RFL
Kigali

Haruna Niyonzima azakomeza kuba kapiteni kuko ntiyasezeye-MASHAMI

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:26/08/2019 16:22
0


Haruna Niyonzima umaze imyaka 12 mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru (Amavubi), kuri ubu nyuma yo kuba hari imikino atahamagawemo, yongeye kugaruka ndetse Mashami Vincent ahamya ko azasubirana igitambaro cya kapiteni.



Ubwo u Rwanda rwiteguraga gukina na Republique Centre Afrique tariki 18 Ugushingo 2019, Haruna Niyonzima ntabwo yakinnye uyu mukino kuko atari yahamagawe ndetse bamwe babihuza n’uburyo yitwaye mu mukino wari wahuje u Rwanda na Cote d’Ivoire agatanga umupira nabi waje gucika Kwizera Olivier ukajya mu izamu.


Haruna Niyonzima (8) ubwo yari ayoboye bagenzi be ku mukino w'u Rwanda na Cote d'Ivoire i Kigali

Nyuma ni bwo hatangiye kumvikana imvugo za bamwe bemeza ko igihe cya Haruna Niyonzima mu Mavubi cyarangiye kandi ko ngo akuze ku buryo ibyo yakoze mu myaka 12 ari ibyo yari ashoboye.

Amavubi yaje guhura na Cote d’Ivoire mu mukino wo kwishyura n’ubundi ntiyahamagarwa noneho abakurikira umupira w’amaguru basa n’abatangiye kumva ko uyu mugabo ufite impano ku mupira yaba arangije urugendo mu ikipe y’igihugu.

Gusa kuri Haruna Niyonzima we mu biganiro yagiye agirana n’abanyamakuru yahamyaga ko atarashira imbaraga n’umurava byo gukorera igihugu ahubwo ko igihe cye ari bwo kigeze ngo abe yafasha u Rwanda kugera aheza mu musaruro w’Amavubi.

Nyuma gato, Haruna Niyonzima yagarutse muri shampiyona y’u Rwanda asinya muri AS Kigali avuye muri Simba SC yari amazemo imyaka ibiri.

Ubwo Mashami Vincent yahamagaraga abakinnyi 25 bagomba kujya mu mwiherero w’ikipe y’igihugu, abanyamakuru babwiwe ko Haruna Niyonzima yagaruwe mu ikipe bitewe n’uko ari umukinnyi w’ingenzi kandi ko nta muntu wigeze avuga ko atagishoboye.

“Ntabwo nigeze mvuga ko imiryango ifunze kuri Haruna Niyonzima kuba yajya mu ikipe y’igihugu. Ikipe y’igihugu ihora ifunguye ku muntu wese, ntawavuze ko Haruna imiryango ye ifunze mu ikipe y’igihugu”. Mashami


Mashami Vincent aganira n'abanyamakuru

Avuga ku ngingo yo kuba uyu mugabo atarahamagawe mu mikino isoza iyo mu matsinda yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika giheruka kubera mu Misiri (AFCON 2019), Mashami yasubije ko ari ibintu babanje kuganiraho kandi barabyemeranya ndetse ko icyo gihe Haruna Niyonzima yanifuzaga guhabwa umwanya akabanza akita ku bibazo yari arimo muri Tanzania.

“Haruna ni umukinnyi tuvugana kuko na mbere y’uko dukina na Republique Centre Afrique naramuhamagaye turavugana, nka kapiteni w’igihugu mwumvisha ko ntazamuhamagara kandi nawe mu by’ukuri nasanze afite gahunda yo kunsaba ko namureka akabanza agacyemura ibibazo yari arimo muri Tanzania”. Mashami

Nyuma y’iyo mikino Haruna Niyonzima yari amaze adakinira u Rwanda, Jacques Tuyisenge yahise afata inshingano zo kuba kapiteni wa mbere kuko ariwe wazaga hafi mu bungirije kuko na Mugiraneza Jean Baptiste Miggy atari muri aba bakinnyi.

Gusa, Mashami Vincent yasobanuye ko kuba Haruna Niyonzima atarasezeye akaba yahamagawe bivuze ko agomba guhita asubirana inshingano ze agakomeza kuba kapiteni nimero ya mbere mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru (Amavubi).

“Kuba agarutse twese biradushimishije kandi n’abakinnyi bose birabashimishije kuba bumva ko yagarutse. Nk’uko nari nabivuze ntabwo imiryango ifunze. Aracyari umukinnyi kandi izo nshingano azazikomeza kuko ntabwo yigeze asezera”. Mashami


Haruna Niyonzima azakomeza kuba kapiteni w'Amavubi

Haruna Niyonzima w’imyaka 29 nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Wikipedia runahuza amakuru n’ibyangombwa akoresha muri CAF na FIFA, yakiniye amakipe atandukanye yiganjemo ayakomeye mu karere ka Afurika y’iburasirazuba kuko yabaye mu ikipe ya APR FC (2007-2011) ubwo yari avuye muri Rayon Sports (2006-2007), ikipe yajemo avuye muri Etincelles FC (2005).

Niyonzima yakinnye muri Yanga Africans mu cyiciro cya mbere muri Tanzania (2011-2017) mbere yo kujya muri Simba SC (2017-2019).


Haruna Niyonzima yakiniye Amavubi kuva mu 2007

Kuva mu 2007 kugeza ubu, Haruna Niyonzima amaze gukinaimikino 85 mu ikipe y’igihugu zitandukanye z’u Rwanda (Abato n’abakuru) akaba amaze gutsindamo ibitego bitandatu (6) nk’umukinnyi ukina asatira ava hagati.

Dore abakinnyi 25 bahamagawe:

Abanyezamu (3): Rwabugiri Omar (APR FC),Kimenyi Yves (Rayon Sports), Ndayishimiye Eric Bakame (AS Kigali).

Abugarira (8):Rwatubyaye Abdoul (Colorado Rapids FC, USA), Nirisarike Salomon (FC Tubize, Belgium), Manzi Thierry (APR FC), Fitina Ombolenga (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Eric Rutanga Alba (Rayon Sports), Emery Bayisenge (Saif Sporting Club, Banglaesh) na Iradukunda Eric Radou (Rayon Sports).

Abakina hagati (7): Buteera Andrew (APR FC), Muhire Kevin (Mir El Makkasa, Egypt), Mukunzi Yannick (Sandvikens IF, Sweden), Niyonzima Olivier Sefu (APR FC), Bizimana Djihad (Waasland Beveren, Belgium), Niyonzima Haruna (AS Kigali) na Iranzi Jean Claude (Rayon Sports).


Haruna Niyonzima aheruka kwambara igitambaro cy'abakapiteni ubwo Amavubi yatsindwaga na Cote d'Ivoire

Abataha izamu (7): Meddie Kagere (Simba SC, Tanzania),Jacques Tuyisenge (Petro Atletico de Luanda, Angola), Hakizimana Muhadjili (Emirates Club, Saudi Arabia), Mico Justin (Police FC), Sugira Ernest (APR FC), Manishimwee Djabel (APR FC) na Sibomana Patrick Pappy (Young SC, Tanzania)


Haruna Niyonzima kapitei wa AS KIgali ubwo bahuraga na Rayon Sports mu mukino wa gicuti kuri sitade Amahoro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND