RFL
Kigali

Davido yerekanye umukobwa bakundana mu muryango we

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/09/2019 15:32
1


Umunya-Nigeria ukunzwe, David Adedeji Adeleke benshi bazi mu muziki nka Davido, yahishuye ko yamaze kwerekana umukunzi we Chioma Avril Rowland mu muryango we.



Kuri uyu Mbere tariki 02 Kanama 2019 ni bwo Davido yifashishije konti ye ya Instagram ahishura ko yamaze kwerekana umukunzi we mu muryango nk’ikimenyetso cy’uko bitegura kurushinga mu minsi ya vuba.

Ifoto Davido yashyize ahagaragara imugaragaza ari kumwe n’ababyeyi be bagaragaza akamanyuneza ko kwakira umukazana.

Yanditse agira ati “Ikintu cya mbere ya byose ni ukwerekana mu muryango. Mu gusubiza, Chioma yanditse ati “Urukundo. Urukundo. Urukundo. Ndi umugore wishimye ku isi yose.”

Davido yatunguwe umukunzi we ku isabukuru ye amugenera impano y'imodoka

Daily Post yandikirwa muri Nigeria iravuga ko mu 2018 aribwo Davido yahimbye indirimbo ‘assurance’ ayitura umukunzi we Chioma; yaharuye inzira y’urukundo rweruye kugeza n’ubu.

Uyu muhanzi yakunze kuvuga ko Chioma ari umugore umutima we wishimiye kandi umukunda uko bucyeye n’uko bwije.

Ku wa 30 Mata 2018 ubwo Chioma yizihizaga isabukuru y’amavuko, Davido yamugeneye impano y’imodoka yo mu bwoko bwa Porsche ihagaze $60,000.

Yaboneyeho no gutangaza ko yakunze uyu mukobwa kandi ako adafite ubwoba bwo kubivuga. Davido kandi avuga ko azarushinga n’uyu mukobwa mu 2020. 


Davido avuga ko uyu mukobwa yamukunze kandi ko nawe amukunda cyane







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Fabien4 years ago
    Ndabona ntaribi kabs





Inyarwanda BACKGROUND