RFL
Kigali

Kwizera Pierrot wamamaye muri Rayon Sports ari mu biganiro bya nyuma na Musanze FC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:30/08/2019 10:18
0


Kwizera Pierrot Umurundi akaba umukinnyi udashidikanwaho hagati mu kibuga, kuri ubu amakuru ahari avuga ko ari mu biganiro bya nyuma na Musanze FC yo mu ntara y’amajyaruguru y’u Rwanda mu kuba yamusinyisha.



Kwizera Pierrot uzwi nka Mansare, yabaye umukinnyi wubashywe muri Rayon Sports mu myaka itatu aza kuyivamo ajya muri Aziya ariko kuri ubu akaba ari muri gahunda ikomeye yo kugaruka muri shampiyona y’u Rwanda aho ari kuvugana na Musanze FC mu buryo yayisinyira.

Amakuru agera ku INYARWANDA avuga ko uyu mugabo unaheruka kurushinga yazindukiye mu karere ka Musanze mu gitondo cy’uyu wa Gatanu tariki 30 Kanama 2019 aho agomba gusinya mu gihe baba bemeranya buri kimwe.


Kwizera Pierrot yabaye urufunguzo rwo hagati mu kibuga muri Rayon Sports 

Kwizera Pierrot w’imyaka 28 yari amaze amaze iminsi avugwaho kuba yasinyira ikipe ya Bugesera FC agasangayo Shaban Hussein Hussein Tchabalala babanye muri Rayon Sports na Moustapha Francis bose bakaba bakina mu ikipe y’igihugu y’u Burundi.


Kwizera Pierrot (23) ari mu biganiro na Musanze FC

Kwizera ni umukinnyi uzwi mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba uzi gukina hagati mu kibuga akaba yaratangiyeb gukinira u Burundi mu 2009, mu mikino 38 amaze gukina akaba yaratsinze ibitego bitatu (3) nk’umukinnyi wo hagati.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND