RFL
Kigali

Umuhanzi nyarwanda wa Gospel yatangaje ko ari ‘Umutinganyi’ ndetse ngo arabishimira Imana-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/08/2019 7:33
10


Albert Nabonibo umuhanzi nyarwanda mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana; yashize ubwoba avugira imbere y’ibyuma bifata amajwi n’amashusho ashima Imana yamugize ‘umutinganyi’ . Avuga ko yatangiye guhuza igitsina n'abasore bagenzi be atibuka umubare ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye.



Nabonibo avuka mu karere ka Gicumbi azwi cyane mu ndirimbo ‘Umenipenda’, “Sogongera” n’izindi. Yatangiye kumenyekana muri 2014. Mu rugendo rwe rw’umuziki yakoze yagiye acika intege bishimangirwa n’uburyo yagiye ashyira hanze indirimbo haciyemo igihe.

Kuri uyu wa Mbere tariki 26 Kanama 2019 yabwiye Umunyamakuru Ayabba Paulin wa Umugisha TV, ko akiri mu mashuri abanza mu 1995 yari umwana utuje udasabana n’abandi atazi neza isi arimo.

Ageze mu mashuri yisumbuye akomeza guceceka ntiyakunda gusabana n’abandi ndetse ngo ntiyari yakamenye niba koko ari ‘umutinganyi’. Igihe kimwe yatangiye kwumva yifuje abasore bagenzi be [ Iyo abivuga azunguza intungu].

Yiga mu mashuri yisumbuye yari umuririmbyi mwiza muri Korali wasomoga Bibiliya bigatinda. Yiyemerera ko hejuru yo gukorera Imana afite ubundi buzima bwe busanzwe ari naho benshi mu basore bigaga ku kigo kimwe bahuje ibitsina, ntiyibuka umubare wabo.

Ati “Cyane rwose! Sinavuga umubare ariko ni benshi.” Asoje amashuri yisumbuye yatangiye akazi [Atifuje kuvugaho] anemeza ko ari naho yahuriye na benshi mu basore yasanze ari abatinganyi bagirana ibihe byiza. 

Ngo icyo gihe nawe yumvise ko ari ‘umutinganyi’ byuzuye [Abivuga ashize amanga]. Yagize ati “Ntangiye kwinjira mu kazi numvise ko noneho ndi ‘umutinganyi’ wuzuye atari ibyo kuvuga ngo ndabishakisha. Numvaga bindimo. Nza kugira amahirwe yo guhura n’abantu batandukanye b’abatinganyi bitewe n’aho nakoraga.”

Yakomeje avuga ko mu Rwanda n’ahandi hari abapadiri, abapasiteri, abaririmbyi n’abandi bakora ubutinganyi n’ubwo batabyerura. Yirinze kugira izina ry’umuntu runaka avuga arenzaho ko bahari kuko atabyikorana wenyine.

Mu magambo ye ati “Cyane! Ushobora kuba uri umutinganyi ukaba Padiri. Ushobora kuba uri umutinganyi ukaba Pasiteri. Ushobora kuba uri umutinganyi ukaba Minisitiri. Mbese ubuzima bwawe ufite bitandukanye n’ibyo ukora…barahari kbsa si no mu Rwanda gusa no ku isi yose,”

Yungamo ati “…Ntabwo nihura ngo nihuze. Hari abo duhura n’uko bahari kandi bari mu ngeri zitandukanye. Nta gitangaza! Ari Pasiteri arahari. Ari aba Padari barahari ‘donc’ mu ngeri zose,”

Ntiyemera cyangwa ngo ahakane niba azashaka umugore. Avuga ko ubu atari igihe kiza cyo kibivugaho n’ubwo hari benshi mu batinganyi azi bashinga urugo.

Yagize ati “Ntabwo nakora ubukwe kuko abandi babukora. Nta n’ubwo nakora ubukwe umuryango ubintegetse. Nakora ubukwe kuko mbishaka.”

Kuba yakwifuza/yakunda umukobwa si ingingo yifuza kuganiraho. Asobanura ko we ari [Top (Umugabo] mu gihe uwo bahuza igitsina we ari [Bottom (Umugore)].

Ati “Niba niyumva nk’umugabo hari n’undi wiyumva nk’umugore dushobora kuryamana.”

Ku bijyanye n’uko ashobora kuba yakunda umukobwa ntacyo ashaka kubivugaho.

Guhura n’umusore bahuza igitsina si ikibazo kuri we kuko bashobora no kwandikira ku mbuga nkoranyambaga akamenya ko ari mugenzi we cyangwa se ngo bagahurira ahantu ‘hazwi’ basanzwe bahurira akamwishimira.

Umuhanzi Albert Nabonibo yemeye ko ari 'umutinganyi' kandi ko amaze guhuza igitsina na benshi mu basore atibuka umubare

KANDA HANO UREBE : UMUHANZI ALBERT NABONIBO WEMEYE KO ARI UMUTINGANYI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • titi4 years ago
    Gusa ibyo nabwira uyu musore n'abandi basoma iyi nkuru ni uko atari umukozi w'Imana nkuko abivuga ahubwo ko ari umukozi wa satani. Impamvu ni uko bibiliya ibuza ubutinganyi mu buryo bukomeye (abaroma igice cya mbere, abakorinto ba mbere 6, 9, abalewi 20, 13,etc...). Ni igikorwa cya satani cyuzuye. Ubwo rero niba abikora akumva abyishimiye ari kumwe na satani utuma abikora. Ikindi umuntu yavuga n'uko nubwo wafata umusore wasambanye n'abakobwa mu mashuli kandi ari umukristu w'umuririmbyi muri korali nta na hamwe uzamwumva abihamya ku mugaragaro. Uyu wabikoranye n'abandi basore, ibintu bifatwa nka amahano mu muco wacu uretse no kuvuga bibiliya, yaba yumva ko ari ishema gute? Akorera satani nyine umutuma kwamamara ubutinganyi.
  • Ukuri4 years ago
    Gusa nakumiro kandi biteye agahinda kumva ngo umuririmbyi uririmba indirimbo zoguhimbaza Imana ashima ko Imana yamugize Umutingayi!azineza Imana irimbura sodoma na gomora icyabiteye!!nagahinda yarangiza ngo ntazi umubare wabasore amazeguhura nabo kandi ari umuririmbyi uririmba indirimbo zoguhimbaza Imana!!!nonese ahubwo kobagomba kutwigisha ubutumwa bwiza butwihanisha nokwirinda ubusambanyi noneho we akaba abwamamaza noneho bwubutinganyu!Imana ijye itugirira impuhwe kuko isi igeze ahabi bagenzi.buriwese wamenye Imana byukuri nakomeze icyo yamenye kuko ubutumwa bwikigihe buratworeka.nagahinda pe
  • MUYANGO4 years ago
    Abalewi 20,13 Umugabo natinga undi bombi bazaba bakoze ikizira, ntibakabure kwicwa. urubanza rw'amaraso ye ni we ruzahama.
  • MUYANGO4 years ago
    Abalewi 20:13 Umugabo natinga undi bombi bazaba bakoze ikizira, ntibakabure kwicwa. urubanza rw'amaraso ye ni we ruzahama.
  • me4 years ago
    isi irashaje nukuri, Satan ni umugome ngo nyuma yo gukorera Imana ufite ubundi buzima ubayemo ese nkubaze nyuma yo gukorera Imana habaho korera Imana cg ukorere Satan bigire inzira Kuko ntawucyeza abami 2. wowe uri kubagarira yose kuko utazi irizera n irizarumba hagati ya Imana na Satan njye nakugira inama yo kurekana nubugoryi bw ubutinganyi ukaba umuntu muzima ukava mu tubuno tw abagabo bagenzi bawe. ubwo ubivugiye kumugaragaro nabandi baraje bagire bati natwe turibo bigaragaze, ba semukobwa babe benshi
  • nene4 years ago
    Cyakoza narumiwe,, umva cyakoza uwazanye aya madini y'inzaduka yaragakoze, urazi niyo uvuga ko uri umutinganyi ariko ntiwongereho ngo ntuzi umubare yabo mwabonanye,,ubwo se si ubusambanyi, si icyaha se,, none ngo umuririmbyi,,hhhh singuciriye urubanza ariko wihane, ikindi ntuzagarure padiri mu manjwe nkaya, aba yarasengewe,,, ubundi niba ari hit washakaga ubutaha uzashyiremo akenge gake, aha si USA.ndagusetse
  • Eddy Franck4 years ago
    That's horrible!!!!! Birenzeko agiye kuri TV kwemeza ko ari umukozi w, Imana w, umu homosexual? What does the Bible say about it? Uyu mu type nibaza k ariko aregereza the final stage ariko kurimbuka, Imana ntikinishwa. My prayer nuko Imana mu buntu bwayo yomukiza.
  • Dj D'amour4 years ago
    Jesus Christ ubu c koko kobavugango Imana ishyiramo imiyaga ubu n'abakora imyanda nkiyingiyi izabahuhiramo?
  • Ngango4 years ago
    Secondaire za mixtes zijye zitabwaho cyane, abatinganyi bareze kuko baba bazi ko ntawabavumbura mu gihe single ho icyo kintu kiri mu bihabwa ingufu. Mixtes bazi ko bitabaho kdi bireze. Ministere y'uburezi izabihagurukire
  • Felicien@iturihafi4 years ago
    I have got nothing else to say about those evil acts, Oh my gosh, to be honest I am really shocked and I am feeling weary. God, how came these in our gifted nation!!! People, I advise you to repent because there are no other signs of the end of the world apart from these.





Inyarwanda BACKGROUND