RFL
Kigali

VIDEOS: Inzozi z’abakobwa 20 bahataniye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:31/08/2019 18:37
0


Irushanwa rya Miss Supranational Rwanda 2019 rigize mu mahina! Amasaha arabarirwa ku ntoki ngo hamenyekane abakobwa 15 bajya mu mwiherero uzabera kuri La Palisse Nyamata mu karere ka Bugesera mu Ntara y’Uburasirazuba.



Ni kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Kanama 2019 aho abakobwa batanu (5) basezererwa, hanyuma 15 bagakomereza muri ‘Boot camp’ izatangira ku wa 03 Nzerli 2019 isozwe ku wa 09 Nzeli 2019. Umukobwa uzegukana ikamba azahembwa Miliyoni y'amanyarwanda n’ibindi bihembo bizatangwa n’abaterankunga. 

Uko ari 20 batoranyijwe mu bihe bitandukanye bagiranye ikiganiro kihariye na INYARWANDA TV, bavuga ku nzozi zabo, imishinga batekereza gukora nibabona ubushobozi, icyo bavuga kuri ‘Bikini ya Made in Rwanda’ n’ibindi.

Kanda hano urebe amafoto y'abakobwa bahataniye ikamba:

Abakobwa bahataniye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019 ni Umwali Sandrine, Umutoniwase Anastasie, Umuhoza Karen, Neema Nina, Mutoni Queen Peace, Igiraneza Ndekwe Paulette, Umukundwa Clemence, Umunyana Shanitah. 

Umulisa Divine, Umufite Anipha, Uwase Aisha, Ingabire Grace, Umwali Bella, Magambo Yvette, Benedicta Nyaki, Uwababyeyi Rosine, Muzirankoni Cynthia, Nsabayezu Akanyana, Gihozo Alda na Umutoniwase Rose.

Soma: Impinduka mu irushanwa rya Miss Supranational Rwanda 2019

INZOZI Z’ABAKOBWA BAHATANIYE IKAMBA:

1.Umunyana Shanitah:


Ni umunyarwandakazi w’imyaka 20 y’amavuko. Afite nimero 18 mu irushanwa. Ni umwe mu bahataniye ikamba rya Miss Supranational 2019. Yakuranye inzozi zo kuba umuganga.  

2.Rosine Uwababyeyi:


Ni umunyarwandakazi w’imyaka 22 y’amavuko akaba yiga muri Kaminuza mu mwaka wa Gatatu muri ‘Civil Engineering’. Arahatanira ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019. Yakuranye inzozi zo gukura ku muhanda abana bazwi nk’aba-marine.

3.Umutoniwase Anastasie:


Ni umunyarwandakazi w’imyaka 19 y’amavuko. Yavukiye i Muhanga, ahataniye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019. Yiga mu mwaka wa Mbere wa Kaminuza mu bijyanye na ‘Marketing’. Yakuranye inzozi zo kuba intangarugero muri buri kimwe.   

4.Queen Peace Mutoni:


Ni umunyarwandakazi w’imyaka 21 y’amavuko. Ni umwe mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019. Yiga mu mwaka wa Mbere wa Kaminuza mu ishuri rya KEPLER. Yakuranye inzozi zo kuba Umuyobozi. Afite Nimero 13 mu irushanwa.

5.Umulisa Divine:


Afite imyaka 22 y’amavuko. Ni umunyeshuri muri Mount Kenya University. Yiga ibijyanye n’Ubukerarugendo akaba ari umwe mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019. Afite nimero 2 mu irushanwa. Afite inzozi zo gushinga kompanyi ifasha abana b’abakobwa. 

6.Muzirankoni Cynthia:


Afite imyaka 19 y’amavuko arahatanira ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019. Afite nimero 20 mu irushanwa. Yakuranye inzozi zo kuba umucamanza.

7.Umufite Anipha:


Afite imyaka 19 y’amavuko arahatanira ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019. Afite nimero 3 mu irushanwa. Yakuranye inzozi zo gufasha abana batereranwe n’imiryango. 

8.Laetitia Akanyana:


Ni umukobwa w’imyaka 20 y’amavuko warangije amashuri yisumbuye umwaka ushize. Afite nimero 8 mu irushanwa. Afite inzozi zo guteza imbere ikoranabuhanga mu rubyiruko.

9.Neema Nina:


Afite imyaka 20 y’amavuko; yiga mu mwaka wa kabiri wa Kaminuza mu ishami rya ‘Business Management’ arahatanira ikamba rya Miss Supranational Rwanda. Afite inzozi zo gukora ikigo kigenga gifasha abana bafite imirire mibi. Afite nimero 5 mu irushanwa. 

10.Umwali Sandrine:


Ni umunyarwandakazi w’imyaka 23 y’amavuko. Afite nimero 11 mu irushanwa. Yakuranye inzozi zo gufasha abana b’abangavu batwaye inda zitateganyijwe.

11.Umwali Bella:


Afite w’imyaka 20 y’amavuko ni umwe mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019. Yarangije amashuri yisumbuye mu ishami ry’Icungamutungo. Afite Nimero 6 mu irushanwa.  

12.Ndekwe Paulette: 


Ni umunyarwandakazi w’imyaka 19 y’amavuko. Yiga mu mwaka wa kabiri wa Kaminuza. Mu irushanwa afite nimero 12. Yakuze ashaka kugira ubunararibonye mu ikoranabuhanga.

13.Magambo Yvette:


Ni umunyarwandakazi w’imyaka 23 asoje Kaminuza mu ishami rya ‘Computer and Software Engineering’. Ni umwe mu bahataniye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019. Afite nimero 9 mu irushanwa. Yakuranye inzozi zo gufasha abafite indwara zikomeye.

14. Uwase Aisha:


Afite imyaka 19 y’amavuko. Ni umwe mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019, afite nimero 14. Afite inzozi zo gufasha abari n’abategarugori bahuye n’ihohoterwa.

15. Ingabire Grace:


Ni umunyarwandakazi w’imyaka 20. Avuga ko yitabiriye irushanwa rya Miss Supranational Rwanda 2019 kuko yashakaga kugera ku nzozi ze ikindi ngo afite inzozi zo kwiga akagera kure. Mu irushanwa afite nimero 20.

16. Umuhoza Karen:


Afite imyak 21 y’amavuko ahatanye mu irushanwa rya Miss Supranational Rwanda 2019 afite nimero 15. Yakuranye inzozi zo kuba pilote ariko ngo byarahindutse bitewe n’ubushobozi.

17. Umutoniwase Rose:


Afite imyaka 21 y’amavuko. Ni umwe mu bahatanira ikamba rya Miss Supranational Rwanda afite nomero 1 mu irushanwa. Yakuze yumva ashaka kube umutetsi wabigize umwuga.

18. Nyaki Benedict:


Ni umunyarwandakazi w’imyaka 22 y’amavuko ahataniye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019. Afite nimero 4 mu irushanwa. Yakuranye inzozi zo kuba ‘business woman’.

19: Gihozo Alda:


Yiga mu mwaka wa kabiri wa Kaminuza. Afite imyaka 20 y’amavuko. Arahatanira ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019. Afite nimero 10 mu irushanwa. Yakuze akunda gusoma ibitabo n’ubu arakomeje.  

20. Umukunda Clemence:


Afite imyaka 19 y’amavuko. Yiga mu mwaka wa kabiri wa Kaminuza mu ishami rya ‘Hospitality and Tourism Management’. Ni umwe mu bakobwa 20 bahataniye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019. Afite inzozi zo kwiteza imbere no kwikorera ku giti cye; akunda ibijyanye n’ubugeni.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND