RFL
Kigali

APR FC bamenyesheje FERWAFA ko batazitabira irushanwa ry’Agaciro Development Fund 2019

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:28/08/2019 7:28
2


Ku matariki ya 12, 14 na 25 biteganyijwe ko hazaba imikino y’irushanwa ry’Agaciro Development Fund 2019, irushanwa rikunze kuza mbere gato ya shampiyona y’u Rwanda. Ikipe ya APR FC yanzuriye FERWAFA ko batazaboneka muri iyi mikino.



Mu ibaruwa ikipe ya APR FC yageneye FERWAFA harimo ingingo zigaragaza impamvu nyamukuru zabateye kwanzura ko batazakina iri rushanwa ryitabirwa n’amakipe aba yarasoje mu myanya ine ya mbere muri shampiyona iba irangiye.

Muri iyi baruwa , APR FC bavuga ko kuba baritabiriye imikino y’igikombe cy’Amahoro 2019 ikarangira hahita hajyamo irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2019 mbere y’uko bajya muri Military Games 2019 i Nairobi muri Kenya, byabateye ingaruka zo kugira imvune za hato na hato ku bakinnyi batandukanye bityo bikaba bibasaba umwanya wo kongera kwisuganya ngo bitabire umwakaw’imikino 2019-2020.


APR FC bahamije ko batazibira irushanwa ry'Agaciro Development Fund 2019

Mu bakinnyi bafite ibibazo by’imvune harimo; Nshuti Innocent, Nizeyimana Djuma na Mushimiyimana Mohammed.

APR FC bakomeza bavuga ko muri iyi minsi bafite abakinnyi umunani mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Amavubi) ndetse bakazakomeza kugenda bahamagarwa kuzageza mu mpera za Nzeli 2019 mu mikino y’amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2022 ndetse no mu mukino wo gushaka itike yo kujya muri CHAN 2020 U Rwanda ruzahuramo na Ethiopia. Ibi nabyo ngo ntabwo byatuma APR FC yitabira imikino y’Agaciro Devolopment Fund.

Rwabugiri Omar (GK), Manzi Thierry,  Ombolenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Buteera Andrew, Niyonzima Oliver Sefu, Manishimwe Djabel na Sugira Ernest ni bo bakinnyi Mashami Vincent yahamagaye mu Mavubi.


Rayon Sports yatwaye igikombe cya 2018 itsinze APR FC igitego 1-0 cya Mugisha Francois Master (90+2')

Imikino y’Agaciro  Development Fund 2019 yakagombye kuzitabirwa n’amakipe yabaye ane ya mbere muri shampiyona 2018-2019 ariyo; Rayon Sports (ibitse igikombe cya 2018), APR FC, Mukura VS na Police FC.


    






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jacques Masengesho4 years ago
    Yebabawe ntakundi nibaze baruhuke gusa twarikuzabona imikino myiza iyibamo ark biranze bashyiremo Gasogi.
  • Nanzo4 years ago
    Please, APR ntimukabure umuntu uzi icyongereza bihagije mu ikipe yacu.





Inyarwanda BACKGROUND