RFL
Kigali

MEET THE TALENT: Twataramanye na Gisa Cy’Inganzo umwe mu bazwiho ubuhanga mu kuririmba -VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:24/08/2019 16:45
0


Gisa Cy’Inganzo umwe mu bahanzi bafite amazina akomeye bitewe n’ubuhanga bwe mu kuririmba, ni uwa mbere wakoranye na Inyarwanda mu kiganiro kitwa “Meet The Talent” ikiganiro umuhanzi yisanzuriramo, akaganiriza ndetse akanataramira abamukurikiye cyane ko iki kiganiro kigamije kwereka abantu impano z’umuhanzi.



Muri iki kiganiro Gisa Cy’Inganzo yatangarije Inyarwanda Tv ko yahindutse cyane ndetse akaba yiteguye kubyereka abakunzi be. Yagize ati” Ubu ni Gisa mushya,…ndi kugerageza gutuza no kwereka abakunzi banjye ko nahindutse ubu ndi Gisa mushya utandukanye n’inkuru zahashize.” Yaboneyeho gutangariza Inyarwanda ko afite indirimbo nshya ateganya gushyira hanze ku wa mbere tariki 26 Kanama 2019.

GisaGisa Cy'Inganzo muri studio za Inyarwanda.com

Gisa Cy’Inganzo usibye kuba yadutaramiye yanadutangarije ko afite gahunda ikomeye mu muziki we aho yahishuye ko hari ibihangano bishya ateganya gushyira hanze mu minsi micye iri imbere. Usibye iyi ndirimbo azasohora iri kumwe n’amashusho ngo hari n’izindi yarangije ateganya gusohora ku buryo abakunzi b’umuziki we batazongera kwicwa n’irungu ukundi.

REBA HANO IKIGANIRO KIRAMBUYETWAGIRANYE NA GISA CY’INGANZO AKANADUTARAMIRA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND