RFL
Kigali

CECAFA U15: Amavubi yatsinzwe na Kenya muri ½ -AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:28/08/2019 16:35
0


Ikipe y’igihugu y’u Rwanda igizwe n’abatarengeje imyaka 15 iri i Asmara muri Erythrea, yatsinzwe na Kenya penaliti 4-2 mu mukino bahuyemo na Kenya nyuma yo kunganya igitego 1-1.



Muri uyu mukino, igitego cy’u Rwanda cyatsinzwe na Sultan Bobo Sibomana ku munota wa 63’ mu gihe igitego cya Kenya cyatsinzwe na Kevin Wangaya Injehu ku munota wa 46’ w’umukino.

Ubwo u Rwanda (umuhondo) rwakinaga na Kenya (Umutuku)

Bageze muri penaliti; Kenya binjije enye mu gihe u Rwanda rwinjije penaliti ebyiri (2) bityo Kenya igera ku mukino wa nyuma.

Penaliti za Kanya zinjijwe na Ibrahim Mone Mwaro, Robby Kahindi Mangi, Joseph Munala Odera, Kevin Wangaya Injehu wateye iya nyuma. James Murage Gachango ni we wahushije penaliti akaba ari kapiteni wa Kenya kuko yateye Christian Nshimiyimana umunyezamu w’u Rwanda ayikuramo.


Abasifuzi n'abakapiteni 

Eric Irahamye, Sultan Bobo Sibomana ni bo bakinnyi b’u Rwanda babashije kwinjiza penaliti mu gihe Serieux Mbonyamahoro na David Niyo baziteye mu maboko ya Alvin Odari Lwangu umunyezamu wa Kenya.


Umukino warangiye banganya igitego 1-1 bajya muri penaliti Kenya itsinda enye kuri ebyiri (4-2)

Dore uko imikino ya ½ yari iteye:

-Rwanda 1-1 Kenya (Pen: 2-4)

-Burundi vs Uganda


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND