RFL
Kigali

VIDEO: Gutera ivi, igikorwa kitavugwaho rumwe na benshi

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:29/08/2019 10:41
0


Uko iterambere ryihuta ni nako ibintu bigenda bihinduka aho kuri ubu usanga haraje ikintu kitwa gutera ivi ariko kitavugwaho rumwe kuko usanga bamwe ntacyo bibatwaye ariko abandi bakabyamaganira kure bavuga ko atari umuco nyarwanda.



Muri iki gihe usanga abasore cyangwa inkumi bakora ibintu ariko batazi neza ibyo bakora gusa bikamera nk’aho biganye, bigendanye n’ibihe tugezemo iterambere ridusunikira gukora ibintu tutazi neza cyangwa se twanabikora tukabikora mu kutamenya. Gutera ivi ni ibintu byabayeho cyera cyane mu mwaka wa 2600BC mbere y’ivuka rya Yesu, mu gihugu cya Misiri. 

Nyuma yaho nko muri za 1477 muri Empire y’aba Romani byabayeho bizanwe n'uwitwa Maximillan, asaba uwitwa Mariya ko bazabana (uyu Maximillan yari Igikomangoma akaba yarategetse Holy Roman Empire mu kinyejana cya 16 nyuma ya Yezu) ariko ntabwo yapfukamye kubera ko mu mico y’Abaromani cyaraziraga gupfukamira umugore.

Ibi byo gupfukama rero byaje bivuye mu burayi igihe umutware cyangwa umukire yabaga yakunze umucakara cyangwa umugaragu. Ubikoze yabaga ashaka kwerekana ko nawe yiyoroheje. agapfukamira umukobwa. Nyuma yaho muri Afrika byahabaye bwa mbere muri 1867 mu mujyi wa Cap Town

Nabwo byatangijwe n'abazungu bashakaga uburyo bakwamamaza zahabu zabo, bifite kandi ubusobanuro bw'ikintu umugabo yakorerera uwo yakunze urukundo rw’agahebuzo yifuza kuzabana nawe ubuzima bwe bwose. Mu gihe cyacu rero byongeye kwaduka bigaruwe n'abanyamideri bashakaga gucururiza inzu z'imideli yabo. Byatangiye muri 1930 ari uburyo bwo kwamamaza.

Uyu munsi rero umusore arikundira (kwihitiramo umukunzi), akirambagiriza, akishimira akanisabira nyir’ubwite mbere y’uko agera ku muryango. Aha niho wagateye ivi cya gihe uba usaba umuntu ko muzabana. Kandi kuko uba utizeye ko ari bubyemere ukwiriye kubikora witeguye ibisubizo bibiri Yego na Oya bitari iby’ubu usanga umuntu abikora yaramaze no gufata ubusitani azakoreramo ubukwe. Twaganiriye na bamwe mu banyarwanda batubwira uko bafata ibijyanye no gutera ivi.

KANDA HANO UREBE VIDEO YOSE:







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND