RFL
Kigali

Bukuru Christophe yakoze imyitozo ye ya mbere muri APR FC- AMAFOTO

Yanditswe na: Mugabe Jean Paul
Taliki:29/08/2019 11:19
0


Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Kanama 2019, ikipe ya APR FC ni bwo yakomeje imyitozo nyuma yo kuva mu mikino ya Gisirikare ihuza ibihugu byo mu karere ka Afrika yo hagati (EAC), Bukuru Christophe ukina hagati afasha ba rutahizamu uherutse kuva muri Rayon Sports, ni bwo yakoraga imyitozo ye ya mbere.



Tariki ya 21 Kanama 2019, nibwo Bukuru Christophe yasinye amasezerano ikipe ya APR FC, nyuma y’uko Rayon Sports yari imurekuye imuhaye uburenganzira bwo kwishakira indi kipe. Yakoze imyitozo ye ya mbere aho yahawe ikaze n’abakinnyi ndetse n’abatoza ba APR FC. Aganira n’urubuga rwa APR FC, yavuze ko yishimiye gukorana n’abatoza bashya, yongeraho ko yaje mu ikipe y’Ingabo z’Igihugu gutwara ibikombe iyi kipe izitabira kuko APR FC ari ikipe y’ibikombe.

Bukuru Chistophe ari gukoreshwa imyitozo igorora umugongo n'umutoza wa APR FC

Bukuru Christophe yagize ati:” … Nishimiye cyane imyitozo y’abatoza bashya, kuko ahanini yibanda ku buhanga no gutembereza umupira wihuta mu kibuga kandi ni yo mikinire nanjye nkunda, ndi hano kugira ngo duhatane kandi dutware ibikombe kuko APR FC ari ikipe y’ibikombe”.

Bukuru ngo yishimiye imyitozo abatoza ba APR FC bakoresha 

Bukuru Christophe ari mu myitozo na bagenzi be 

Bukuru Christophe w’imyaka 22 yasinyiye ikipe ya APR FC amasezerano y’imyaka ibiri akaba yarerekeje muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu aturutse muri Rayon Sports, akaba yari ari mu bakinnyi bafashije iyi kipe kwegukana igikombe cya Shampiyona cy’umwaka ushize (2018-2019), aho yaje muri Rayon Sports avuye muri Mukura VS.

Bukuru ari kumva inama z'abatoza nyuma y'imyitozo 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND