RFL
Kigali

Umubano mwiza hagati ya Manchester United na Inter Milan nyuma ya Rukaku ubu ni Sanchez

Yanditswe na: Mugabe Jean Paul
Taliki:28/08/2019 14:55
0


Nyuma y’uko ikipe ya Manchester United igurishije uwari rutahizamu wayo Romelu Rukaka muri Inter Milan, kuri ubu yamaze kumvikana n’iyi kipe kuyitiza Alexis Sanchez aho Inter Milan igomba kumutangaho asaga miliyoni 4.5 z’amayero mu ntizanyo izamara umwaka.



Iyi kipe yo mu gihugu cy’u Butaliyane yamaze kumvikana na Manchester United, kuba yabatiza Alexis Sanchez ibaha asaga miliyoni 4.5 z’amayero nyuma ya Lukaku iyi kipe yamaze gusinyisha avuye muri Man United.

Alex Sanchez werekeje mu ikipe ya Inter Milan ku ntizanyo 

Kuri ubu iyi kipe ya Manchester United yamaze kumvikana n’iyi kipe yayisabye ko izajya imuhemba ibihumbi 150,000 by’amapawundi nayo ikamuhemba 250,000 by’amapawundi dore ko uyu mukinnyi ariwe wahembwaga menshi muri iyi kipe, aho yahembwaga ibihumbi 400 by’amapawundi ku cyumweru.

Antoine Conte umutoza wa mushya wa  Inter Milan umaze gukura abakinnyi bibiri muri Man United 

Kuri ubu umutoza wa mukuru wa Manchester United, Ole Gunnar Solskjaer ahanze amaso umukinnyi ukiri muto Masson Greenwood mu kumuha ahirwe yo kuba yakwigaragaza muri ino kipe ikunzwe n’abatari bake ku Isi.

Alex Sanchez wari wagaragaje mu myitozo ya Man United kuri uyu wa kabiri 

Solskjaer kandi yiteguye kuba yasinyisha Jadon Sancho ukinira Dortmund yo mu gihugu cy’u Budage, umwaka utaha w’imikino kugira ngo aze afashe iyi kipe. Alexis Sanchez  abaye umukinnyi wa kabiri uvuye muri Manchester United uzakinira Inter Milan uyu mwaka w’imikino nyuma y’uko baguze  Romelu Lukaku asaga miliyoni 65 z’amayero.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND