Mr World 2019 ni irushanwa ry’ubwiza mu basore ryabereye muri Philippines ahitwa Manila mu nyubako ya The Smart Araneta Coliseum, ku wa Gatanu tariki 23 Kanama 2019 aho umwongereza Jack Heslewood yegukanye ikamba mu irushanwa ritajya ryitabirwa n'abanyarwanda.
Ku ikubitiro iri rushanwa rya Rudasumbwa w'isi ryari ririmo abahungu 72. Abahungu biyerekanye mu myiyereko itandukanye. Umunya Afurika y’Epfo Fezile Mkhize yahawe igihembo cy’uwatsinze irushanwa rya siporo mu gihe umunya Irlend yegukanye igihembo cya “Extreme challenge. Igihembo cy’umusore ukoresha neza imbuga nkoranyambaga cyegukanywe n’umunya Nepal Akshay Rayamajhi.
Umusore ukomoka muri Tonga, Mikaele Ahomana ni we wegukanye igihembo cy’umusore urusha abandi impano. Abasore batsindiye kwinjira mu bahungu batanu bahatanira ikamba baturuka muri ibi bihugu; Brazil, Dominican Republic, England, South Africa na Mexico. Aba batanu bose bahaswe ibibazo n'abagize akanama nkemurampaka birangira umwongereza ari we wegukanye ikamba rya Mr World.
Dore uburyo amakamba yegukanywe muri iri rushanwa;
Mr World Europe: Austria, Alberto Nodale
Mr World Africa: South Africa, Fezile Mkhize
Mr World Americas: Mexico, Brian Faugier
Mr Caribbean: Dominican Republic, Alejandro Martinez
Mr World Asia Pacific: Philippines, JB Saliba
Mr World 2019: England, Jack Heslewood
Abasore begukanye ibihemboUmwongereza ni we wegukanye ikamba rya Rudasumbwa w'isi (Mr World 2019)
TANGA IGITECYEREZO