RFL
Kigali

Yuya G yasohoye indirimbo 'Uburozi' yakoranye na Uncle Austin-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/08/2019 16:34
0


Umuhanzi Ntihemuka Emmanuel uzwi mu muziki nka Yuya G yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise “Uburozi”. Avuga ko ari inkuru mpamo y’ibyamubayeho nyuma yo gutandukana n’umukobwa bari bakundanye imyaka ibiri.



Yuya G avuka mu karere ka Rutsiro mu Ntara y’Uburengerazuba. Uncle Austin bakoranye indirimbo ni umunyamakuru wa Kiss Fm ubifatanya n’urugendo rw’umuziki; yafashije benshi mu bahanzi nyarwanda bazwi n’abatazwi.

Avuga ko yakoranye indirimbo na Uncle Austin bigizwemo uruhare na Producer Trackslayer.  Yongeraho ko asanzwe ari umufana wa Uncle Austin ndetse ko ashima uburyo abafasha abahanzi bakizamuka. Muri Gashyantare 2018 nibwo yashyize hanze indirimbo yise ‘Biteye isoni’. 

Indirimbo “Uburozi” yashyize ahagarara avuga ko ari inkuru mpamo y’urukundo yakunze umukobwa batandukana kumwikuramo bikamunanira kugeza ubwo abifashe nkaho ari uburozi yahawe.

Ati “…Hari igihe ukundana n’umuntu bikaba ngombwa ko mutandukana. N’iyo waba ufite undi kumwibagirwa bikanga bitewe n’ibyo umukumbuyeho.”

Yungamo ati “Nakomeje kumutekerezaho kandi ubusanzwe iyo umusore ashwanye n’umukobwa amwibagirwana n’ibye byose. Nibazaga impamvu idatuma mwibagirwa ntekerezako ari “Uburozi” yampaye kugira ngo ntazamwibagirwa.”

Muri iyi ndirimbo baririmba bagira bati “Mbona ari uburozi wampaye kuko ku kwibagirwa biranga….kuko n’umutima wanjye warawutwaye. Wampaye uburozi. Si nkirya, si nkiryama. Niba ari uburozi njye sinzaburuka.”

Yuya G na Uncle Austin bakoranye indirimbo "Uburozi"

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "UBUROZI" YA YUYA GA NA UNCLE AUSTIN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND