RFL
Kigali

NKORE IKI: Ndi umugabo w’imyaka 40 nkorera ikigo gishamikiye kuri Leta, nifuza kubana n'umukobwa wihakanywe n'uwamuteye inda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/09/2019 9:16
14


Mu nkuru za NKORE IKI dukunze kubagezaho ziba zikubiyemo ubutumwa bw’abasomyi bacu baba batwandikiye bagisha inama abasomyi bagenzi babo, uyu munsi tubazaniye ubutumwa twandikiwe n’umugabo w’imyaka 40 wifuza kubana n’umukobwa wihakanywe n’uwamuteye inda.



Inkuru nk’izi ntabwo tujya tugaragaza umwirondoro w’umuntu, gusa iyo ushatse ko tubahuza turabikora kimwe n’uko ushobora kumugira inama unyuze ahatangirwa ibitekerezo munsi y’iyi nkuru. Si mu rukundo gusa, n’undi wese ufite icyo yifuza kugisha ho inama abasomyi bacu, tumuhaye ikaze. Uwatwandikiye uyu munsi rero, yagize ati:

"Hi, amahoro amakuru, nifuzaga ko mwantumikira ku basomyi b'ikinyamakuru cyanyu kuko kandi nzi ko ari benshi CYANEE, nkaba niteguye kuzabashimira mbikuye ku mutima. Ndi umugabo umaze kugira imyaka 40 mba kandi ngakorera ikigo gishamikiye kuri leta i Kigali, ariko rwose mba numva nabana ubu n'umukobwa waba atwite cyangwa ukibyara akaba yarihakanywe n'uwayimuteye.

Icyo gitekerezo kikaba cyaraje nyuma yo guhemukirwa n'uwo twari tugiye kubana akavanamo inda yanjye yaramaze gutwita kubera yaramaze kubona visa yo muri Amerika (USA) yaramaze igihe ashakisha. Kuva icyo gihe nahuzwe abakobwa basanzwe, uretse abo numva ko bahemukiwe bibatunguye bakemera gutwita ntibazivanemo nk'abandi benshi hanze aha. 

Nkore iki ko icyo gitekerezo aricyo kiza mu mutwe cyane kimwe n'uko numva nuwo mwana uzavuka cyangwa wavutse nta kibazo namugiraho na kimwe cyo kubana nawe no kumwitaho, nubwo hari abakobwa basanzwe batarabyara bangaragarije ko bankunda?"

Tubibutse ko umuntu ushaka kugisha inama kuri inyarwanda.com, yohereza ubutumwa bukubiyemo ikibazo cye kuri Email yacu: nkoreiki@gmail.com cyangwa kuri info@inyarwanda.com kandi umwirondoro we ugirwa ibanga 100 %. Amafoto dukoresha kuri izi nkuru akurwa kuri internet.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Simple4 years ago
    Musore mwiza rero ndumva gushaka umukobwa wahemukiwe ataricyo gisubizo, kuko ukwo n'ukuyoborwa n'ihungabana watewe nubwo buhemu wagiriwe.Inama nakugira nukugerarageza urundi rukundo bushya utayobowe n'ihungabana kunda umwe muri abo bakwereka ko bakwishimiye bizagenda neza rwose ubyare ugire umuryango nk'uko ubyifuza.Amahoro kuri mwese
  • kamaliza olive4 years ago
    nabane nuwo mukobwa hihakanye
  • Uwimbabazi Adeline4 years ago
    Azaze twisungane nahuye nicyo kibazo
  • Yvette Uwineza4 years ago
    Muvandimwe.ndumva gushaka umukobwa wabyaye ataribyo byagushimisha urikuyoborwa nigikomere niba wemera Imana saba Imana igukize icyo gikomere kuko cyaziritse ubuzima bwawe gana aho usengera ugane uwo wiyumvamo umuganirize musenge nizeyeko Imana izagukiza icyo gikomere noneho ukazinjira muri gahunda yokubaka urugo nuwo ukunda utagendeye kubikomere byawe.murakoze
  • Kangaroo 4 years ago
    Iyizire nguhoze
  • Mughaga4 years ago
    Muvandi ibigeragezo bibaho byinshi kndi bimwe na bimwe umuntu akabitsinda,nusubiza amaso inyuma,uransanga har'ibindi byigeze ku kubabaza kurusha ibyo wibuka, ibyo rero byirengagize. Niba ushaka kubaka urugo ubakana(Rongora) n'ugukunda kurusha uko umukunda. Bizakubera byiza kurushaho.Good luck.
  • mugema4 years ago
    REKA REKA IRYO NI IHUNGABANA RIBIGUTERA BANZA UTUZE UMENYE ICYO USHAKA
  • mugema4 years ago
    Oya tuza kuko ibyo ni ihungabana ribigutera nta kindi.
  • Sm4 years ago
    Nanyishakire
  • Fanny4 years ago
    Njye ndumva iryo ari ihungabana pe nabanze atuze ubundi ayoborwe nurukundo nyarwo atagendeye kuriryo hungabana
  • Choisie4 years ago
    nibatwihurize rata nanjye nagize ikibazo nkicyawe
  • Fezaline 4 years ago
    Mubuzima ntugahubuke Jyu abanza utuze Kugirango ubone uko ufata umwanzuro muzima Humura uzabona umuhoza
  • SANDRINE4 years ago
    uwo mugabo arabaye pe arko icyifuzo cye kirasubizwa bidatinze kko nanjye nzi umukobwo ufite umwana wamezi 5 yatewe inda asoje s5 umugabo wayimuteye babanye amezi make kugirango batamufunga nyuma aramuta arigendera nubu umukobwa ari murungabangabo nabishaka nabahuza uwo mukobwa nuwa nyagatare abayeho nabi
  • Rukundo juldace4 years ago
    Wigenderakumagambo abantubakubwira kurikiza icy'umutimanamawawe ukubwira. Bawowe.





Inyarwanda BACKGROUND