RFL
Kigali

Ku itariki nk’iyi Fatimah, umukobwa w’intumwa y’Imana Muhammad yitabye Imana: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:28/08/2019 10:17
0


Uyu munsi ni kuwa 3 w’icyumweru cya 35 mu byumweru bigize umwaka tariki 28 Kanama, ukaba ari umunsi wa 240 hakaba habura iminsi 125 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1789: William Herschel yavumbuye ukwezi k’umubumbe wa Saturne kwitwa Enceladus.

1833: Itegeko ryo guca ubucakara mu bihugu bigize ubwami bw’ubwongereza ryemejwe n’ibwami.

1898: Caleb Bradham yakoze ikinyobwa kidasembuye cya mbere cyaje kwitwa Pepsi-Cola.

1937: Ikompanyi ikora imodoka ya Toyota yatangiye gukora nk’ikompanyi yigenga.

1963: Mu mujyi wa Washington habereye urugendo rwari rugamije guharanira ubwigenge bw’abirabura, rukaba rwari ruyobowe na Reverend Martin Ruther King Jr., akaba ariho yavugiye ijambo ryamamaye ku isi yose rigira riti “I Have A Dream (mfite inzozi).”

1990: Iraq yatangaje ko Kuwait ibaye imwe mu ntara zayo. Ibi byateje intambara yiswe iyo mu kigobe ikaba ari imwe mu ntambara zikaze zabayeho ku isi.

1991: Leta yunze ubumwe y’abasoviyeti yarasenyutse, ubwo ibihugu bimwe mu byari biyigize byari bimaze gutangaza ubwigenge bwabyo.

1996: Igikomangomakazi Diana w’u Bwongereza yatandukanye n’umugabo we igikomangoma Charles.

1998: Mu gihe cy’intambara yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, ingabo za Zambiya na Zimbabwe zafashaga Kongo mu ntambara zabashije gusubiza inyuma ingabo zarwanyaga Kongo zashakaga kwinjira mu murwa mukuru Kinshasa.

2003: Mu gihugu cy’ubwongereza habaye ibura ry’umuriro w’amashanyarazi mu gice cy’amajyepfo ashyira uburasirazuba, bituma 60% by’ingendo zikorera munsi y’ubutaka mu mujyi wa Londres zihagarara ndetse abantu basaga 200,000 bibasirwa n’icuraburindi.

Abantu bavutse uyu munsi:

1917: Jack Kirby, umwanditsi w’ibitabo akaba n’umuhanga mu gushushanya w’umunyamerika, akaba ariwe waremye ba Captain America, Thor, n’izindi ntwari mu nkuru zamenyekanye muri filime nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1994.

1925: Billy Grammer, umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo akaba n’umuhanga mu gucuranga guitar w’umunyamerika nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu mwaka w’2011.

1930: Windsor Davis, umukinnyi wa film w’umwongereza wamenyekanye muri film ivuga ku buzima bwa Hitler yitwa Adolf Hitler: My Part in His Downfall (1972) nibwo yavutse.

1957: Daniel Stern, umukinnyi wa film w’umunyamerika nibwo yabonye izuba.

1963: Jennifer Coolidge, umukinnyikazi wa film w’umunyamerika nibwo yavutse.

1965: Shania Twain, umuririmbyikazi akaba n’umwanditsi w’indirimbo w’umunyacanada yabonye izuba.

1982: Thiago Motta, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyabrazil ufite n’inkomoko mu gihugu cy’ubutaliyani nibwo yavutse.

1982: LeAnn Rimes, umuririmbyikazi, umwanditsi w’indirimbo akaba n’umukinnyikazi wa film w’umunyamerika nibwo yavutse.

1989: César Azpilicueta, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Espagne nibwo yavutse.

1991: Kyle Massey, umuraperi akaba n’umukinnyi wa film w’umunyamerika nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

632: Fatimah, umukobwa w’intumwa y’Imana Muhammad (mu idini ya Islam) yitabye Imana, ku myaka 27 y’amavuko.

1818: Jean Baptiste Point du Sable, umunyamerika akaba ariwe washinze umujyi wa Chicago yaratabarutse.

1984: Muhammad Naguib, wabaye perezida wa mbere wa Misiri yaratabarutse, ku myaka 83 y’amavuko.

2008: Phil Hill, umukinnyi w’umukino wo gutwara amamodoka akaba yaratwaye igikombe cy’isi cyo gutwara imodoka mu mwaka w’1961 yitabye Imana.

2011: Bernie Gallacher, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza yitabye Imana.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND