Mu minsi ishize muri East Africa's Got Talent hagaragaye itsinda ry'abarundi b'abahanga mu kuvuza ingoma bavuze ko ari abarundi batuye mu Rwanda. Aba banyuranye umucyo imbere y'akanama nkemurampaka, icyakora ntibishimirwa i Burundi bitewe n'ingoma bavugije.
Kutishimirwa kw'aba basore byagaragajwe n'itangazo Minisitiri w'umuco mu Burundi yashyize hanze yamagana kuba izi ngoma zaravugijwe ariko anatunga agatoki Leta y'u Rwanda kuba yaba ariyo yohereje aba basore. Uyu muyobozi yamaganiwe kure n'abategura iri rushanwa bibukije u Burundi ko abahatana muri East Africa's Got Talent batoherezwa na Leta iyo ari yo yose.
Clouds Media International FZ kuri uyu wa Kane tariki 22 Kanama 2019 yatangaje ko kwinjira muri iri rushanwa byari bifunguriwe buri wese utuye muri Kenya, Rwanda, Tanzania na Uganda hatitawe ku bwenegihugu bwe.Ikindi bakomojeho ni uko abarushanwa biyandikisha ku giti cyabo, nta woherejwe na Guverinoma iyo ari yo yose cyangwa ngo aseruke nk'uhagarariye igihugu mu buryo bwemewe.
Iyi kompanyi itegura East Africa’s Got Talent ivuga ko yisegura kuri buri wese wababajwe no kuba bariya bakaraza barinjiye mu irushanwa, ariko yo ishimishijwe n'urunyurane rw'impano cyane cyane izerekana imico y'aka karere.
Ibi ntacyo byabwiye Abarundi bigabye mu mihanda bakigaragambya bamagana bene wabo bari mu irushanwa rya East Africa's Got Talent. I Burundi abaturage biriwe mu mihanda kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Kanama 2019 bamagana abantu biyitiriye umudiho w'Ingoma zabo. Bavuga ko abavugije uyu mudiho mu irushanwa rya East Africa's Got Talent bishe akaranga (Umuco) w'abarundi.
Abategura iri rushanwa bavuga ko iri tsinda nta gihugu ryaje rihagarariye ahubwo ryitabiriye rivuye mu Rwanda. Ni ku nshuro ya mbere iri rushanwa ribaye mu karere ka Afurika y'Iburasirazuba nyuma y’imyaka irenga icumi iri rushanwa riba ku Isi hose, ubu ryaje mu karere k'ibiyaga bigari aho batoranya abafite impano muri Kenya, Rwanda, Tanzania na Uganda bakarushanyirizwa hamwe.
Abarundi biraye mu mihanda...
TANGA IGITECYEREZO