RFL
Kigali

Nairobi: Amavubi yabanje gukora imyitozo ya “Gym” mbere yo kujya muri Seychellles-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:3/09/2019 18:12
2


Ikipe y’u Rwanda y’umupira w’amaguru (Amavubi) yahagurutse mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri mu gicuku (00h20’) iri mu rugendo ruzarangira ishyize muri Seychelles aho igiye kubasura mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2022 kizakirwa na Qatar.



Nyuma y’ifunguro rya saa sita bakoze imyitozo yongera ingufu z’imikaya kugira bananure imitsi banahumeke cyane, nyuma bafate indi gahunda y’urugendo rubaganisha i Victoria muri Seychelles.


Meddie Kagere (5) akora imyitozo 

Biteganyijwe ko Amavubi ahagaruka muri Kenya saa yine z’ijoro rya Nairobi (22h00’) biraba ari saa tatu za Kigali (21h00’) bagere i Victoria muri Seychelles saa munani n’iminota 15 (02h15) biraba byamaze kuba kwa Gatatu tariki ya 4 Nzeli 2019.


Yannick Mukunzi akomeza imikaya y'amaguru

Umukino w’u Rwanda na Seychelles uzakinwa tariki ya 5 Nzeli 2019, ukazaba ari umukino ubanza mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2022 kizabera muri Qatar. Umukino wo kwishyura uzakinwa tariki ya 10 Nzeli 2019 kuri sitade ya Kigali saa kumi n’ebyiri (18h00’).


Muhire Kevin (11) yigorora mu buryo bushoboka 

Dore abakinnyi 20 Mashami Vincent yagiriye icyizere:

Ndayishimiye Eric Bakame (GK,AS Kigali), Kimenyi Yves (GK,Rayon Sports), Rwabugiri Omar (GK, APR FC), Manzi Thierry (APR FC), Bayisenge Emery (Saif Sprting Club, Bangladesh), Rwatubyaye Abdoul (Colorado Rapids, USA), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Ombolenga Fitina (APR FC), Eric Rutanga Alba (Rayon Sports) , Mukunzi Yannick (Sandvikens IF, Sweden), Niyonzima Olivier (APR FC), Bizimana Djihad (Waasland Beveren, Belgium), Muhire Kevin(Mir El Makkasa, Egypt), Haruna Niyonzima (C, AS Kigali), Iranzi Jean Claude (Rayon Sports), Sugira Ernest (APR FC), Medie Kagere (Simba SC, Tanzania), Tuyisenge Jacques (Petero Atletico de Luanda, Angola), Hakizimana Muhadjiri ((Emirates Club, Saudi Arabia) na Sibomana Patrick (Yanga SC, Tanzania).


Meddie Kagere ukina ataha izamu muri Simba SC ya Tanzania  


Rwatubyaye Abdul myugariro muri muri Colarado Rapids muri USA



Bizimana Djihad ukinira Waasland Beveren mu Bubiligi 

PHOTOS: Sammy Imanishimwe 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nshimiyimana davd hamad4 years ago
    Mashami n'umhamuhanga kbs,azi neza abakinnyi babanyarwanda bashoboye,tubar'inyuma
  • Rwagasana Theogene 4 years ago
    Amavubi tuyifulije urugendo ruhire nintsinzi kandi Abanyarwanda twese tuyali inyuma





Inyarwanda BACKGROUND