RFL
Kigali

Man United, Arsenal na Tottenham ntabwo zitwaye neza hakomeje kwibazwa ikipe izahagarika Man City na Liverpool

Yanditswe na: Mugabe Jean Paul
Taliki:26/08/2019 12:19
0


Mu mpera z’iki cyumweru ni bwo hakomezaga shampiyona ikunzwe kurusha izindi ku isi Premier League yo mu Bwongereza. Canal+ yatweretse imikino yose. Man United yatsinzwe na Crystal Palace 2-1, Liverpool itsinda 3-1 Arsenal naho Man City itsinda 3-1 AFC Bournemouth.



Ikibazo gikomeje kwibazwa na benshi ni ikipe izahagarika ikipe ya Liverpool aho izava, Umukino Liverpool iheruka gukina wafatwaga nk’umukino wo ku munsi wa gatatu wa shampiyona ukomeye kurusha indi, aho Liverpool yari yacyiriye ikipe ya Aresenal abanyarwanda bataziriye Visit Rwanda.

Joe Matip watsinze igitego cya mbere cya Liverpool

Nk'uko bisanzwe iteka ku cyibuga cya Liverpool (Anfield Stadium) abafana b’iyi kipe batangira baririmba “You'll Never Walk Alone” (Ntabwo uzigera ugenda wenyine) aho ku munota wa 41 Joël André Matip yatsinze igitego cyafunguye amazamu amakipe yombi ajya kuruhuka Liverpool iri imbere n’igitego 1-0.

Abakinnyi ba Liverpool bishimira ibitego

Nyuma y’iminota itatu igice cya kabiri gitangiye ku munota wa 48 Liverpool yabonye Penaliti maze Mohamed Salah ayinjiza neza. Ku munota wa 58, Salah wari wazonze abinyuma ba Arsenal yaje kubona igitego cya Gatatu cya Liverpool cyikaba n’igitego cya kabari cye. Ku munota wa 85 Torreria wari winjiye mu kibuga asimbuye yaje kubonera Arsenal igitego cy’impozamarira, umukino warangiye Liverpool itsize Arsenal 3-1.

Daniel James watsinze igitego cya Manchester United

Undi mukino wahuje ikipe ya Manchester United na Crystal Palace umukino waje kurangira Manchester United itsinzwe na Crystal Palace 2-1. Uyu mukino kandi Marcus Rashifod yaje kuratamo penaliti nyuma y’iminsi 6, Paul Pogba ayirase maze umutoza wa Manchester United, Ole Gunnar Solskjaer akagirira icyizere uyu Rashiford ko ariwe uzajya utera Penaliti za Man United.

Hakomeje kwibaza uzajya atera izi Penaliti nyuma y’uko na Rashiford ayihushije. Abakinnyi batsinze ibitego ku ruhande rwa Crystal Palace ni Jordan Ayew 32’ na Patrick van Aanholt 93’ naho igitego cya Manchester United cyatsinzwe na Daniel James 89’.

Marcous Rashiford wahushije Penaliti

Undi mukino wahuje Manchester City yatsinze AFC Bournemouth 3-1. Abakinnyi ba Manchester City bayitsindiye ibitego ni Sergio Aguero 15’,64’ na Raheem Sterling 43’ naho impozamarira ya AFC Bournemouth yatsinzwe na Harry Wilson ku munota wa 45’. Newcastle United yatsinze Tottenham Hotspur 1-0, cyatsinzwe na Joelinton.

Raheem Steling watsinze igitego cya kabiri cya Manchester City

Muri rusange dore uko imikino yagenze:

Tottenham Hotspur 0:1 Newcastle United

Wolverhampton Wanderers 1:1 Burnley

AFC Bournemouth 1:3 Manchester City

Liverpool 3:1 Arsenal

Watford 1:3 West Ham United

Brighton & Hove Albion 0:2 Southampton

Manchester United 1-2 Crystal Palace

Norwich City 2:3 Chelsea

Aston Villa 2:0 Everton

Sheffield United 1:2 Leicester City






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND