ibyo batumvikanye, iryo tsinda risohoka mu itorero ndetse muri uko kutumvikana ku bijyanye na Minisiteri z'ivugabutumwa, ni nabwo haje kuvuka Alarm Ministries.

REBA HANO 'WAY MAKER' YA SINACH WUNZE MU RYA APOTRE MASASU







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND