RFL
Kigali

ENGIE yaguze Mobisol, iza ku isonga mu gukwirakwiza ingufu z’imirasire y’izuba muri Afurika

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/09/2019 18:05
0


Mu rwego rwo kwagura ibikorwa no kurushaho kwegereza serivise z’ingufu abakiriya, ENGIE yaguze Mobisol, ikigo cyazanye bwa mbere uburyo bwo gukoresha ingufu zisubiraramo binyuze mu gukwirakwiza imirasire y’izuba.



Mobisol yashinzwe mu 2011, akaba ari kompanyi ifite abakozi barenga 500 ndetse n'abanyakabyizi babarirwa mu 1,200. Mobisol ikorera muri Tanzania, u Rwanda ndetse no muri Kenya. Imaze gushyira imirasire y'izuba mu ngo zirenga 150,000, igatanga ingufu zisukuye kandi zizewe ku bantu barenga 750,000 mu gice cyo Munsi y'Ubutayu bwa Sahara.

Nyuma yo kugura Mobisol, ENGIE izatanga serivisi z'imirasire y'izuba mu ngo mu bindi bihugu 3, byiyongereye ku bihugu bitandatu isanzwe itangamo serivisi z'imirasire y'izuba ibinyujije mu kigo kiyishamikiyeho ‘Fenix International’. Kuba Mobisol yibanda ku bicuruzwa binoze, ihujwe na Fenix itanga sisitemu z’imirasire y'izuba mu ngo, bizafasha ENGIE gutanga ibikoresho by'ingufu bitandukanye bihendutse ndetse no kwagura serivisi zayo zikava mu bice by'icyaro gusa zikagera no mubice by'imijyi. Gusoza igurwa rya Mobisol bizashyirwa mu bikorwa igihe inzego zishinzwe ubugenzuzi zabyemeje.

Yoven Moorooven, Umuyobozi wa ENGIE Africa yagize ati: "Ubu dufite ikoranabuhanga, uburambe, ndetse n'uburyo bw'imikorere twakoresha mu kongera abagerwaho n'ingufu. Sisitemu y'imirasire idashira (solar home off-grid energy system) itanga uburyo bwo kubona umuriro bushobora byihuse, bushobora guhura neza n'uburyo ahantu hameze ndetse bufite n'ubushobozi bwo gufasha miliyoni z'abantu batuye muri Africa. Kuba tuguze Mobisol, bivuze ko tubaye kompanyi iyoboye ku mugabane wa Afurika mu gutanga serivisi z'ingufu zisubiramo."


Yoven Moorooven umuyobozi wa ENGIE Africa

ENGIE isanzwe ikora imirimo itandukanye mu gukwirakwiza amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba muri Afurika. Hamwe n'ibindi bigo biyishamikiyeho, Fenix International itanga serivisi z'ingufu ndetse n'ubufasha bw'amafaranga ibinyujije muri gahunda yo gukwirakwiza imirasire y'izuba mu ngo ku bakiriya barenga 500,000. Iteza imibereho y’abantu barenga miliyoni 2.5 mu bihugu bya Uganda, Zambia, Nigeria, Benin, Cote d’Ivoire na Mozambique. 


Ibikorwa bya ENGIE Afrika

Binyuze muri ENGIE PowerCorner, iki kigo kigeza amashanyarazi ku giciro cyiza mu baturage bo mu bice by'icyaro ikoresheje sisiteme ikoresha imirasire y’izuba na batiri. PowerCorner itanga serivisi z'ingufu amasaha 24/7 mu ngo, ku bacuruzi baciriritse ndetse no mu nzego zibanze mubihugu bya Tanzania na Zambia. Izi serivisi zose zishobora kwishyurwa mu buryo bw’ikoranabuhanga  hifashishijwe Mobile Money ndetse na Pay As You Go.

Gukwirakwiza umuriro ku batuye Isi ni intego ya 7 mu Ntego z'Iterambere Rirambye Isi yose yiyemeje gushyira mubikorwa bitarenze 2030. Ubungubu miliyoni zirenga 600 z'abantu ntabwo zigerwaho n'amashanyarazi muri Afurika kandi mu mwaka wa 2030 uyu mugabane uzaba ufite 80 kw'ijana by'abantu bakoresha ingufu zisubiramo ku Isi nk’uko Ikigo Mpuzamahanga cy'Ingufu kibitangaza.


ENGIE yaguze Mobisol, yaje ku isonga mu gukwirakwiza ingufu z'imirasire y'izuba muri Afrika

Mobisol yashinzwe muri 2011. Ni yo yatangije urwego rutanga umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba ndetse igeza serivise ku Banyafurika bafite amikoro make ndetse n'ubucuruzi buciriritse sisitemu z'imirasire y’izuba zimeze neza, zizewe kandi zihendutse ugereranije no gukoresha peteroli cyangwa inkwi. Sisiteme za Mobisol zakorewe cyane cyane isoko rya Afurika kandi zifite ubushobozi bwo gucana amatara, radiyo, bafure, gusharija telefoni, televiziyo, ndetse bitewe n'uburyo sisiteme ingana zishobora no gucana ibindi bintu nk'ipasi, firigo, ndetse n'ibindi bikoresho nkenerwa. Kugeza ubu, Mobisol imaze gushyira sisitemu z'imirasire mu ngo zirenga 150,000.


Mobisol yamaze kugurwa na ENGIE Africa

ENGIE Africa mu myaka irenga 50 yakoreraga imirimo mu bihugu byinshi by'Afurika binyuze mu mishinga yayo yo kubaka ingufu ndetse no gutunganya ingufu nk'ikigo cyigenga gitangiye vuba muri Afurika y'Epfo na Marocco gifite ubushobozi bwose bwo gutanga Mega Wate 3,000. Bitarenze 2025, ENGIE ishaka kuba umufatanyabikorwa fatizo w'ibigo bitanga ingufu mu bihugu bitandukanye bya Afaruka, gutanga serivisi z'ingufu ku bucuruzi ndetse na serivisi za off-grid zegereye abakiriya-abaturage, kompanyi ndetse n'ingo. 

ENGIE ifite abakiriya barenga miliyoni 2.5 bakoresha imirasire mu ngo ndetse na microgrids zo mu bice batuyemo. ENGIE ikaba ifite intumbero yo kuba ku isonga mu gutanga serivise z’ingufu zisubiramo ku mugabane wa Afurika. Ukeneye andi makuru sura urubuga www.engie-africa.com, www.engie.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND