RFL
Kigali

Walter Harrison umunyamabanga wa KMC yasobanuye icyatumye “License” ya Miggy itinda kuboneka

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:28/08/2019 14:50
0


Kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Kanama 2019 ubwo Kinondoni Municipal Council (KMC) yatsindwaga na Azam FC igitego 1-0 muri shampiyona ya Tanzania, Mugiraneza Jean Baptiste (Rwanda) ntiyakinnye kuko nta cyangombwa.



Mu gushaka kumenya ahari ikibazo, INYARWANDA yanyarukiye mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru (FERWAFA)  ari nako kuvugana na Bonny Mugabe umuyobozi muri iri shyirahamwe ushinzwe kurivugira asobanura ko ibintu byose byakabaye byararangiye ahubwo ko ikibazo kiri kuri KMC yatinze kuzuza ibyo isabwa.

“Kugira ngo Miggy ahabwe ITC harabanza hakabaho ko ike yahozemo (APR FC) imenyeshwa ko KMC imushaka. APR FC yamuhaye ibaruwa imukuramo (Release Letter) ihita ijya mu bijyanye no guhana abakinnyi ku rwego rwa FIFA . Igisigaye n’uko KMC igomba kujya mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Tanzania (TFF) ikabasabira umukinnyi muri FERWAFAkugira ngo twemeze ko avuye mu Rwanda nta kindi kibazo tugahita yubyemeza. Kugeza ubu nta busabe bwa TFF turabona”. Mugabe


Bonny Mugabe avuga ko KMC yagize uburangare mu kibazo cya Miggy

Ku kibazo cyo kuba Mugiraneza acyeka ko APR FC yaba yaratinze kumenyesha muri FIFA ko yamurekuye, Mugabe avuga ko ubwo KMC yari mu Rwanda abayobozi bayo babibajije muri FERWAFA igahita yibutsa APR FC ko yakwihutisha igikorwa bityo bahita babikora. Gusa ubu ngo igisigaye n’uko KMC yajya muri TFF igasaba ko iri shyirahamwe risaba FERWAFA ko bacyeneye Mugiraneza nk’umukinnyi wa KMC, bigahita birangira.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA nyuma y’uko KMC yari imaze gutsindwa na Azam FC igitego 1-0, Walter Harrison umunyamabanga mukuru w’ikipe ya KMC yavuze ko icyangombwa cyemerera Miggy gukina imikino ya shampiyona cyatinze bitewe n’uko ikipe ya APR FC yarekuye uyu mukinnyi (Muri CAF) bitinze bityo bisanga igura n’igurishwa ry’abakinnyi muri Tanzania ryarafunze.

Gusa ngo KMC bahise bavugana na FIFA basaba ko igurwa (Transfer) rya Miggy  ryanyuzwa muri iyi mpuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi kandi ko bizera ko umukino utaha azaba yabonye icyangombwa.

“APR FC batinze kwemeza muri ITC ko umukinnyi bamurekuye.  Nyuma barabikoze ariko basanga muri Tanzania  isoko ry’abakinnyi ryarafunze. Gusa nka KMC twavuganye no muri FIFA tubasaba ko badufasha kandi dufite icyizere ko Miggy azakina umukino utaha”. Harrison


Mugiraneza ubwo yiteguraga umukino wa Azam FC yari yizeye ko azakina birangira bitabaye 

 

KMC iheruka mu Rwanda niyo yaguze Mugiraneza Jean Baptiste Miggy

Tariki ya 10 Nyakanga 2019 ni bwo Mugiraneza Jean Baptiste bita Miggy yasinye amasezerano y’umwaka umwe muri KMC FC avuye muri APR FC yari abereye kapiteni.

Mugiraneza Jean Baptiste uzwi nka Miggy wari umaze umwaka n’igice muri APR FC uhereye muri Mutarama 2017 kugeza muri Kamena 2019, yabaye muri APR FC mbere yo kujya muri Azam FC (2015-2017). Mugiraneza yakiniye APR FC imyaka umunani (2007-2015) ubwo yari avuye muri SC Kiyovu (2003-2006). 2017 Mugiraneza yari muri Gormahia FC muri Kenya.

     






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND