Kuri iki cyumweru kuri Stade i Remera hari hateganijwe umukino wo guhatanira igikombe cyo kwizihiza Yubile y'imyaka 100 Padiri Fraipont watangije HVP Gatagara yari kuba yujuje iyo aza kuba akiriho. Rayon Sports FC yatsinze Mukura VS 3-0.
Rayon Sports FC yongeye kwisubiza iki gikombe itsinda Mukura VS 3-0. Muri uyu mukino ku ruhande rwa Rayon Sport igitego cya mbere cyabonetse mu gice cya mbere cy’umukino gitsinzwe na Yannick. Mu gice cya kabiri cy’umukino Habimana Hussein na Sidibe baboneye Rayon Sports ibitego by'intsinzi umukino urangira ari 3-0 bwa Mukura VS.
XI ba Rayon Sport FC babanje mu kibuga: Sekamana Maxime, Bizimana Yannick, Sarpong Michael, Sidibe Omal, Ciza Hussein, Commodore Olokwi, Habimana Hussein, Iragire Saidi, Irambona Eric, Nyandwi Sadam, Andre Mpazimapaka (GK)
Ababanje mu kibuga kuruhande rwa Rayon Sports
XI ba Mukura VS babanje mu kibuga: Ingabire Aime Regis (GK), Manzi Aimable, Uwihoreye Jean Paul, Ndorimana Alexis, Umwungeri Patrick, Rugirayabo Hassan, Evode Ntwali, Emmanuel, Tuyishimire Eric, Mutabazi Hakim, Niyonkuru Ramadhan.
Ababanje mu kibuga ku ruhande rwa Mukura VS
Ibumoso ni Ovambe umutoza mukuru wa Mukura VS iburyo umutoza umwungirije waturutse muri Esipanye
Kanda hano urebe ibitego ndetse n'ibyo abatoza badutangarije ku mpande zombi
VIDEO: Eric Niyonkuru -Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO