RFL
Kigali

BURUNDI: Abaturage bishoye mu mihanda bigaragambiriza abavugije ingoma muri East Africa's Got Talent

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:24/08/2019 15:07
8


Mu minsi ishize muri East Africa's Got Talent hagaragaye itsinda ry'abarundi b'abahanga mu kuvuza ingoma bavuze ko ari abarundi batuye mu Rwanda. Aba banyuranye umucyo imbere y'akanama nkemurampaka, icyakora ntibishimirwa i Burundi bitewe n'ingoma bavugije.



Kutishimirwa kw'aba basore byagaragajwe n'itangazo Minisitiri w'umuco mu Burundi yashyize hanze yamagana kuba izi ngoma zaravugijwe ariko anatunga agatoki Leta y'u Rwanda kuba yaba ariyo yohereje aba basore. Uyu muyobozi yamaganiwe kure n'abategura iri rushanwa bibukije u Burundi ko abahatana muri East Africa's Got Talent batoherezwa na Leta iyo ari yo yose.

Clouds Media International FZ kuri uyu wa Kane tariki 22 Kanama 2019 yatangaje ko kwinjira muri iri rushanwa byari bifunguriwe buri wese utuye muri Kenya, Rwanda, Tanzania na Uganda hatitawe ku bwenegihugu bwe.Ikindi bakomojeho ni uko abarushanwa biyandikisha ku giti cyabo, nta woherejwe na Guverinoma iyo ari yo yose cyangwa ngo aseruke nk'uhagarariye igihugu mu buryo bwemewe. 

Iyi kompanyi itegura East Africa’s Got Talent ivuga ko yisegura kuri buri wese wababajwe no kuba bariya bakaraza barinjiye mu irushanwa, ariko yo ishimishijwe n'urunyurane rw'impano cyane cyane izerekana imico y'aka karere.

Ibi ntacyo byabwiye Abarundi bigabye mu mihanda bakigaragambya bamagana bene wabo bari mu irushanwa rya East  Africa's  Got Talent. I Burundi abaturage biriwe mu mihanda kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Kanama 2019 bamagana abantu biyitiriye umudiho w'Ingoma zabo. Bavuga ko abavugije uyu mudiho mu irushanwa rya East Africa's Got Talent bishe akaranga (Umuco) w'abarundi.

Abategura iri rushanwa bavuga ko iri tsinda nta gihugu ryaje rihagarariye ahubwo ryitabiriye rivuye mu Rwanda. Ni ku nshuro ya mbere iri rushanwa ribaye mu karere ka Afurika y'Iburasirazuba nyuma y’imyaka irenga icumi iri rushanwa riba ku Isi hose, ubu ryaje mu karere k'ibiyaga bigari aho batoranya abafite impano muri Kenya, Rwanda, Tanzania na Uganda bakarushanyirizwa hamwe. 

BurundiBurundiAbarundi biraye mu mihanda...






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jean mc orsini 4 years ago
    njyewe abanyafurika baranyobera abarundi bangana kuriya biraye mumihanda ngo bavugije ingoma.izo nimpamvu za politike yamafuti kuko ubajije bariya barimumihanda igituba barimo ntibakibona barabura kwigaragambiriza malariya ibamazeho abantu ubukene bubishe ngo bavuguje ingoma.ninkorabusa zindindagizi politike bauirekete beneyo
  • NGAYABASEKA Oscar4 years ago
    Ikibazo si abarundi berekanye impano cyangwa abaturage bagiye mumihanda ikibazo gifite ubuyobozi bwakuye abaturage mungo zabo ngo bajye mimihanda kuko,byose ni Politique ntibakatubeshye,Ubwose ari uwerekanye impano nuwateje imvururu mubaturage ufite ikosa ninde? Africa warakubititse
  • Nkusi Norbert4 years ago
    Ntakindi cyo gukora bafite nimubareke bigire mumihanda burya gusara nugushishikara! Gusa Uburundi burababaje kabisa Imana itabare kiriya gihugu.
  • hhh4 years ago
    Ariko rwose ubuyobozi buragwira , ubwabarundi bwo ni agahomamunwa, ubu ibi nibyo byatuma babuza abaturage Gukora NGO bajye Mu mihanda, kera kabaye uburundi buzisanga bwarasigaye kure Mu iterambere niba bakomeje iyi mentality yabo .
  • Eric 4 years ago
    Ndumiwe pe babure bariya bazivugije ko ari benewabo se niyo bataba bo kandi bagakwiye kwishimirako umuco wabo uri kwamamara none ndorera ibyo barimo cyakora bakomeje kwerekana ko ar'imbura mukoro pe
  • Ernest Ntezukwigira4 years ago
    Abarund Turatwengej Kabisa?? Kuk Inzigo Nurwanko Arivyo Bitwuzuye Mumitima? Mana Tabara Nukur!
  • Ken4 years ago
    Nkubu dutegereje iki kweri ngo tujye kwitorera ubutaka nabaturage babuze ubayobora bakaba birirwa bapfa uusa bakor ibitagir uumaro ubu ingoma nicyo kibazo uburundi bufite
  • McKean4 years ago
    Ariko abarundi in imbura mukoro kabisa ibaze nawe NGO bgiye mumihanda kubera bene babo bavugije ingoma nkaho bakwigaragambije bamagana ubuyobozi bubi bafite ndetse na malaria iri kuvuza ubuhuha mu gihugu cyabo ariko Mana watabaye u Burundi koko ubuse niba Malaria bananiwe kuyirwanya Ebola nihagera ntibazashira Bose Imana ibarengere.





Inyarwanda BACKGROUND