RFL
Kigali

UR: Amabaruwa y’abemerewe kwiga muri kaminuza y’u Rwanda ari gutangirwa online, menya uko wayibona

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:26/08/2019 14:16
8


Kaminuza y’u Rwanda yari isanzwe itanga amabaruwa y'abemerewe kwiga kaminuza aho byabasabaga ko bajya ku ma college babaga bahawemo imyanya kuyafata ariko ubu aya mabaruwa ari gutangirwa kuri murandasi (online) bidasabye kugera ku ma college nk’ibisanzwe. Menya uko wabona iyawe.



Kuri uyu wa Mbere tariki 26 Kanama 2019 ni bwo kaminuza y’u Rwanda yasohoye amabaruwa (acceptance letters) y’abemerewe kwiga mu mwaka wa mbere mu mwaka wa mashuli 2019/2020, aho bayashyize ku rubuga rwabo ngo abanyushyuri bajye bayakuraho, ibintu bitari bisanzwe kuko ubusanzwe umunyeshyuri yajya ku cyicaro cya college bamuhaye akajya gufata iyi baruwa.


Itangazo ryasohowe na Kaminuza y'u Rwanda 

Uko umunyeshyuri abona iyi baruwa icyo akora ni ugufata umubare (registration number) yahawe igihe yasabaga kwiga muri kaminuza, ubundi yamara kuyishyira ahagenwe agakurikiza amabwiriza n’ibisabwa byose ubundi akabona copy akajya kuyi printing. 

Ikoranabuhanga ni igisubizo cyo kwirinda guta amafaranga n'umwanya bya hato na hato dore ko ubusanzwe hari igihe umunyeshuli yaturukaga nko mu ntara akaza i Kigali gufata iyi baruwa hakaba hari n’igihe yayibona hashize iminsi ariko magingo aya iki kibazo kaminuza y’u Rwanda yagisubije. Kanda hano ubashe kubona ibaruwa yawe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Lilian Nikuze4 years ago
    Ndabasuhuje, ntago mwatumenyesha igihe acceptence letters zo muri iprc igihe zizazira nazo?
  • Eric Misigaro 4 years ago
    Hello Lilian, ntabwo barabitangaza gusa turagushakira amakuru! urakoze
  • Uwurukundo Olivier4 years ago
    muraho neza!!! nonese abatarasubizwa bakosoje bazadubizwa ryari? Murakoze
  • Rugema4 years ago
    Abantu bakoze apply nyuma mubari bacikanwe ubwo batangazaga ko igihe cyongerewe ntabwo turabona list ya 2 y'abemerewe mudufashe
  • Nimugire primitive4 years ago
    Mwandebeye ko ndi ku rutonde rw'abemereee
  • Bikundwa mignone4 years ago
    Ndabaza kuri list yasohotse nyuma twebw natwe mwaba muzaduha inguzanyo ese niryari murakoze
  • tuyambaze jean pierre4 years ago
    muraho ? nabazaganti abafite amadeni babereyemo UR(ODEL) ngo nti baza kora graduation ? uwo deadline izagera atarishyura bya za gendabite nyuma?
  • Frederick ukirimuto4 years ago
    Muraho neza ngewe nagirango mbabaze abanyeshuri boherojwe na FARG muri UR tukaba twarakoze apply nyuma muzadusubiza ryari murakoze mugiramahoro





Inyarwanda BACKGROUND